Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kigaragaza uburyo mu 2040 izaba ari ikitegererezo ku isi
Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali cyamuritswe kigaragaza uburyo uyu murwa mukuru uteganywa guhindurwamo ikitegererezo muri Afurika no ku isi, bitewe n’iteganyamigambi rijyanye n’igihe ryashyizwe imbere mu myubakire izaba iriho.
Gusa iki gishushanyo mbonera ntikizaba gishingiye ku miturirwa n’ibyiza nyaburanga bizagenda byubakwa kugeza mu 2040 bigomba kuzagendana no kuzamura imibereho y’abayituye, hahangwa imirimo, nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yabitangaje ubwo iki gishushanyo cyashyirwaga ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013.

Yagize ati” Abantu bagomba gutandukanya igishushanyo mbonera no kubona inzu, kuko arimo n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, n’ubukungu bw’abantu bishingiye mu guhanga imirimo bishingiye mukuzana ishoramari kuko iyo ishoramari rije.
Ntakindi kizana rizana amafaranga atuma ubukungu bwiyongera kdi buri wese bukamugeraho akabona ibyo akora, akabona ibyo ahaha kuko azaba habonetse n’inganda kanddi ku biciro bishimishije.”

Mayor w’umjyi wa Kigali yakomeje avuga ko igishushanyo mbonera kirazanamo guha abantu umutekano, aho umuntu wese azaba zizeye ko niba inyubako ye yubatse izaramba, kuburyo ejo nta muntu uzaza kumureba ngo yubatse inzu itajyanye n’igishushanyo mbonera.
Ndayisaba yatangaje ko ikibazo abantu bakomeje kwibaza cy’aho amikoro azaturuka ko nta gihari mu by’ukuri ahubwo ko abashoramari bazakomeza gukangurirwa gushora imari yabo mu Rwanda.

Icy’igishushanyo mbonera kiraje gukemura ikibazo cy’akajagari mu kubaka dore ko abenshi biyubakiraga munzira y’umuhanda, anadi mu nzira y’insinga y’amashanyarazi, nk’uko yakomeje abitangaza.
Andi mafoto






Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
Kariya kavuyo k’imihanda kuri AMahoro Civic Center se nako kari muri vision? cg bariya bagitoye ni bya bindi bya za rukurikirizindi batazi kwitegereza.
Na kariya kavuyo k’imihanda kuri iriya photo ya Amahoro Civic Center se nako kazaba gahari? Bagombye kubikosora hakiri kare
Ni byiza
None ko numva se Mayor wumujyi avugako bazazana abashoramari nibo bazubaka ariya mazu
Muritege ko na munyarwanda uzaba akiba mu gihugu.
Uretse ko nibindi byabananiye ubu se 2020 bavugaga irihe.
Nibakomeze bantoshye inzozi na kindi
Construire des chateaux en Espagne
Niba hari ikintu kyiza abanyarwanda bamaze gukora kandi usanga arikyo kyintu kigezi kigize ubuzima.Nu kubaho ubuzima bushigiye kuri visionary leadership.
It only costs health minds to generate a sustainable economic master plan of any unique city.
Iyi master plan yu mujyi wa kigali is the greatest mind testimony of Rwandan people and its leadership.
Only the greatest grave mistake Rwandans can unsteadly crop up is to breed poor minds in the sense of leadership. who have got nothing to do with this part of life signature.
Leadership only benefiting from emotional intelligence other than the doms of human intellect is not a Rwandan option.
nibyo u Rwanda ruzaba ari rwambere kw’ isi! Kuko ntaho uyu mugi ndawubona mubihugu byose maze kugeramo!
It’s just a dream.
This master plan is genius, however if the economic policy that apparently hinders small capital starters and entrepreneurs need to reformed in order to boost economic and social well-being of the locals altogether. I have a feeling majority of this huge will be largely achieved by outside investors and relatively few locals(and mostly if they make joint investments)if you consider the overall daily capital monthly income! Gotta learn from our fellow ugandans’ economic strategies!!