M23 yafashe Goma

Nyuma yo gufata ikibuga cy’indege, umujyi wa Goma nawo umaze kwigarurirwa n’ingabo za M23. Ingabo za Congo zirimo guhunga zikoresheje ubwato zerekeza i Bukavu izindi zerekeje Katindo.

Abaturage bihishe mu mazu mu mujyi wa Goma baremeza ko bari kubona ingabo za Congo zihunga zerekeza Katindo nyuma yo guhabwa inzira na M23 yari yayifunze.

Umunyamakuru wa Kigali Today wegereye ahabera imirwano ari kubona impunzi nyinshi z’Abanyekongo bahungira mu Rwanda, naho umupaka muto (igice cya Congo) wari ucunzwe n’abajepe ba Kabila bahavuye. Ubu abasirikare ba Congo bamwe bari ku musozi wa Goma

Zimwe mu mpunzi zituye mu Birere ziravuga ko ziboneye abajepe bari mu bimodoka barashisha T55 mu Rwanda. Col Masunzu na Col Padiri bari baje kurwana bavuye Bukavu ariko ingabo zabo ziri guhunga.

Abasirikare bo mu gihugu cy’Ubuhinde bari muri MONUSCO bahagaritse gufasha FARDC kurwanya M23 kubera ko bamwe mu Banyekongo bagaragaje kutabyishimira.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 26 )

M23 nishake ukuntu yaha umutekano abo baturage kuko bari bamaze igihe bababaye pe kandi ishake nuburyo iraza kubahumuriza kuko ubwo harimo nabahabye

niyo dan yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

MASUNZU ntabwo ari colonel ahubwo ni general

MUSEMAKWELI yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka