Muhanga: Umurenge wa Nyamabuye urashinjwa ruswa mu myubakire
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burashinja abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nyamabuye, ugize umujyi w’aka karere kuba barya ruswa mu myubakire.
Abakozi b’akarere ka Muhanga bashinzwe gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze batangaza ko mu cyaro nta kibazo cy’imyubakire bahura nacyo ahubwo ngo umurenge w’umujyi wa Nyamabuye niwo umaze kubananira kuko abaturage bubaka binyuranyije n’amategeko kandi akenshi bubaka barebererwa n’abayobozi babo.
Patrick Gatwaza, umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko mu murenge wa Nyamabuye hazamuka amazu menshi, yubatse ku buryo bunyuranije n’amategeko kandi bazi ko uyu mujyi ufite igishushanyo mbonera kigomba kugenderwaho.
Gatwaza avuga ko iki kibazo gikunze kugaragara mu gihe cy’impeshyi, ati: “muri Nyamabuye ho wagirango nta bayobozi bahari, harubakwa amazu menshi mu kajagari”.
Ikibazo gikomeye ngo nuko iyo bibaye ngombwa ko abubaka binyuranije n’amategeko bahanwa, hafatwa bake bakiri kuzamura inyubako kandi hari abandi benshi bazizamuye kuri ubwo buryo zikanuzura.
Agira ati: “na Ruvumera bavuga ngo ntibubaka, ubu amazu aruzuye kandi ya rukarakara, munsi y’akarere ho amazu ararenga 10 mbese habaye umudugudu naho mu mudugudu wa Kagitarama ho ho ni menshi cyane bigaragarira ku mabati mashyashya”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko ikibazo kiri muri uyu murenge wa Nyamabuye ari ruswa kuko ngo mu iperereza yakoze yasanze hari bamwe mu bayobozi baka amafaranga abashaka kubaka bitemewe n’amategeko, ubundi bakabakingira ikibaba.
Mutakwasuku ati: “mperutse kohereza abantu i Nyabisindu ngo banshakire amakuru, barambwira ngo kugira ngo wubake inzu ya rukarakara biroroshye cyane, ngo uha gitifu ibihumbi 300 hanyuma iyo nzu igashyirwaho uburinzi kurinda irangiye”.
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kwikorera iri perereza yemeranywa n’amaraporo yagiye asohorwa ahanini n’urwego rw’umuvunyi mukuru agaragaza ko inzego z’ibanze ziza ku mwanya wa mbere mu kurya ruswa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga asaba izi nzego kwisubiraho bakarya bari menge kuko ngo abakora ibi nibamara kumenyekana bazahanwa bihanukiriye.
Umujyi wa Muhanga ahanini ugizwe n’umurenge wa Nyamabuye, igice cy’umurenge wa Syogwe n’agace gato k’umurenge wa Cyeza.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
TULASHIMILA UMUYOBOZI WACU GUHA GULUCYILA RUSWA
Mwese murapfa ubusa, uburemere bwitegeko bugaragarira mubihano,kandi iyo itegeko rirengeye bamwe ndabara abafite agafaranga kaba kabaye, ubuse mu biti ntabo bahora basenyera kandi abaturanyi babo barikuzamura inkarakara ntibabakoreho, uzabaze uko gitifu Francois waremera abigenza ..................iyo abonye inkarakara izamutse abayariye none.....
Sir, rwose nziko Mugunga akunda gukorana neza n’itangazamakuru ntimuvangire rwose niwe wambere pe wumva rwose akanakorana n’itangazamakuru kdi rwose mubyumve ntimumuteranye nawe rwose kdi yanditse neza ahubwo mwebwe mujye mutanga comments zubaka apana izisenya
iby’iimyubakire i Muhanga si agashya! byaravuzwe kenshi ku lmaradio na huguka yabivuze kenshi, ariko ruswa araribwa rwose ntabanga! ujya kubona ukabona inzuru iruzuye, urugo ruruzuye (by’inkarakara), ukabona runaka arasenyewe undi ntibamusenyeye! wabisobanura gutese? umuntu agateresha borne abo batikanyije badahari! MEYA yatembereye nyarucyamu se ko ari hafi y’aho atuye nawe akirebera ukuntu bazubaka?! ko hari n’abiterera bornes ni njoro cyangwa muri week-end kandi ntibigire ingaruka! uzabaze abatuye hafi y’ishuri rya gardienne st calorine na primaire muri nyarucyamu ya 3, hari abaturage baranduye borne, nyirayo baramubwira ngo azabe ariwe ubarega kuko bo nta bushobozi bafite! cyakora ngo yaratuje! hari amazu iwitwa Sunzu yagiye asenya kandi bamuhereje, ariko ubu yose yaruzuye kandi nta nkurikizi (aha ndavuga muri gahogo). Amategeko akenshi aberaho abadifite agafaranga! ariko uwifite mumufuka ntibyamubuza kubaka i Muhanga!
uuuuh! birababaje ko abantu bisomera ibyo bashaka hahahah, jye iyo nsonye inkuru zasomwe cyane nirebere cya komenteri, ariko iyi yo ni agahebuzo. iyi nkuru nta zina ry’umuntu bavuze ariko nduzi komenteri zaduhaye amazina ya ba gitifu, ubwo jye nakekaga ko ari gitifu w’akagari ka nyabisindu maya yavugaga kumbe? tuzi muri cyber ariko abantu basetse bapfuye ngo abantu barishyirishamo ntawabavuze. buriya se maya yavuze gitifu wa nyamabuye koko cyangwa usomye neza yavuze gitifu wa nyabisindu. ndi Muhanga ariko abanyamuhanga ni faux batwara ibintu nabi
ariko sha uzi ko mwasaze ni ibisanzwe mu mijyi hose haba inyubakire idahwitse kandi koko ba gitifu b’utugari barayarya da kuko baba bahembwa urusenda bakabyitwaza ariko bigomba guhinduka nta mpamvu y’uko ba gitifu b’utugari baba iciro ry’imigani kimwe na bamidugudu nabo si shyashya
sha abanyarwanda barasaze, ubona inkuri iri toto nk’iyi ngo ibasaze neza, mbonye izi comments zose nibaza niba itangazamakuru ry’aha i Muhanga hari icyo rimaze kuko ubundi bagakwiye kwigisha abaturage gusoma ariko bakanamenya gusesengura inkuru. itangazamakuru ntirikwiye kuduteranya ahubwo rikwiye kuduhuza, none wanalije iyi nkuru hari umuyobozi yatunze agatoki mwokabyara mwe? Jye nabaye cyane hanze y’igihugu ariko usanga abantu basoma bakananaliza si kimwe n’ibyo ndi kubona aha. abagitifu ni benshi si umwe uhari, muri nyamabuye hari ab’utugari etc, so ni byiza ko tugira umutima usoma ariko ukananaliza, ariko na leta izigishe abantu gusoma it’s better no? big up ku banyamakuru nta kibazo cyabo nduzi batangiye kuvuga ibitagenda ikibazo ni uko bifatwa uko bitari aho kugirango bikosoke
Ariko murasetsa! None se iyo bavuze ubuyobozi bw’Umurenge ntibaba bavuze uyobora uwo murenge? N’iyo yaba atari we ubikora ariko biramwitirirwa, kuko ariwe responsable, abanyamakuru rero bajye bandika inkuru babanje kumenya amakuru nyayo, maze bandike ibintu bisobanutse, urya ruswa bamuvuge, ukora andi manyanga bamuvuge, ariko ntibabyitirire umuyobozi kdi arengana. Naho ubndi abatuye i Nyamabuye ubu twumiwe, kuko ibyanditswe n’ibyo tuzi biratandukanye cyane. Akarere nako wagira ngo nta responsabilite kagira! Uko mayor na ushinzwe good gvenance babivuga birasa nk’aho bo bitabareba. Wagira ngo si ikibazo kiri mu Karere bayobora!
sha mujye muceceka ntago mba muzi jeu iba ibiri inyuma
ariko ntimugashyushye imitwe y’abanyarwanda, uzimo commentaire ziri aha zishobora gutuma Mugunga yikoma uyu munyamakuru kandi wasanga nta kibazo bafitanye, jye simbona ahantu yigeze avuga izina Mugunga na mayora ntiyavuze mugunga yavuze abayobozi bo muri nyamabuye ntiyavuze umuyobozi wa nyamabuye. mujye mworoshya ubuzima wana, GBu
nyamara ibyo Gitoli yanditse nta bwoba burimo kuko, ntabwo yavuze Mugunga da ahubwo umuyobozi w’akarere yabisobanuye kuko yavuze Nyabisindu ntiyavuze nyamabuye mu ijambo rye yavuze ati nohereje intumwa nyabisindu pana nyamabuye, uyu munyamakuru mumuveho rero, nduzi nta bwoba bwe da.
ariko mwa bantu mwe uwitwa Mugunga ntawamuvuze pe. ahubwo ngirango bavugaga abagitifu b’utugari, kuko mugunga we ntawamuvuze pe. ba gitifu ni benshi kandi abarya ruswa n’ab’utugari plz kandi na mayor yashakaga kuvuga ba gitifu b’utugari birumvika ibyo uyu munyamakuru yashatse kwandika.