M23 yafashe Goma

Nyuma yo gufata ikibuga cy’indege, umujyi wa Goma nawo umaze kwigarurirwa n’ingabo za M23. Ingabo za Congo zirimo guhunga zikoresheje ubwato zerekeza i Bukavu izindi zerekeje Katindo.

Abaturage bihishe mu mazu mu mujyi wa Goma baremeza ko bari kubona ingabo za Congo zihunga zerekeza Katindo nyuma yo guhabwa inzira na M23 yari yayifunze.

Umunyamakuru wa Kigali Today wegereye ahabera imirwano ari kubona impunzi nyinshi z’Abanyekongo bahungira mu Rwanda, naho umupaka muto (igice cya Congo) wari ucunzwe n’abajepe ba Kabila bahavuye. Ubu abasirikare ba Congo bamwe bari ku musozi wa Goma

Zimwe mu mpunzi zituye mu Birere ziravuga ko ziboneye abajepe bari mu bimodoka barashisha T55 mu Rwanda. Col Masunzu na Col Padiri bari baje kurwana bavuye Bukavu ariko ingabo zabo ziri guhunga.

Abasirikare bo mu gihugu cy’Ubuhinde bari muri MONUSCO bahagaritse gufasha FARDC kurwanya M23 kubera ko bamwe mu Banyekongo bagaragaje kutabyishimira.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 26 )

ikibazo ni masunzu wimena inda naho ubundi ukuri nti guteze gutsindwa naho benshi bakuzira ariko iherezo kuzatsinda.mukomeze mushyigikire M23 amahoro agaruke mu karere,abajyanama ba Kabila bamubwire yubahirize amasezerano bagiranye,abasaba guha abanyekongo bavuga ikinyarwanda uburenganzira nkabandi benegihugu bakongo.Imipaka yazanywe nabazungu kandi ntibashingiye kururimi

MUSEMAKWELI yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

M23 oyeeeee....... i am from congo dukeneye amahoro na basirikari bafite dipline. M23 jya mbere Imana irikumwe namwe mufite icyo murwanira kandi kirasobanutse

JustinR yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

isi izarinda ishira urwanira ukuli atsinda ukuli kuratsinda songa mbere M23 mpaka Kinshasa mu kombowe inchi.

furaha yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

mutubwire ubu bigezehe?

John yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

M23 nikomeze kwesa imihigo wenda abanyekongo twabona amahoro kuko niyo twabuze ahubwo bakomeze basongimbere hadi kinshasa kabira wapi yatubujije kubahoneza nkabandi banyafurika kdi ntacyo tubuze iwacu muricongo turashaka amahoro twesehamwe aba kongomani?kwahiyo mmi nasema M23 OYEEEEE!!!!!

jackson yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

M23 nikomeze kwesa imihigo wenda abanyekongo twabona amahoro kuko niyo twabuze ahubwo bakomeze basongimbere hadi kinshasa kabira wapi yatubujije kubahoneza nkabandi banyafurika kdi ntacyo tubuze iwacu muricongo turashaka amahoro twesehamwe aba kongomani?kwahiyo mmi nasema M23 OYEEEEE!!!!!

jackson yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

M23 nihumurize abaturage ba goma babone umutekano uhagije higwe n’uburyo imbunzi zasubira mu byabo nibagaragaze itandukaniro ry’ abo basimbuye mu mujyi.Nibige uburyo batunganya goma maze n’ ibindi bice byigireho bityo congo igendr ihinduka gahoro gahoro kibe igihugu kizima kizira gutandukanya abagituye ahubwo hubakwe une nation pour tous les congolais.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Brovo kuri m23. kandi namwe mukomeze kudukurikiranira hafi ibya m23

bagaza yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

congretulation M23

haha yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Nibatange amahoro kubanyegoma bose batarebye ubwoko cyangwa akarere bose babhe amahoro babatuze basubire mubyabo

Happy yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

igisilikare cyambura, kikica abaturajye imana ntikishimira, niyo mpamvu FARDC yatsinzwe

Sabin yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

NONESE GENERAL AHUNGA KENYEGE KWELI? KANDI NIYO YARAKIGERA MURI GOMA.CYANGWA YARAJE GUTWARA ABASILIKARE.

ZIRUMVA yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka