Muhanga: Umurenge wa Nyamabuye urashinjwa ruswa mu myubakire

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burashinja abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nyamabuye, ugize umujyi w’aka karere kuba barya ruswa mu myubakire.

Abakozi b’akarere ka Muhanga bashinzwe gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze batangaza ko mu cyaro nta kibazo cy’imyubakire bahura nacyo ahubwo ngo umurenge w’umujyi wa Nyamabuye niwo umaze kubananira kuko abaturage bubaka binyuranyije n’amategeko kandi akenshi bubaka barebererwa n’abayobozi babo.

Patrick Gatwaza, umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko mu murenge wa Nyamabuye hazamuka amazu menshi, yubatse ku buryo bunyuranije n’amategeko kandi bazi ko uyu mujyi ufite igishushanyo mbonera kigomba kugenderwaho.

Gatwaza avuga ko iki kibazo gikunze kugaragara mu gihe cy’impeshyi, ati: “muri Nyamabuye ho wagirango nta bayobozi bahari, harubakwa amazu menshi mu kajagari”.

Ikibazo gikomeye ngo nuko iyo bibaye ngombwa ko abubaka binyuranije n’amategeko bahanwa, hafatwa bake bakiri kuzamura inyubako kandi hari abandi benshi bazizamuye kuri ubwo buryo zikanuzura.

Agira ati: “na Ruvumera bavuga ngo ntibubaka, ubu amazu aruzuye kandi ya rukarakara, munsi y’akarere ho amazu ararenga 10 mbese habaye umudugudu naho mu mudugudu wa Kagitarama ho ho ni menshi cyane bigaragarira ku mabati mashyashya”.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga avuga ko yikoreye iperereza kuri ruswa ivugwa mu murenge wa Nyamabuye.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko yikoreye iperereza kuri ruswa ivugwa mu murenge wa Nyamabuye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko ikibazo kiri muri uyu murenge wa Nyamabuye ari ruswa kuko ngo mu iperereza yakoze yasanze hari bamwe mu bayobozi baka amafaranga abashaka kubaka bitemewe n’amategeko, ubundi bakabakingira ikibaba.

Mutakwasuku ati: “mperutse kohereza abantu i Nyabisindu ngo banshakire amakuru, barambwira ngo kugira ngo wubake inzu ya rukarakara biroroshye cyane, ngo uha gitifu ibihumbi 300 hanyuma iyo nzu igashyirwaho uburinzi kurinda irangiye”.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kwikorera iri perereza yemeranywa n’amaraporo yagiye asohorwa ahanini n’urwego rw’umuvunyi mukuru agaragaza ko inzego z’ibanze ziza ku mwanya wa mbere mu kurya ruswa.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga asaba izi nzego kwisubiraho bakarya bari menge kuko ngo abakora ibi nibamara kumenyekana bazahanwa bihanukiriye.

Umujyi wa Muhanga ahanini ugizwe n’umurenge wa Nyamabuye, igice cy’umurenge wa Syogwe n’agace gato k’umurenge wa Cyeza.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 25 )

None se muragirango akore ate?Uyobora uwo murenge ariwe MUGUNGA arasahura kuko si inyangamugayo. Umuntu wakatiwe n’inkiko ariko ubundi ahabwa umwanya nk’uriya wo kuyobora abaturage ate?Bigaragara nyine ko aba yaragiyeho nabwo mu buryo bwa ruswa!None se si MUGUNGA!

ruracyayirimo yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka