Amanota uturere twatsindiyeho mu mihigo yariyongereye

Mu mihigo y’umwaka 2011-2012, amanota uturere twatsindiyeho yariyongereye kandi aregeranye; bigaragaza ko uturere twakoze neza; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe mu muhango wo gutangaza uko uturere twarushanyijwe mu gushyira mu bikorwa imihigo twasinyanye n’umukuru w’igihugu.

Akarere ka Kicukiro niko kaje ku mwanya wa mbere kagize amanota 95,5% naho aka Rutsiro kaje ku mwanya wa nyuma kakaba gafite amanota 82,3.

Muri rusange uturere twesheje imihigo ku kigereranyo cya 89,1% mu gihe umwaka ushize byari kuri 81,5%, naho mu mwaka wa 2010 tukaba twarayesheje kuri 63%.

Hari uturere twari turi mu mwanya y’inyuma umwaka ushize twakataje tugana imbere. Akarere ka Kamonyi kavuye ku mwanya wa 20 kaza ku mwanya wa kabiri, aka Ngoma kazamutse kava ku mwanya wa 19 kakaba aka karindwi ndetse n’aka Gatsibo kavuye ku mwanya wa 26 kakaza ku mwanya wa cyenda.

Ku rutonde rw’uko uturere twarushanyijwe kandi hanagaragaye ugusubira inyuma gukomeye k’uturere tumwe nka Kirehe yavuye ku mwanya wa gatanu ijya kuwa 20, Rutsiro yavuye kuwa 10 ikajya kuwa 30, Rusizi yavuye kuwa 16 ikajya kuwa 27 ndetse na Gasabo yavuye kuwa 12 ikajya kuwa 29.

Dore uko uturere twakurikiranye n’amanota twagize:

1 KICUKIRO 95.5

2 KAMONYI 95.1

3 BUGESERA 94.0

4 HUYE 93.8

5 NYAMASHEKE 93.1

6 BURERA 92.9

7 NGOMA 92.8

8 GISAGARA 92.2

9 GATSIBO 92.0

10 NYARUGENGE 91.8

11 RULINDO 91.7

12 MUHANGA 91.0

13 NYAGATARE 90.1

14 RUHANGO 90.0

15 NYAMAGABE 88.4

16 KARONGI 88.1

17 GAKENKE 88.0

18 KAYONZA 87.4

19 NGORORERO 87.3

20 KIREHE 87.2

21 NYABIHU 86.4

22 NYANZA 86.1

23 MUSANZE 86.0

24 RUBAVU 85.9

25 GICUMBI 85.7

26 NYARUGURU 85.6

27 RUSIZI 85.4

28 RWAMAGANA 83.8

29 GASABO 83.2

30 RUTSIRO 82.3

Impuzandengo y’uturere twose 89.1

Abayobozi b’uturere bakanguriwe kongera ingufu mu guharanira gutanga serivise nziza hirya no hino mu Rwanda, kurwanya isuri, guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere imijyi, guteza imbere gahunda ya Girinka, guhuza ubutaka, kubungabunga ibidukikije n’ibindi mu rwego rwo kurushaho kugera ku iterambere rirambye mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana na Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 29 )

Gasabo turasebye kweli. Rulindo, ukabije gusubira inyuma: kuva ku mwanya wa 1 ukajya kuri 11? Kicukiro, oyeee! Ntanuzagucaho. Genda Ndamage urasobanutse. Dukomeze imihigo.

John yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Rwose nanjye mbabajwe cyane n’Akarere kacu ka Gasabo. Ariko icyo kazira ni amarangamutima, ikimenyane, ruswa, no kwanga gukora inshingano.
Service y’Ibiro by’ubutaka, yarezwe kenshi imikorere mibi.Iyo service imaze imyaka igera kuri ine nta muyobozi igira, buri gihe igira abayobozi b’agateganyo. Ese ni ukubura akanya ko gukora recruitment kuri uwo mwanya, cyangwa ni uko Inama Njyana yagize ubunebwe bwo gushyiraho uwo Muyobozi, cyangwa ni uko uwo mwanya ntagaciro bawuha.

Secretary Executive: Uwari uriho kuva yafungwa, Injyanama yakomeje kwemeza ba Director bashinzwe Plitique. Ubundi si myanya imwe rwose.Niba twemera ko Secretary Executive hari ibyo agomba kuba yujuje bitandukanye ni bya Director, bitandukanye n’ibyumukuzi usanzwe.
Birababaje.

RUKAKA Kiki yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Gicumbi yacu warakubititse,nzaba mbarirwa

------------------------------ yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Aba bayobozi b’uturere bakwibuka guhiga ubukerarugendo kuko ni imwe mu nzira yo kongera ubukungu

KARANGWA Anaclet Miles yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Nta gitangaza ku mwanya Akarere ka Gasabo kabonye nawe se mu kwihesha Agaciro(Agaciro develpent fund bemeye 1000000 nyamasheke yemera izisaga 60000000)mu miyoborere ushaka kubaka asabwa 2500000 mu Murenge waNdera ngo wubake ayo hakabamo percentage ya S/Executive n’ibindi

nyagatare yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka