M23 yafashe Goma
Nyuma yo gufata ikibuga cy’indege, umujyi wa Goma nawo umaze kwigarurirwa n’ingabo za M23. Ingabo za Congo zirimo guhunga zikoresheje ubwato zerekeza i Bukavu izindi zerekeje Katindo.
Abaturage bihishe mu mazu mu mujyi wa Goma baremeza ko bari kubona ingabo za Congo zihunga zerekeza Katindo nyuma yo guhabwa inzira na M23 yari yayifunze.
Umunyamakuru wa Kigali Today wegereye ahabera imirwano ari kubona impunzi nyinshi z’Abanyekongo bahungira mu Rwanda, naho umupaka muto (igice cya Congo) wari ucunzwe n’abajepe ba Kabila bahavuye. Ubu abasirikare ba Congo bamwe bari ku musozi wa Goma
Zimwe mu mpunzi zituye mu Birere ziravuga ko ziboneye abajepe bari mu bimodoka barashisha T55 mu Rwanda. Col Masunzu na Col Padiri bari baje kurwana bavuye Bukavu ariko ingabo zabo ziri guhunga.
Abasirikare bo mu gihugu cy’Ubuhinde bari muri MONUSCO bahagaritse gufasha FARDC kurwanya M23 kubera ko bamwe mu Banyekongo bagaragaje kutabyishimira.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
M23 nishake ukuntu yaha umutekano abo baturage kuko bari bamaze igihe bababaye pe kandi ishake nuburyo iraza kubahumuriza kuko ubwo harimo nabahabye
MASUNZU ntabwo ari colonel ahubwo ni general