Amacumbi y’abanyeshuri ba Ecole de Science Byimana yahiye
Ahagana saa mbiri mu gitondo cya tariki 23/04/2013 inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu mu kigo Ecole de Science Byimana.
Aya macumbi yatangiye gushya igihe abanyeshuri bayararamo bari bamaze gusohokamo ako kanya bagiye kwinjira mu mashuri ngo bakurikirane amasomo.
Iyi nyubako yatangiye gushya saa mbiri izima saa yine ubwo hari hamaze kugera imodoko za Polisi ishinzwe kuzimya umuriro “kizamyamwoto”.

Frere Gahima Alphonse utaramara ukwezi ayobora Ecole des Science de Byimana yavuze ko batazi icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Uyu muyobozi asaba inzego zibishinzwe kubaba hafi kugirango hashakishwe uko aba banyeshuri bakomeza amasomo yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yashimiye inzego n’abantu bose bagaragaye mu gikorwa cyo gutabara bazimya uyu muriro utashoboye gufata izindi nyubako.

Uyu muyozi yakomeje avuga ko ubu abanyeshuri bagiye kuba boherejwe iwabo mu gihe cy’icyumweru kugirango bafatanye gushaka ibikoresho by’ishuri kuko ibindi byose byakongokeye muri uyu muriro.
Bamwe mu banyeshuri twaganiriye wabonaga bahungabanye bavuga ko babajwe n’amakaye yabo ndetse n’ibindi bikoresho byose byahiye bibaza uko bazabigenza kugira ngo bongere kubona notes zose z’igihembwe gishize.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hataramenyekana icyateje iyi nkongi y’umuriro ndetse n’agaciro k’ibintu byahiriyemo.




Eric Muvara
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana yari ifite icyo ishaka kubereka
pole pole kabisa bibaho mu buzima kandi ntibibace intege mukomeze mwige cyane.
Mukuri nugusha rugira yabarinze gusa EWSA yisubireho kuko ibyayo ntabwo bisobanutse
rwese icyo navuga dushimire Imana yatabaye nabo banyeshuri pee ariko murirusange birababaje pee rwose abanyeyi babo banyeshuri bihangane ibyago ntago biteguza.
nibihangane,kandi ntibacike intege,bakomeze umurego mu myigire.
ndabanza kwihanganisha abo bana nanashima imana yatumye hashya batarimo ariko ingaruka zabyo zagakwiye kwirengeerwa n,ikigo kuko ubwabyo ni amakosa kutagira ubwishingizi.
police yagize neza gutabara ikindi nugushima Imana kuba nta mwana wahiriyemo .so, abobana ni bihangane.
EWSA issue & respinsibility.
Ni uguteganya vuba uburyoibigobyamashuli byarindwa inkongi yumuriro cyane cyaneibishaje, bicumbikira abanyeshuli.
Mwihangane tubafashe mu mugongo nkabahize twese. jyewe nahavuye 2010 gusa turacyari kumwe.Twiteguye kubafasha gusa mutumenyeshe twabikora gute nizere ko umuriro uttazahungabanya uko twatsinaga. Sorry frere bana bawe turi hafi aho nimutangira gusiza muzatubwire tuze.thanks
yoo, ndababaye cyane. nkumunyeshuli wize muri ecole des sciences de byimana byumwihariko nkaba muri iriya nyubako igihe kinini. gusa Imana ishimwe ko ntawahasize ubuzima.
Twihanganishije iki kigo cyahuye n’impanuka y’inkongi y’umuriro by’umwihariko abanyeshuri baburiyemo ibintu byabo bihangane cyane.