Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo
Minisitiri w’Umuco na Siporo unafite abahanzi mu nshingano ze, Protais Mitali, yatangaje ko Kizito adakwiriye kongera kwitwa ikirangirire, nyuma yo gutabwa muri yombi azira ibikorwa bigambanira igihugu kuko ibyatumye afungwa ari ukubera “amaco y’inda.”
Ibi Minisitiri Mitali yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 15/5/2014, mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, avuga ko yirengagije uburyo yakoranaga na Leta mu bikorwa byubaka.
Yagize ati “Ntago Kizito akwiriye gukomeza kuba umusitari. Yari umusitari mu ndirimbo no mu buhanzi bwe ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.
Hari abashobora gukeka ko wenda byaba bidafatika, inzego z’umutekano wacu ntago zihubuka. Amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya y’uko hari agatsiko k’abantu n’uriya arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’abariya bagizi ba nabi navugaga (FDLR na RNC).”
Minisitiri Mitali yakomeje asaba Abanyarwanda kutibeshya ku bantu ngo kuko bacitse ku icumu cyangwa yaba yarahagaritse Jenoside ngo ahinduke igihugu. Gusa ku rundi ruhande yatangaje ko ababajwe n’uko ingufu z’igihugu arizo zahahombeye kuko Kizito yari urubyiruko rwitezweho byinshi.
Kizito Mihigo wamamaye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yahanganga zitanga ubutumwa kandi zubaka Abanyarwanda, yafashwe mu cyumweru gishize, akurikiranyweho ibikorwa by’ubugambanyi n’iterabwoba, nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu.
Ubwo yagezwaga imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yiyemereye ibyo aregwa byose nta na kimwe ahakanye. Gusa yatangaje ko yifuza kuzaganira n’itangazamakuru akagira byinshi avuga ku gufungwa kwe.
Kizito yivugiye ko yari ashinzwe ubukangurambaga mu gushakira RNC na FDLR abayoboke biganjemo urubyiruko, ariko akavuga ko yari amaze amezi abiri atangiye ibyo bikorwa nyuma y’uko abayobozi b’aya mashyaka bamwegereye.
Ifatwa rya Kizito ryababaje benshi mu mbaga y’abaturage n’abakiri bato bakundaga ibihangano bye, ariko na none bitera kwibaza byinshi ku buzima bw’uyu muhanzi ubundi usanzwe uzwiho kutavuga menshi mu buzima bwe.
Emmanuel N. Hitimana
Inkuru zijyanye na: Kizito Mihigo
- Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye
- Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi
- RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
- Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza
- Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi
- Kizito Mihigo yasabiwe gufungwa burundu
- Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye
- Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR
- Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu
- Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora
- Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite
- Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke
- Nyamagabe: KMP irasaba urubyiruko kugira umuco w’amahoro n’ubwiyunge
- Ubumuntu ntibugomba gupfobywa n’ubumuga-Umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi game muyitondere kuko ntawuzi ibyihishe inyuma. Nanjye nemera ko abagira nabi baturuka ahariho hose but abatazi ibya politiki ndabasaba kwitonda mu magambo. Game irakomeye
njyewe sibyumva neza kuko ndakeka ko afite impamvu yabyemeye ariko njyewe siniyumvisha ko kizito mihigo nzi yakora ibyo abo imitina yabo ihangayitse kubera kizito mihigo nibihangane ukuri kuzajya ahagaragara kuko nakibaho kitagira iherezo ngirengo nawutazi ko kizito mihigo yunze amamillion rero nampamvu yo kugirango kizito mihigo bamufunge nibarangiza bumveko ni ndirimboze zikwiye kuvaho zigacibwa burundu ese ko mwavuzeko indirimbo ze zicibwa kumaradio muribwirango mwazi mwazisiba mumitwe yabantu muri rusange kizito mihigo na mpamvu yo kumva ko mugomba guca indirimbo ze kndi niyo mwazica nimuzazica no mubantu kuko situzumva iwacu gusa nomungo zacu tuzifite mo gusa kizito mihigo abaye yarabikoze namuntu wo kwizerwa na muntu nazongera kwizera kuko kizito nzi nukuri biriya sinziko yashobora kubikora ariko rero nitwiyibagize ko mw’isi namuntu udakosa mugihe akiyibarizwamo imana yonyine niyo izi ukuri kuri inyuma yibibyose
Abagizi ba nabi nta muntu ukunda igihugu ukwiye kubashyigikira, Ubutabera nibukore akazi kabwo.
MANA Y’IRWANDA,FASHA ABANYARWANDA.dukomere dukomere turiho kandi turashoboye,kandi nanone ntacyadusubiza inyuma,twubake uRwanda rwacu,turusigasire dufatanije twese.tanga imyumvire yubaka mana.uturinde gusubira mu mateka babi,abubwo uduhe kwiyubaka.nsabiye abanyumva bose ku MANA.lol
Ndabona Minister ahise amucira urubanza ataragezwa imbere y’ubucamanza nako ubutabera niba bubaho!!!!!
Nukw’itonda kuko politiki n’aka game gakinwa n’abakarimo!!
Muri politiki nta mukunzi uhoraho,nkuko nta mwanzi uhoraho.
umuntu urebakure yakwirinda guhubuka murakagakino aba bahungu barimo.... 1. aba nabanyabwenge 2. bemeye icyaha bataruhanyije ntanisoni bafite kumaso... ndakekako wasanga aritangiriro ry umukino...nabyo biri mumipango yabo.. gusa ndabona barimo kunjijisha... gusa nkongera nkibaza nti nigute police y’igihugu yaba ifite abantu(bafunzwe), ntibitangarizwe imiryango yabo? kugeza ubwo batangajeko baburiwe irengero? Aha harimo akantu kadasobanutse naho. anyway bakwiye kuvugana nibitabo by’ amategeko.
nubu sindabyemera nukuri...sinunva ukuntu kizito nzi yakora ibi!!!!!!!!!!!!!!!!
Kizito arababaje cyane, ariko jyewe ntantangaje.Gutata igihugu niko bikorwa, umutasi ahabwa indi shusho cyangwa icyitiriro(cover), rero Kizito niko yari ameze.Gusa ndashimira polisi yacu, nizindi nzego zose zirinda umutekano mugutahura umwanzi nkuyu, gusa nibenshi urwanda rwaremeye ishusho nyuma bakarugambanira.Ariko turi maso kandi abanzi bose tuzabatsinda.
kugambanira igihugu ntibisaba ngo ube warakoze jenoside, birababaje kubona uwitwa ko yarokotse agambana bituber’isomo !
nge nemeranya n’umutima wange ko umuntu wese ashobora gukosa.
ariko ko icyo ntemeranya nawe Minister nuko utakuraho inyigisho Kizito yatanze ndetse n’imitima yubatse. gusa dusabe ibi bimishinja ntibizasenye benshi bazumveko bibaho bakomere. urugero umubyeyi akubyaye wagira 20 ans akakwanga ndetse akakunyaga byakuraho ko yakubyaye se? uramutse umuvumye ukirengagiza ko yakuruhiye ntaho waba utaniye nawe.Dusabe inema y’ubushishozi twese hamwe
mana we ibi nibiki ko imana ifashe Urwanda.Gusa abantu babe intwali barusheho gukunda igihugu ntawifuza gusubira mu icuraburindi ryaho umuntu yavuye.
twiheshe agaciro kabisa.
ibi binyibukije ubwo umuyobozi w ASOLATE yatumirwaga muri conference Canada yagerayo akabazwa nabamwe mu banyarwanda babayo ibijyanye na politike akabasubiza ko ari non gov organization kdi urwanda rufite ubuyobozi bityo ukeneye ibyo yabaza ubuyobozi bw igihugu buhali.ati ndi hano kugirango nungurane ibitekerezo n imiryango itegamiye kuri leta n abandi bagiraneza kugirango turebere hamwe ibyafasha mu kubaka communote zacu im not here for political isue. we have to take that a s lesson
www.asolate.org
ese ubundi kuki cyicyambaye amakoti? bacyambike amarose, giteye isesemi