Amacumbi y’abanyeshuri ba Ecole de Science Byimana yahiye

Ahagana saa mbiri mu gitondo cya tariki 23/04/2013 inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu mu kigo Ecole de Science Byimana.

Aya macumbi yatangiye gushya igihe abanyeshuri bayararamo bari bamaze gusohokamo ako kanya bagiye kwinjira mu mashuri ngo bakurikirane amasomo.

Iyi nyubako yatangiye gushya saa mbiri izima saa yine ubwo hari hamaze kugera imodoko za Polisi ishinzwe kuzimya umuriro “kizamyamwoto”.

Polisi ishinzwe kuzimya umuriro yatabaye.
Polisi ishinzwe kuzimya umuriro yatabaye.

Frere Gahima Alphonse utaramara ukwezi ayobora Ecole des Science de Byimana yavuze ko batazi icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Uyu muyobozi asaba inzego zibishinzwe kubaba hafi kugirango hashakishwe uko aba banyeshuri bakomeza amasomo yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yashimiye inzego n’abantu bose bagaragaye mu gikorwa cyo gutabara bazimya uyu muriro utashoboye gufata izindi nyubako.

Frere Gahima, umuyobozi w'ishuri ES Byimana.
Frere Gahima, umuyobozi w’ishuri ES Byimana.

Uyu muyozi yakomeje avuga ko ubu abanyeshuri bagiye kuba boherejwe iwabo mu gihe cy’icyumweru kugirango bafatanye gushaka ibikoresho by’ishuri kuko ibindi byose byakongokeye muri uyu muriro.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye wabonaga bahungabanye bavuga ko babajwe n’amakaye yabo ndetse n’ibindi bikoresho byose byahiye bibaza uko bazabigenza kugira ngo bongere kubona notes zose z’igihembwe gishize.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hataramenyekana icyateje iyi nkongi y’umuriro ndetse n’agaciro k’ibintu byahiriyemo.

Bimwe mu bikoresho byasohowe uyu muriro ugitangira gufata iyi nyubako.
Bimwe mu bikoresho byasohowe uyu muriro ugitangira gufata iyi nyubako.
Polisi ishinzwe kuzimya umuriro yatabaye.
Polisi ishinzwe kuzimya umuriro yatabaye.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 25 )

Ndagira ngo nsbae abantu bose bafite inyubako zishaje zuhuriramo abantu benshi ko bagenzura installation z’umuriro kuko akenshi biterwa no kuba zishaje ntizisimburwe.Abana nibihangane ,amahirwe nta wahaburiye ubuzima n’aho ibintu byo birashakwa.Pole

edouard yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka