Muhanga: Umurenge wa Nyamabuye urashinjwa ruswa mu myubakire
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burashinja abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nyamabuye, ugize umujyi w’aka karere kuba barya ruswa mu myubakire.
Abakozi b’akarere ka Muhanga bashinzwe gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze batangaza ko mu cyaro nta kibazo cy’imyubakire bahura nacyo ahubwo ngo umurenge w’umujyi wa Nyamabuye niwo umaze kubananira kuko abaturage bubaka binyuranyije n’amategeko kandi akenshi bubaka barebererwa n’abayobozi babo.
Patrick Gatwaza, umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko mu murenge wa Nyamabuye hazamuka amazu menshi, yubatse ku buryo bunyuranije n’amategeko kandi bazi ko uyu mujyi ufite igishushanyo mbonera kigomba kugenderwaho.
Gatwaza avuga ko iki kibazo gikunze kugaragara mu gihe cy’impeshyi, ati: “muri Nyamabuye ho wagirango nta bayobozi bahari, harubakwa amazu menshi mu kajagari”.
Ikibazo gikomeye ngo nuko iyo bibaye ngombwa ko abubaka binyuranije n’amategeko bahanwa, hafatwa bake bakiri kuzamura inyubako kandi hari abandi benshi bazizamuye kuri ubwo buryo zikanuzura.
Agira ati: “na Ruvumera bavuga ngo ntibubaka, ubu amazu aruzuye kandi ya rukarakara, munsi y’akarere ho amazu ararenga 10 mbese habaye umudugudu naho mu mudugudu wa Kagitarama ho ho ni menshi cyane bigaragarira ku mabati mashyashya”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko ikibazo kiri muri uyu murenge wa Nyamabuye ari ruswa kuko ngo mu iperereza yakoze yasanze hari bamwe mu bayobozi baka amafaranga abashaka kubaka bitemewe n’amategeko, ubundi bakabakingira ikibaba.
Mutakwasuku ati: “mperutse kohereza abantu i Nyabisindu ngo banshakire amakuru, barambwira ngo kugira ngo wubake inzu ya rukarakara biroroshye cyane, ngo uha gitifu ibihumbi 300 hanyuma iyo nzu igashyirwaho uburinzi kurinda irangiye”.
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kwikorera iri perereza yemeranywa n’amaraporo yagiye asohorwa ahanini n’urwego rw’umuvunyi mukuru agaragaza ko inzego z’ibanze ziza ku mwanya wa mbere mu kurya ruswa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga asaba izi nzego kwisubiraho bakarya bari menge kuko ngo abakora ibi nibamara kumenyekana bazahanwa bihanukiriye.
Umujyi wa Muhanga ahanini ugizwe n’umurenge wa Nyamabuye, igice cy’umurenge wa Syogwe n’agace gato k’umurenge wa Cyeza.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ye muransetsa iyo muvuga ngo Mugunga. Ubwo koko muyobewe ukuntu nta serivisi yatangwaga muri Nyamabuye hakora ikimenyane gusa, ubu bikaba byarahindutse nta kimenyane wahabona yego ntabyera ngo de uyu Gitifu yavangiwe na ba tekinisiye be ariko Mayor yabiteye imboni ubu nka cya sunzu bakijyanye kure yumujyi kuko ninawe ushinzwe imyubakire ariko ruswa ye yavugirizaga. Uretse ko n’abayitanga ntakigenda. Ubwo mwibagije isura y’uyu mujyi ukuntu yayihinduye agashyira gahunda mubikorera agahuza abaturage n’ubuyobozi yewe reka ndekeraha ariko n’utanga inkuru ajye anareba nibijyanye n’umutekano
Ahubwo uyu munyamakuru nawe ubanza yariye ruswa ngo yandike iyi nkuru idafite aho ihuriye n’ukuri, azaze abaze abaturage ukuntu abantu bubakisha rukarakara basenyerwa i Nyamabuye, akarere se niba kazi ko hari icyo kibazo kakoze iki? Anashinzwe imiturire mu akarere bamaze iki niba badakurikirana ikibazo nk’icyo. Twebwe tuhatuye turabizi neza ko umuyobozi w’umurenge wacu atarangwaho n’ibyo bamuvuzeho, ni umuntu w’inyangamugayo nta n’umuntu watinyuka kumuha ruswa. Igitangaje n’ukuntu umurenge ariwo ufata icyemezo cyo gusenyera abantu bubatse mu kajagari, hanyuma se bakarya ruswa gute? Ahubwo mayor azaperereze neza, abamuha amakuru baramubeshye.
Umva wa munyamakuru we si uko batara inkuru ariko uwaguhaye azakongere. None iyo inkuru ijya kuba amateka ahubwo ugashaka kugonganisha ubuyobozi wowe ubwo wakemuye iki? Siko bimeze ushinzwe bne gouvernance yavuze ko hari ahagaragara imyubakire idakwiye pe aho bubakisha za rukarakara kdi bitemewe. Kdi ubu mu karere hari One stop center ahatangirwa ibyangombwa byo kubaka kdi kugihe pe kertetse niba batarayimenya ariko hari Aho rwose umukuru w’umudugudu ahishira ugasanga inzu irasakawe
Rekeraho, ugatinyuka ukavuga gicumba waciye ibintu ahubwo yaragaragaye koko mwese ko mumuzi uzi ukuntu yibonekeza kubayobozi ! Ahubwo Gitifu w’umurenge kubera atajya ashyigikira amanyanga yose gicumba ntakibona uko arenganya abantu abatangira ruswa. Niba mbeshya mujye kureba amaduka ye ko hari n’umwe ukimukodesha kubera amanyanga ye ngaho Polisi iraje uakaba yabaye inshuti nabo, yamereye nabi abantu abageze kuri Polisi akaba yabarekuje kubera gutanga ruswa kwe yewe uransekeje cyane pe kubona umuntu nkawe uvuga gicumba ikiza ntanakimwe agira
ese birashoboka ko umuntu akatirwa kandi agakomeza kuyobora? dusobanurire kandi n’abaturage bo muri Nyamabuye dusobanukirwe.ibi bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga byatangajwe ryari?
Ariko se iyi nkuru yavuye mu nama imaze hafi ukwezi n’igice, ubundi yo bari bamaze iminsi bayibitsemo iki? cyane ko yuzuyemo amakabyankuru, n’ibyifuzo by’umunyamakuru wayishyize ahagaragara.
Ariko se iyo umuyobozi w’akarere yerura ati Gitifu ahabwa 300.000Fr kugira ngo bubake ubundi ati abayirya bararye ari menge aba ashatse kuvuga iki kandi abazi. Ubwo se we ntaba abahishiriye. Duherutse kujya mu kibazo cy’umuturage uzwi ku izina rya Gicumba (Ndayisaba)utuye hafi na Concorde hari abantu bari bamurengereye, chef w’umudugudu atangiye kucyumva hamwe n’abaturage be babona Mugunga aje n’iya Gatera ati ibyo bibazoo bya Ndayisaba mubireke ndabizi. Uruhande rwari rwamurebye rumusaba no kuburizamo ibibazo byose bya Ndayisaba. Niba ku murenge barya ruswa ku kagali bayibuzwa niki? None na Mayor ati abayirya ndabazi ariko nibayirye bitonze ntazabafata. Nawe wagirango bamuhaho. Amarira y’abamburwa ibyabo azamuherekeze mu bugingo bwe.
ibi byatangajwe ryari? mudusobanurire, umuyobozi w’umurenge wacu akora neza ni uruhe rukiko rwamukatiye dusobanurire tuve mu rujijo.
Yoo, none se disi aha kagitarama hamaze gusenywa zingahe? Ariko iyo ujya kwandika gutya gatika hasenywe zingahe ahubwo jya kubariza ahandi . Kandi ayo marangamutima yawe uyagabanye
Nihoroshywe uburyo bwo kubaka naho kubikomeza nibyo bituma naruswa yiyongera.
nibyo muri Nyamabuye hagaragara ruswa mu myubakire cyane Agronome SUNZU ARIKO YARIMUWE DA ntakibazo naho Mugunga kumuvanga n’ibibanza n’imyubakire ahaaa murarengereye ese ko ibibanza bihari muri Nyamabuye ahubwo abatuye uwo mugi bafite ama codes naho ubundi bararenganya executif
Ariko kuki mwitiranya ES w’umurenge siwe ushinzwe imyubakire kandi ntabwo arwe ukwiye kubibazwa ntimukitiranye ibintu ntamuntu utaburana kdi uwo mugabo yasubijwe uburenganzira bwe n’inkiko ahubwo wowe usa nk’aho hari aho uhengamiye kandi wigonganisha inzego ntabwo Patrick yigeze agira uwo afata kdi nawe hari abashinzwe imyubakire mu karere bakorana ngirango nibo bakabibajijwe