Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo

Minisitiri w’Umuco na Siporo unafite abahanzi mu nshingano ze, Protais Mitali, yatangaje ko Kizito adakwiriye kongera kwitwa ikirangirire, nyuma yo gutabwa muri yombi azira ibikorwa bigambanira igihugu kuko ibyatumye afungwa ari ukubera “amaco y’inda.”

Ibi Minisitiri Mitali yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 15/5/2014, mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, avuga ko yirengagije uburyo yakoranaga na Leta mu bikorwa byubaka.

Yagize ati “Ntago Kizito akwiriye gukomeza kuba umusitari. Yari umusitari mu ndirimbo no mu buhanzi bwe ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.

Hari abashobora gukeka ko wenda byaba bidafatika, inzego z’umutekano wacu ntago zihubuka. Amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya y’uko hari agatsiko k’abantu n’uriya arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’abariya bagizi ba nabi navugaga (FDLR na RNC).”

Minisitiri Mitali ubwo yavugaga ku kibazo cya Kizito Mihigo.
Minisitiri Mitali ubwo yavugaga ku kibazo cya Kizito Mihigo.

Minisitiri Mitali yakomeje asaba Abanyarwanda kutibeshya ku bantu ngo kuko bacitse ku icumu cyangwa yaba yarahagaritse Jenoside ngo ahinduke igihugu. Gusa ku rundi ruhande yatangaje ko ababajwe n’uko ingufu z’igihugu arizo zahahombeye kuko Kizito yari urubyiruko rwitezweho byinshi.

Kizito Mihigo wamamaye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yahanganga zitanga ubutumwa kandi zubaka Abanyarwanda, yafashwe mu cyumweru gishize, akurikiranyweho ibikorwa by’ubugambanyi n’iterabwoba, nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu.

Ubwo yagezwaga imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yiyemereye ibyo aregwa byose nta na kimwe ahakanye. Gusa yatangaje ko yifuza kuzaganira n’itangazamakuru akagira byinshi avuga ku gufungwa kwe.

Kizito Mihigo ubwo Polisi yamwerekaga itangazamakuru.
Kizito Mihigo ubwo Polisi yamwerekaga itangazamakuru.

Kizito yivugiye ko yari ashinzwe ubukangurambaga mu gushakira RNC na FDLR abayoboke biganjemo urubyiruko, ariko akavuga ko yari amaze amezi abiri atangiye ibyo bikorwa nyuma y’uko abayobozi b’aya mashyaka bamwegereye.

Ifatwa rya Kizito ryababaje benshi mu mbaga y’abaturage n’abakiri bato bakundaga ibihangano bye, ariko na none bitera kwibaza byinshi ku buzima bw’uyu muhanzi ubundi usanzwe uzwiho kutavuga menshi mu buzima bwe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Nge Narumiwe Politiki Yaha Ikigali Ni Nkikinamico,kuko Siniyumvisha Neza0 Ibyo Kizito Azira.Yeeee Yarahemutse Ariko Se Kutongera Gucurangindirimbo Ze Zuzuyemo Ubutumwa Bwiza Biterwa Niki?Ngo Fdlr Ko Bavugako Yasize Iduhekuye(ikoze Jenocide)mubataha Hahanwe Bangahe Kubera Ibyaha Bya Jenocide?Barababarirwase Ngo Tubimenye?Kugezubu Gukorana Na Fdlr Nge Mbona Ataricyaha Kuko Nabayobozi Bayo Bataha Ntibashinjwa Ibyaha.Kizito,yezu Azakuba Hafi.

Elias yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

ururimi ninyama yigenga mwivugire.cyera kabaye ukuri tuzakumenya.iminsi yumujura irabaze.

alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

uwokwiringira n’Imana yonyine ntanuwo kwizerwa usibyeyo twirebe ubwacu nimitima yacu kandi dushishoze twiba nkamakarita ayabacanga byumve arko tunatekereza ntitugomba kuba nkinka zimpumyi kandi dufite amaso abize mwarize abatarize mwarahombye

hitimana hussein yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Iri kinamico ni iryo kurangaza Abanyarwanda, gusa mujye mwibuka ko nta mvura idahita!!! Igihe cy’Ibyitso cyagarutse tu!!

Marekani yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Icyo Nzi Cyo Dufite Ubuyobozi Twese Twemera Kdi Buzi Kureba Kure Imyaka Yaramaze Se Niba Aragakino Nkuko Mubivuga Ko Bitari Byabayeho

Nishimwe yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

uyu ni umukino wa politike . abari guhuragura ibigambo bagabanye . Mana tabara u rwanda.

rugweba yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

UKo nukuri ubucamanza nibwo buzagaragaza ukuri.ariko muriyisi ntibitangaje nijambo ry’Imana riravugango Uwizera umwana wumuntu avumwe.

Turikunkiko Simon yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ubunyarwanda bwacu ni buganze ndetse bunakumire icyateza umwuka mubi i rwanda; vive le rwanda

thadee yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

kizito bamukandamabya umujyinga amazeguhaga

elie yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Yezu Ugira Umutima Utuza kandi ukoroshya Imitima Yacu uyigire nkuwawe. Amen

jph yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ndababaye cyane kubera KIizito binyeretseko abantu bose arikimwe,ninde tuzafatiraho urugero ?

Uwitonze Gogo Bruno yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

ntakundi nategereze icyo Imana Yamuteganyirije

ALIAS FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka