Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kigaragaza uburyo mu 2040 izaba ari ikitegererezo ku isi
Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali cyamuritswe kigaragaza uburyo uyu murwa mukuru uteganywa guhindurwamo ikitegererezo muri Afurika no ku isi, bitewe n’iteganyamigambi rijyanye n’igihe ryashyizwe imbere mu myubakire izaba iriho.
Gusa iki gishushanyo mbonera ntikizaba gishingiye ku miturirwa n’ibyiza nyaburanga bizagenda byubakwa kugeza mu 2040 bigomba kuzagendana no kuzamura imibereho y’abayituye, hahangwa imirimo, nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yabitangaje ubwo iki gishushanyo cyashyirwaga ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013.

Yagize ati” Abantu bagomba gutandukanya igishushanyo mbonera no kubona inzu, kuko arimo n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, n’ubukungu bw’abantu bishingiye mu guhanga imirimo bishingiye mukuzana ishoramari kuko iyo ishoramari rije.
Ntakindi kizana rizana amafaranga atuma ubukungu bwiyongera kdi buri wese bukamugeraho akabona ibyo akora, akabona ibyo ahaha kuko azaba habonetse n’inganda kanddi ku biciro bishimishije.”

Mayor w’umjyi wa Kigali yakomeje avuga ko igishushanyo mbonera kirazanamo guha abantu umutekano, aho umuntu wese azaba zizeye ko niba inyubako ye yubatse izaramba, kuburyo ejo nta muntu uzaza kumureba ngo yubatse inzu itajyanye n’igishushanyo mbonera.
Ndayisaba yatangaje ko ikibazo abantu bakomeje kwibaza cy’aho amikoro azaturuka ko nta gihari mu by’ukuri ahubwo ko abashoramari bazakomeza gukangurirwa gushora imari yabo mu Rwanda.

Icy’igishushanyo mbonera kiraje gukemura ikibazo cy’akajagari mu kubaka dore ko abenshi biyubakiraga munzira y’umuhanda, anadi mu nzira y’insinga y’amashanyarazi, nk’uko yakomeje abitangaza.
Andi mafoto






Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
turabyishimimiye gusa bigere no muntara
nukuri tuzagera kure gus twifuz ko byagera hose mugihuga kuk hari abasigaye inyuma
Igishushanyo mbonera cya Gasabo cyo cyatindijwe niki??
Mu bigarara igishushanyo mbonera ni kiza cyane...inyubako ni nziza cyane nukuri.imihanda umunyi uzaba ari ikitegererezo kwisi..ariko ntabwo hari ku garagaramo ahantu nyaburanga hakurura bamukerarugendo..nk’ikiyaga kiri rwagati mu mugi kizengurutswe n’imikindo myiza cyane ndetse n’amahoteri meza cyane agezweho azengurutse ikiyaga aho bamukerarugendo baruhukira impande z’ikiyaga...cy’imikindo rwagati Mu mugi
Ubu harageze ko Kigali master plan yavuguruwe igaragazwa muri raporo 2017 noneho abaturage bakamenya aho imihanda mishya, ibiteganyijwe kubakwa bishya, naho iterambere riteganyijwe rizaba risa mu myaka 20 Iri Mbere 2040. Noneho iyo master plan irakenewe kumenywa no kurebwa byoroheje kuri net nababyifuza bose vuba na bwangu yuko Silverlight soft rimwe na rimwe itenguha abashaka gusura Kigali city master plan. Ababishinzwe babigiremo uruhare. Murakoze.
GUSA IMPFU NUBWO ZIKOMEJE KUBA NYINSHI IMANA IZAMPE KUZABIREBAHO NTAZABA NKA HABYARIMANA WAGIYE ATARABONA PHONE. KD TWIZEYEKO TUZAGERA KURI BYINSHI BYIZA HAMWE NIMANA
Je ne suis pas du tout pescimiste face aux efforts des autorités rwandaises, voyons le minimum de volonté et le bon côté de la chose
biragaragara ko umugi wacu uzaba ikitegererezo mumyaka irimbere ariko nuko bimeze tugeze kure abayobozi bacu murakora cyane ndabashimiye mukomereze aho tubarinyuma.
kwiyemera kwategetsi bariho nibyo bizatuma igihugu gisira inyuma kubyo kimaze kugeraho.congo barayitwambuye tutabigezeho?
It will be fine if it is achieved!!!
nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :
nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :
nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :