Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo
Minisitiri w’Umuco na Siporo unafite abahanzi mu nshingano ze, Protais Mitali, yatangaje ko Kizito adakwiriye kongera kwitwa ikirangirire, nyuma yo gutabwa muri yombi azira ibikorwa bigambanira igihugu kuko ibyatumye afungwa ari ukubera “amaco y’inda.”
Ibi Minisitiri Mitali yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 15/5/2014, mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, avuga ko yirengagije uburyo yakoranaga na Leta mu bikorwa byubaka.
Yagize ati “Ntago Kizito akwiriye gukomeza kuba umusitari. Yari umusitari mu ndirimbo no mu buhanzi bwe ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.
Hari abashobora gukeka ko wenda byaba bidafatika, inzego z’umutekano wacu ntago zihubuka. Amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya y’uko hari agatsiko k’abantu n’uriya arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’abariya bagizi ba nabi navugaga (FDLR na RNC).”

Minisitiri Mitali yakomeje asaba Abanyarwanda kutibeshya ku bantu ngo kuko bacitse ku icumu cyangwa yaba yarahagaritse Jenoside ngo ahinduke igihugu. Gusa ku rundi ruhande yatangaje ko ababajwe n’uko ingufu z’igihugu arizo zahahombeye kuko Kizito yari urubyiruko rwitezweho byinshi.
Kizito Mihigo wamamaye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yahanganga zitanga ubutumwa kandi zubaka Abanyarwanda, yafashwe mu cyumweru gishize, akurikiranyweho ibikorwa by’ubugambanyi n’iterabwoba, nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu.
Ubwo yagezwaga imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yiyemereye ibyo aregwa byose nta na kimwe ahakanye. Gusa yatangaje ko yifuza kuzaganira n’itangazamakuru akagira byinshi avuga ku gufungwa kwe.

Kizito yivugiye ko yari ashinzwe ubukangurambaga mu gushakira RNC na FDLR abayoboke biganjemo urubyiruko, ariko akavuga ko yari amaze amezi abiri atangiye ibyo bikorwa nyuma y’uko abayobozi b’aya mashyaka bamwegereye.
Ifatwa rya Kizito ryababaje benshi mu mbaga y’abaturage n’abakiri bato bakundaga ibihangano bye, ariko na none bitera kwibaza byinshi ku buzima bw’uyu muhanzi ubundi usanzwe uzwiho kutavuga menshi mu buzima bwe.
Emmanuel N. Hitimana
Inkuru zijyanye na: Kizito Mihigo
- Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye
- Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi
- RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
- Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza
- Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi
- Kizito Mihigo yasabiwe gufungwa burundu
- Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye
- Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR
- Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu
- Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora
- Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite
- Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke
- Nyamagabe: KMP irasaba urubyiruko kugira umuco w’amahoro n’ubwiyunge
- Ubumuntu ntibugomba gupfobywa n’ubumuga-Umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
Nge Narumiwe Politiki Yaha Ikigali Ni Nkikinamico,kuko Siniyumvisha Neza0 Ibyo Kizito Azira.Yeeee Yarahemutse Ariko Se Kutongera Gucurangindirimbo Ze Zuzuyemo Ubutumwa Bwiza Biterwa Niki?Ngo Fdlr Ko Bavugako Yasize Iduhekuye(ikoze Jenocide)mubataha Hahanwe Bangahe Kubera Ibyaha Bya Jenocide?Barababarirwase Ngo Tubimenye?Kugezubu Gukorana Na Fdlr Nge Mbona Ataricyaha Kuko Nabayobozi Bayo Bataha Ntibashinjwa Ibyaha.Kizito,yezu Azakuba Hafi.
ururimi ninyama yigenga mwivugire.cyera kabaye ukuri tuzakumenya.iminsi yumujura irabaze.
uwokwiringira n’Imana yonyine ntanuwo kwizerwa usibyeyo twirebe ubwacu nimitima yacu kandi dushishoze twiba nkamakarita ayabacanga byumve arko tunatekereza ntitugomba kuba nkinka zimpumyi kandi dufite amaso abize mwarize abatarize mwarahombye
Iri kinamico ni iryo kurangaza Abanyarwanda, gusa mujye mwibuka ko nta mvura idahita!!! Igihe cy’Ibyitso cyagarutse tu!!
Icyo Nzi Cyo Dufite Ubuyobozi Twese Twemera Kdi Buzi Kureba Kure Imyaka Yaramaze Se Niba Aragakino Nkuko Mubivuga Ko Bitari Byabayeho
uyu ni umukino wa politike . abari guhuragura ibigambo bagabanye . Mana tabara u rwanda.
UKo nukuri ubucamanza nibwo buzagaragaza ukuri.ariko muriyisi ntibitangaje nijambo ry’Imana riravugango Uwizera umwana wumuntu avumwe.
Ubunyarwanda bwacu ni buganze ndetse bunakumire icyateza umwuka mubi i rwanda; vive le rwanda
kizito bamukandamabya umujyinga amazeguhaga
Yezu Ugira Umutima Utuza kandi ukoroshya Imitima Yacu uyigire nkuwawe. Amen
Ndababaye cyane kubera KIizito binyeretseko abantu bose arikimwe,ninde tuzafatiraho urugero ?
ntakundi nategereze icyo Imana Yamuteganyirije