Amanota uturere twatsindiyeho mu mihigo yariyongereye
Mu mihigo y’umwaka 2011-2012, amanota uturere twatsindiyeho yariyongereye kandi aregeranye; bigaragaza ko uturere twakoze neza; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe mu muhango wo gutangaza uko uturere twarushanyijwe mu gushyira mu bikorwa imihigo twasinyanye n’umukuru w’igihugu.
Akarere ka Kicukiro niko kaje ku mwanya wa mbere kagize amanota 95,5% naho aka Rutsiro kaje ku mwanya wa nyuma kakaba gafite amanota 82,3.
Muri rusange uturere twesheje imihigo ku kigereranyo cya 89,1% mu gihe umwaka ushize byari kuri 81,5%, naho mu mwaka wa 2010 tukaba twarayesheje kuri 63%.
Hari uturere twari turi mu mwanya y’inyuma umwaka ushize twakataje tugana imbere. Akarere ka Kamonyi kavuye ku mwanya wa 20 kaza ku mwanya wa kabiri, aka Ngoma kazamutse kava ku mwanya wa 19 kakaba aka karindwi ndetse n’aka Gatsibo kavuye ku mwanya wa 26 kakaza ku mwanya wa cyenda.
Ku rutonde rw’uko uturere twarushanyijwe kandi hanagaragaye ugusubira inyuma gukomeye k’uturere tumwe nka Kirehe yavuye ku mwanya wa gatanu ijya kuwa 20, Rutsiro yavuye kuwa 10 ikajya kuwa 30, Rusizi yavuye kuwa 16 ikajya kuwa 27 ndetse na Gasabo yavuye kuwa 12 ikajya kuwa 29.
Dore uko uturere twakurikiranye n’amanota twagize:
1 KICUKIRO 95.5
2 KAMONYI 95.1
3 BUGESERA 94.0
4 HUYE 93.8
5 NYAMASHEKE 93.1
6 BURERA 92.9
7 NGOMA 92.8
8 GISAGARA 92.2
9 GATSIBO 92.0
10 NYARUGENGE 91.8
11 RULINDO 91.7
12 MUHANGA 91.0
13 NYAGATARE 90.1
14 RUHANGO 90.0
15 NYAMAGABE 88.4
16 KARONGI 88.1
17 GAKENKE 88.0
18 KAYONZA 87.4
19 NGORORERO 87.3
20 KIREHE 87.2
21 NYABIHU 86.4
22 NYANZA 86.1
23 MUSANZE 86.0
24 RUBAVU 85.9
25 GICUMBI 85.7
26 NYARUGURU 85.6
27 RUSIZI 85.4
28 RWAMAGANA 83.8
29 GASABO 83.2
30 RUTSIRO 82.3
Impuzandengo y’uturere twose 89.1
Abayobozi b’uturere bakanguriwe kongera ingufu mu guharanira gutanga serivise nziza hirya no hino mu Rwanda, kurwanya isuri, guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere imijyi, guteza imbere gahunda ya Girinka, guhuza ubutaka, kubungabunga ibidukikije n’ibindi mu rwego rwo kurushaho kugera ku iterambere rirambye mu Rwanda.
Emmanuel Nshimiyimana na Safari Viateur
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
gasabo nipime ibibanza inatange uburenganzira bwo kubaka bityo itere imbere,niyo ifite ibibanza bitubatse ugereranije na kicukiro yabaye iya mbere.
Nikate imihanda nka kicukiro,eg umurenge wa Bumbogo,akagari ka Nyabikenke.
iyo uzengurutse ako karere usanga ibikorwaremezo biri inyuma kandi aribyo bigira amanota mu mihigo.
push up please
KICUKIRO =IMBANZARUGAMBA IMPARIRWA KURUSHA MU MIHIGO MU NTORE TURABAMBERE OYE...............* GASABO ATWIGIREHO.
*STAFF MU MAHUGURWA KABISA WENDA UBUTAHA BIZATUNGANA COURAGE N’UBWO MURI ABANYUMA
Congratulations to P J Ndamage and the hole Kicukiro District officers and people. Dukomereze aho! Ariko rero muri services z’ubutaka uri mudamu (secretary to Land Notaire), yisubireho kuko services atanga zazatuma Akarere kacu gasubira inyuma, acuragiza abamugana bashaka ibyangombwa cyane kandi aba avugana umushiha kuburyo bitanga isura mbi! Ubundi munihutishe gahunda yo gutanga ibyangombwa byo kubaka za nyarugunga/kamashashi na Busanza
KICUKIRO OYEE .........ERE N’IMBANZARUGAMBA, NO MUMIHIGO NTIYACIKWA. GASABO ISEBEJE UMUJYI KWELI.
Turashimira Mayor wa KICUKIRO akomeze abe indashyikirwa kdi uti ntiwirare kuko abakuri inyuma bagiye gushyiramo ingufu zirenze.Mwatubariza abo ba Mayor baguma mu myanya y’inyuma buri gihe muti harabura iki? Biminjiremo agafu.Mudushimire na Mayor wa HUYE ,ariko amazi yaho ateye ikibazo by’umwihariko mu Murenge wa RUSATIRA,Akagari ka MUGOGWE na KIMUNA dukwiye gutabarizwa.Murakoze akazi keza.
Turashimira Mayor wa KICUKIRO akomeze abe indashyikirwa kdi uti ntiwirare kuko abakuri inyuma bagiye gushyiramo ingufu zirenze.Mwatubariza abo ba Mayor baguma mu myanya y’inyuma buri gihe muti harabura iki? Biminjiremo agafu.Mudushimire na Mayor wa HUYE ,ariko amazi yaho ateye ikibazo by’umwihariko mu Murenge wa RUSATIRA,Akagari ka MUGOGWE na KIMUNA dukwiye gutabarizwa.Murakoze akazi keza.
Ndagushimiye Jules Ndamage,kandi komereza aho,uteze akarere kacu imbere.Hashize ibyumweru 2 mvuye i wacu aho ngaho,nali nazanywe no gusaba ibyangombga byo kuvugurura,mbega ukuntu abakozi banyakiliye neza,ubu imilimo yo gusana iragenda neza.Na hano mu mahanga turagushima Jules.
GASABO,muradusebeje,kandi twuzuyemo intore. Dukeneye kumenya ipamvu yabyo,kuko birababaje. KICUKIRO be blessed.
Birababaje cyane,urebye amajoro Mayor wa Rusizi amara mu bureau, mu ngendo hirya no hino mu gihugu, amanama ahora agira ba Gitifu b’imirenge, imbaraga ashyira mu kubaka umujyi wa Rusizi, Aka Karere ntikari kubura mu myanya 10 ya mbere rwose.
Ariko ko u rwanda rufite abashomeri benshi abananirwa kwesa imihigo babasimbuje natwe tukagerageza? Reba nk’uturere dufite imyanya ituzuye baduhaye akazi kweli tukagakora ko twize koko umuntu apfane degree koko nabwo yarikokoye yiyishyurira kaminuza nyabuna abadepite nimutuvuganire rwose! Turababaye pe kuva muri 2008 umuntu yiswe ngo yabonye diplome!?!!? Mana dutabare
Nyamara nubwo Ministre atangaza amanota nashimye ko yabonye ko bose bagerageje ariko nge mbona ba Rwiyemezamirimo aribo ntandaro yitsindwa rya tumwe muturere nge nk’umunya Kirehe iyo ndebye igihe Gare ya nyakarambi yatangiriye,nkareba igihe ibitaro bya kirehe aho byavugiwe ko bigiye kwongerwa,ivuriro rya Mahama igihe rimaze ritarakora nicyo ryamaze ryubakwa Amazi ya Nyakarambi twabeshywe ijerekani ikaba igeze ku mafaranga 250 .......... kandi byose tubona hari ababikora nsanga aribo bagombye kubazwa isubiranyuma ry’akarere kacu ka Kirehe babibazwe(TURABABAAAAAYE!!!!!!)
kicukiro irabikwiye kuko njye nabonye ari ntagereranywe mugutanga service nziza cyane cyane kagarama sector abandi barebereho kandi nyamasheke namwe dore buri mwaka murasubira inyuma mwisubireho nziko muri intore zatojwe neza .gusa muri rusange congraturation kubayobozi bacu ndetse n’abayoborwa babafasha kubigeraho nawe se 89,.. nibyiza cyane ubutaha ni 99,9%