M23 yafashe Goma

Nyuma yo gufata ikibuga cy’indege, umujyi wa Goma nawo umaze kwigarurirwa n’ingabo za M23. Ingabo za Congo zirimo guhunga zikoresheje ubwato zerekeza i Bukavu izindi zerekeje Katindo.

Abaturage bihishe mu mazu mu mujyi wa Goma baremeza ko bari kubona ingabo za Congo zihunga zerekeza Katindo nyuma yo guhabwa inzira na M23 yari yayifunze.

Umunyamakuru wa Kigali Today wegereye ahabera imirwano ari kubona impunzi nyinshi z’Abanyekongo bahungira mu Rwanda, naho umupaka muto (igice cya Congo) wari ucunzwe n’abajepe ba Kabila bahavuye. Ubu abasirikare ba Congo bamwe bari ku musozi wa Goma

Zimwe mu mpunzi zituye mu Birere ziravuga ko ziboneye abajepe bari mu bimodoka barashisha T55 mu Rwanda. Col Masunzu na Col Padiri bari baje kurwana bavuye Bukavu ariko ingabo zabo ziri guhunga.

Abasirikare bo mu gihugu cy’Ubuhinde bari muri MONUSCO bahagaritse gufasha FARDC kurwanya M23 kubera ko bamwe mu Banyekongo bagaragaje kutabyishimira.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 26 )

eeeeeereeeee

NIYOMUGISHA Pacifique yanditse ku itariki ya: 2-02-2025  →  Musubize

nakasamutwepe

NIYOMUGISHA Pacifique yanditse ku itariki ya: 2-02-2025  →  Musubize

nukuri m23 niharanire uburenganzira bwikiremwa muntu peee

mujyanama jeremy yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

KONGOITUZEKUKONTACHOISHOBOYE KURI M23

HATEGEKA JORAMU yanditse ku itariki ya: 14-11-2022  →  Musubize

M23 NIBAYIREKE IKOSORE IBIFUTAMYE NIBAKOKO BABISHOBOYE BANABISHAKA, APANA AKAJAGARI KABURIGIHE KABAYOBOZI BADASHOBOYE. KUBONA CONGO ITITA KUBATURAGE BIRABABAJE PEE! UBONA IGIHUGU KITAGIRA INGABO ZISHOBOYE ZIBA ABATURAGE GUSA.

billy yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

m23 must stop violence in our area because people are suffering. please look for durable solution and respect the government. thanks.

samuel kimonyo yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Ufite ukuri iteka aratsinda!!!!!!!Bravo M23

elie yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

niba m23 yafashe umugiwa goma ariko ni bite kubuzima bwa baturage dore kobo bazira ubusa kuko ntibazi icyo m23 ipfa nareta yakongo

zabron ndj yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Mana rengera abarengana bariho bahura n’ibikorwa by’urukozasoni no kwicwa biriho bibera mu ntambara iri hagati ya M23 na FARDC. Abo bose bariho bagirira nabi abantu bibuke ko twese turi abantu kandi ko icyo utifuza kugirirwa udakwiye kukigirira abandi.

Mana Tabara Akarere k’ibiyaga bigari

Iyakare yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

imihigo c kwa nini?
imihigo muzi icy’aricyo??

kweli yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

M23 oyeee!!!muwapige mpaka kisangani and truth always will prevail.

ngororano yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

M23 mube maso kandi mushyishoze mwirinde kurangara nkababandi bashyira ibifu byabo imbere niyo mbamvu bashwiragiye kuko bikunda. Imana ntibakunda kuko bagira ironda karere ni ronda koko mubahashure mpaka Bukavu or Kinshasa(Ndi umuturage wa congo) twibonere amahoro. duhaze barusahurira munduru. M23 go a head tubarinyuma.

Amani yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka