Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo
Minisitiri w’Umuco na Siporo unafite abahanzi mu nshingano ze, Protais Mitali, yatangaje ko Kizito adakwiriye kongera kwitwa ikirangirire, nyuma yo gutabwa muri yombi azira ibikorwa bigambanira igihugu kuko ibyatumye afungwa ari ukubera “amaco y’inda.”
Ibi Minisitiri Mitali yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 15/5/2014, mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, avuga ko yirengagije uburyo yakoranaga na Leta mu bikorwa byubaka.
Yagize ati “Ntago Kizito akwiriye gukomeza kuba umusitari. Yari umusitari mu ndirimbo no mu buhanzi bwe ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.
Hari abashobora gukeka ko wenda byaba bidafatika, inzego z’umutekano wacu ntago zihubuka. Amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya y’uko hari agatsiko k’abantu n’uriya arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’abariya bagizi ba nabi navugaga (FDLR na RNC).”

Minisitiri Mitali yakomeje asaba Abanyarwanda kutibeshya ku bantu ngo kuko bacitse ku icumu cyangwa yaba yarahagaritse Jenoside ngo ahinduke igihugu. Gusa ku rundi ruhande yatangaje ko ababajwe n’uko ingufu z’igihugu arizo zahahombeye kuko Kizito yari urubyiruko rwitezweho byinshi.
Kizito Mihigo wamamaye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yahanganga zitanga ubutumwa kandi zubaka Abanyarwanda, yafashwe mu cyumweru gishize, akurikiranyweho ibikorwa by’ubugambanyi n’iterabwoba, nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu.
Ubwo yagezwaga imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yiyemereye ibyo aregwa byose nta na kimwe ahakanye. Gusa yatangaje ko yifuza kuzaganira n’itangazamakuru akagira byinshi avuga ku gufungwa kwe.

Kizito yivugiye ko yari ashinzwe ubukangurambaga mu gushakira RNC na FDLR abayoboke biganjemo urubyiruko, ariko akavuga ko yari amaze amezi abiri atangiye ibyo bikorwa nyuma y’uko abayobozi b’aya mashyaka bamwegereye.
Ifatwa rya Kizito ryababaje benshi mu mbaga y’abaturage n’abakiri bato bakundaga ibihangano bye, ariko na none bitera kwibaza byinshi ku buzima bw’uyu muhanzi ubundi usanzwe uzwiho kutavuga menshi mu buzima bwe.
Emmanuel N. Hitimana
Inkuru zijyanye na: Kizito Mihigo
- Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye
- Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi
- RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
- Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza
- Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi
- Kizito Mihigo yasabiwe gufungwa burundu
- Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye
- Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR
- Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu
- Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora
- Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite
- Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke
- Nyamagabe: KMP irasaba urubyiruko kugira umuco w’amahoro n’ubwiyunge
- Ubumuntu ntibugomba gupfobywa n’ubumuga-Umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
thx Minister Mitali for info, sinzi niba ibyo nanditse uri bubisome ariko nagirango nkubaze ari wowe na Kizito ninde uri gukorera inda mubyo wise " amaco y’inda"? ese ibyo uvuze waba wabitekerejeho? ese mubuyobozi bwawe waba ujya wifatira ikemezo cg ukora ibyo bakubwiye? I was just asking not fighting.