Amanota uturere twatsindiyeho mu mihigo yariyongereye

Mu mihigo y’umwaka 2011-2012, amanota uturere twatsindiyeho yariyongereye kandi aregeranye; bigaragaza ko uturere twakoze neza; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe mu muhango wo gutangaza uko uturere twarushanyijwe mu gushyira mu bikorwa imihigo twasinyanye n’umukuru w’igihugu.

Akarere ka Kicukiro niko kaje ku mwanya wa mbere kagize amanota 95,5% naho aka Rutsiro kaje ku mwanya wa nyuma kakaba gafite amanota 82,3.

Muri rusange uturere twesheje imihigo ku kigereranyo cya 89,1% mu gihe umwaka ushize byari kuri 81,5%, naho mu mwaka wa 2010 tukaba twarayesheje kuri 63%.

Hari uturere twari turi mu mwanya y’inyuma umwaka ushize twakataje tugana imbere. Akarere ka Kamonyi kavuye ku mwanya wa 20 kaza ku mwanya wa kabiri, aka Ngoma kazamutse kava ku mwanya wa 19 kakaba aka karindwi ndetse n’aka Gatsibo kavuye ku mwanya wa 26 kakaza ku mwanya wa cyenda.

Ku rutonde rw’uko uturere twarushanyijwe kandi hanagaragaye ugusubira inyuma gukomeye k’uturere tumwe nka Kirehe yavuye ku mwanya wa gatanu ijya kuwa 20, Rutsiro yavuye kuwa 10 ikajya kuwa 30, Rusizi yavuye kuwa 16 ikajya kuwa 27 ndetse na Gasabo yavuye kuwa 12 ikajya kuwa 29.

Dore uko uturere twakurikiranye n’amanota twagize:

1 KICUKIRO 95.5

2 KAMONYI 95.1

3 BUGESERA 94.0

4 HUYE 93.8

5 NYAMASHEKE 93.1

6 BURERA 92.9

7 NGOMA 92.8

8 GISAGARA 92.2

9 GATSIBO 92.0

10 NYARUGENGE 91.8

11 RULINDO 91.7

12 MUHANGA 91.0

13 NYAGATARE 90.1

14 RUHANGO 90.0

15 NYAMAGABE 88.4

16 KARONGI 88.1

17 GAKENKE 88.0

18 KAYONZA 87.4

19 NGORORERO 87.3

20 KIREHE 87.2

21 NYABIHU 86.4

22 NYANZA 86.1

23 MUSANZE 86.0

24 RUBAVU 85.9

25 GICUMBI 85.7

26 NYARUGURU 85.6

27 RUSIZI 85.4

28 RWAMAGANA 83.8

29 GASABO 83.2

30 RUTSIRO 82.3

Impuzandengo y’uturere twose 89.1

Abayobozi b’uturere bakanguriwe kongera ingufu mu guharanira gutanga serivise nziza hirya no hino mu Rwanda, kurwanya isuri, guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere imijyi, guteza imbere gahunda ya Girinka, guhuza ubutaka, kubungabunga ibidukikije n’ibindi mu rwego rwo kurushaho kugera ku iterambere rirambye mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana na Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 29 )

Biragaragarako urwanda rurimo rutera imbere bose bagerageje ariko ndashima cyane akarere ka Kamonyi.

t kigali yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Nyuma yo gushima uturere twaje mu myanya ya mbere ( over all ranking), ndatekereza ko abantu bakwiye no kureba uturere intambwe tugenda dutera dukurikije aho tuva. Dukomeze kwihesha agaciro

Districts with great improvement (last 2 consecutive years)
1. GATSIBO 51.2 76.9 92.0 40.8 15.1
2. KAMONYI 64.3 80.6 95.1 30.8 14.5
3. GISAGARA 62.0 77.1 92.2 30.1 15.1
4. NYARUGENGE 54.5 79.3 91.8 37.2 12.4
5. NGOMA 58.5 80.7 92.8 34.2 12.0
6. HUYE 64.2 82.2 93.8 29.6 11.6
7. GAKENKE 64.4 71.2 88.0 23.6 16.8
8. NYABIHU 63.6 75.4 86.4 22.9 11.1
9. NYARUGURU 59.2 75.2 85.6 26.4 10.4

Francis yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Nyuma yo gushima uturere twaje mu myanya ya mbere ( over all ranking), ndatekereza ko abantu bakwiye no kureba uturere intambwe tugenda dutera dukurikije aho tuva. Dukomeze kwihesha agaciro

Districts with great improvement (last 2 consecutive years)
1. GATSIBO 51.2 76.9 92.0 40.8 15.1
2. KAMONYI 64.3 80.6 95.1 30.8 14.5
3. GISAGARA 62.0 77.1 92.2 30.1 15.1
4. NYARUGENGE 54.5 79.3 91.8 37.2 12.4
5. NGOMA 58.5 80.7 92.8 34.2 12.0
6. HUYE 64.2 82.2 93.8 29.6 11.6
7. GAKENKE 64.4 71.2 88.0 23.6 16.8
8. NYABIHU 63.6 75.4 86.4 22.9 11.1
9. NYARUGURU 59.2 75.2 85.6 26.4 10.4

Francis yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Bravo kuri Mayor wa Gakenke wabashije kuva ku mwanya wa 30 akagera ku mwanya wa 17. Courage courage!!!!!!!!!

Murekatete yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Congs KAMONYI mufite ikipe isobanutse kuva uyo mugore(FED) yaza kamonyi yahinduye mukomeza imihigo ariko mwirinde amatiku yababavangira.

mihigo yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

iki gikorwa ni kiza rwose iyi evaluation ituma nibura biminjiramo agafu bagakora neza tubabajwe n’akarere kacu ka nyamagabe kasubiye inyuma nubwo atari cyane rwose abayobozi mugerageze dusubirane umwanya wacu ndetse tuze imbere ariko mugerageze no gutanga amazi meza ku baturage bo mu kagari ka gitega aho kagabanira na nyanza muri musasa mu murenge wa cyanika, abaturage baho ntibarumva akamaro kimidugudu ndetse muvugurure ubuyobozi muri ako kagali. murakoze ubutaha nitwe don’t worry! yes we can and we will!

muhire yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Congratulations ku Besamihigo b’akarere ka GAKENKE bose.kuva ku mwanya wa 30 tukaba aba 17,Bravo!umwaka utaha turabifuriza kuza imbere y’umwanya wa 10.MUSANZE na GICUMBI namwe pole sana!mugerageze namwe mushyiremo agatege mureke gusigara inyuma mwenyine mu ntara yacu,naho twe mu GAKENKE dufatiyeho nta kurekura.ibya GASABO byababaje benshi,ukurikije naho iherereye(mu murwa mukuru w’igihugu), wabona ko ariyo yabaye iya nyuma.birapfira he?mwisuzume,mukore cyane umwaka utaha byibura muzabe nka GAKENKE,ntimwihebe byose birashoboka.

Scholastique yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Rutsiro ibyo izira ni instabillite mu bakozi bayo, dore impamvu:
1. Amatiku, munyangire n’ icyenewabo ni byo biranga Rutsiro. Abakozi bashoboye baratotezwa hagashyirwa kw’ ibere abanebwe n’ abashoboye gutanga Ruswa.
2. Abakozi hafi ya bose Ntibatuye mu Karere bitahira mu migi ku buryo bagera ku kazi Mardi bakarangiza Jeudi, iminsi 3 gusa bakora mu cyumweru nayo baba bacunga uko bakidomokera.
3. Guhora bahindagurira abakozi imyanya hatagamijwe kunoza imikorere ahubwo hagamijwe kumvisha bamwe, ex: ba Secr. Exec. b’imirenge bahindaguwe, Ba Titulaires ba za centres de Sante ubu bibereye muri za ruswa zo kugirango bazashyirwe ahasobanutse.
5. Abakozi bahora mu ngendo bagiye muri za Examen zo gushaka akazi ahandi kuko muri Rutsiro babona nta mugisha bazahagirira kubera impamvu zitandukanye( Enclavement n’ amatiku yaho.)
6. Abayobozi bahugiye mu kwiba umutungo w’Akarere ntibite ku nshngano zabo ugasanga batekinika za raporo z’ ibikorwa ngo byagezweho nyamara ari ntabyo.

Rumenesha yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

ariko mumbarize,abayobozi b,akarere ka nyabihu,iby,abandi bakora bo ugirango ntibibareba.ntanarimwe nibura karaza mumyanya 10 yambere.bafit,umurenge witwa bigogwe,wo ukwiy,ingando yihariye.nibo bakibunz,inka kugasozi,niho ugisanga,imiryago irenz,umwe ikoresha toillete1,har,akagali ka (rega) wagirango nitwa tubari tw,urwagwa twa cyera nta Bendera ry,igihugu kagira,ahubwo n,uyumwanya wa 21 sinz,aho wavuye.

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Kigali to day ko mudashyira ibitekerezo by’abanyarwanda kurubuga umenya murya ruswa.

yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Musanze niryariyo iziminjiramo agafu?ko ikomeje kudusebya.Turutwe na gankenke.birababaje

Hemedy yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Congs abesheje imihigo neza nubundi mwese mwaragerageje mwongeremo akabaraga ubutaha 99% ariko hari icyo navuga muri rusange abakozi b’uturere bamwe ntabwo bari competent kuko isi aho igeze nugukoresha ubwenge nawe se ushyizeho umuntu mukazi kuko azwi cyangwa icyo mumfana n’ibindi urangije umusabye umusaruro urumva nawe uba wihimye utabizi,muhe akazi abashoboye kugakora si non muzahora muri abanyuma cyokora muhembwe neza twedukunda igihugu hazabeho test yanditse yateguwe n’impuguke barebe capacity z’abantu muri za domain zose uzasanga hari ubuzwa mubakozi budakwiye kwihanganirwa sorry ntawe ntunze agatoki ariko in general bazatange ibizame abatsinzwe batange imyanya ige ku isoko nibura buri myaka itanu bige biba gutyo,hari nabafata akazi nkaho ari urugo rwabo hakabayeho change ituma umuntu agira refreshment mumutwe agahora akora perfomance courage Banyarwanda.

yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka