Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kigaragaza uburyo mu 2040 izaba ari ikitegererezo ku isi
Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali cyamuritswe kigaragaza uburyo uyu murwa mukuru uteganywa guhindurwamo ikitegererezo muri Afurika no ku isi, bitewe n’iteganyamigambi rijyanye n’igihe ryashyizwe imbere mu myubakire izaba iriho.
Gusa iki gishushanyo mbonera ntikizaba gishingiye ku miturirwa n’ibyiza nyaburanga bizagenda byubakwa kugeza mu 2040 bigomba kuzagendana no kuzamura imibereho y’abayituye, hahangwa imirimo, nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yabitangaje ubwo iki gishushanyo cyashyirwaga ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013.
Yagize ati” Abantu bagomba gutandukanya igishushanyo mbonera no kubona inzu, kuko arimo n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, n’ubukungu bw’abantu bishingiye mu guhanga imirimo bishingiye mukuzana ishoramari kuko iyo ishoramari rije.
Ntakindi kizana rizana amafaranga atuma ubukungu bwiyongera kdi buri wese bukamugeraho akabona ibyo akora, akabona ibyo ahaha kuko azaba habonetse n’inganda kanddi ku biciro bishimishije.”
Mayor w’umjyi wa Kigali yakomeje avuga ko igishushanyo mbonera kirazanamo guha abantu umutekano, aho umuntu wese azaba zizeye ko niba inyubako ye yubatse izaramba, kuburyo ejo nta muntu uzaza kumureba ngo yubatse inzu itajyanye n’igishushanyo mbonera.
Ndayisaba yatangaje ko ikibazo abantu bakomeje kwibaza cy’aho amikoro azaturuka ko nta gihari mu by’ukuri ahubwo ko abashoramari bazakomeza gukangurirwa gushora imari yabo mu Rwanda.
Icy’igishushanyo mbonera kiraje gukemura ikibazo cy’akajagari mu kubaka dore ko abenshi biyubakiraga munzira y’umuhanda, anadi mu nzira y’insinga y’amashanyarazi, nk’uko yakomeje abitangaza.
Andi mafoto
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :
nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :
nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :
Erega imvugo niyo ngiro (songa mbere)
Nta mpamvu zo kutabigeraho pe!Kurubyiruko dufite imbaraga ,tuzabigeraho rwose!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
nkurikije aho twavuye naho tujyeze bizashoboka.
igishushanyo kizite kuburenganzira bwa bafite ubumuga
Igitekerezo cyo kugira umujyi w’intangarugero ni byiza cyane ntako bisa, abazaba bariho tubifurije u Rwanda ruzira ibibi byose
TO ACHIEVE THOSE OBJECTIVES ALL RDAN WE MUST INCREASE AT LEAST 15h/24h
Ibi bintu ni byiza vraiment, kubaho nta vision is like living without direction. kandi let keep in mind that DESIRE IS MORE POWERFUL THAN ABILITY. Abanyarwanda tugabanye kwizera guke kuko iyo tugereranije aho tugeze ubu naho tuvuye ntibyagakwiye gutuma twumva ibi bitazashoboka. Ndi umunyeshuri muri UR Huye Campus-Ex NUR ibibazo dufite by’ubukene ndabizi ariko gutaka unageze muri kaminuza ukagerekaho kwiheba ni igisebo gikomeye n’undi wese yagusekera. Vraiment isi y’amaganya tuyisezerere kuko na Yezu yaravuze ati ni wiganyira akagira Mukono wa sayiri yiyungura? ahubwo imbaraga zacu zose mu murimo turimo, abiga twige dushyizeho umutima wose kuko uretse in Disctionary honyine niho ijambo SUCCESS riza imbere y’ijambo WORK. So get up and work hard. God Bless You!
HUUM, Biragaragara ko muri vision 2040 n’imisozibazayihindura amataba da kuko nta musozi mbona kuri iki gishushanyo. birenze no kurota. Nababwira iki.
@ EarthDoctor n’abandi.....ni byiza rwose comments zanyu ni nziza.Umujyi nkuriya wakubakwa.Gusa njye mfite ikibazo ,nageze mu mugi ikomeye nka New york,Los Angeles,Vancouver,Tokyo,Seoul,Dubai,Madrid,Frankfurt ndetse na Doha....iyo nyje niyo nagezemo nzi,hari n’indi myinshi ikomeye njye ntazi,...ariko nta n’umwe nigeze kubona umeze kuriya.Ubwo namwe mwambwira.Ntawe nciye intege,reka dukomeze twizere ko bizashoboka.Gusa twibuke ko yaba leadership,yaba economy,zaba zindi factors muzi...,hari ibintu bidashoboka cyane cyane iyo urebye time factor.