Amacumbi y’abanyeshuri ba Ecole de Science Byimana yahiye
Ahagana saa mbiri mu gitondo cya tariki 23/04/2013 inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu mu kigo Ecole de Science Byimana.
Aya macumbi yatangiye gushya igihe abanyeshuri bayararamo bari bamaze gusohokamo ako kanya bagiye kwinjira mu mashuri ngo bakurikirane amasomo.
Iyi nyubako yatangiye gushya saa mbiri izima saa yine ubwo hari hamaze kugera imodoko za Polisi ishinzwe kuzimya umuriro “kizamyamwoto”.

Frere Gahima Alphonse utaramara ukwezi ayobora Ecole des Science de Byimana yavuze ko batazi icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Uyu muyobozi asaba inzego zibishinzwe kubaba hafi kugirango hashakishwe uko aba banyeshuri bakomeza amasomo yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yashimiye inzego n’abantu bose bagaragaye mu gikorwa cyo gutabara bazimya uyu muriro utashoboye gufata izindi nyubako.

Uyu muyozi yakomeje avuga ko ubu abanyeshuri bagiye kuba boherejwe iwabo mu gihe cy’icyumweru kugirango bafatanye gushaka ibikoresho by’ishuri kuko ibindi byose byakongokeye muri uyu muriro.
Bamwe mu banyeshuri twaganiriye wabonaga bahungabanye bavuga ko babajwe n’amakaye yabo ndetse n’ibindi bikoresho byose byahiye bibaza uko bazabigenza kugira ngo bongere kubona notes zose z’igihembwe gishize.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hataramenyekana icyateje iyi nkongi y’umuriro ndetse n’agaciro k’ibintu byahiriyemo.




Eric Muvara
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntakundi ni ukwihangana gusa turashima Imana ko ntawagendeye muri iyi nkogi. gusa munkuru hibeshyw igihe amaze ayobora E.SC.BYIMANA. ni hejuru ya 3 mois .
pole sana,
Abahize ni ugutegura Fund Rising bakareba ko bafasha ikigo gihuye n’ikiza gikabije !
Ejo yari dépôt ya RBC, hari na famille KICUKIRO yaraye ibuze umwana wa 12 ans azize umuriro none umva na E.S BYIMANA ihuye n’ikibazo cyo gushya, ku bwanjye ndabona ikibazo ari icya EWSA.Ubundi Police ishinzwe kuzimya umuriro ikwiye kugira amashami mu mijyi ikomeye yose kuko ubu iyo baza kuba bari i MUHANGA ndahamya ko bari kurokora byinshi kurusha.Ubuyobozi busabe ahantu hose hari ibigo bihuriramo abantu benshi cyane cyane amashuri afite ama Boarding(Internat)kugira ibikoresho byo kuzimya umuriro n’ibindi bijyanye n’ubutabazi(Smoke detector na alarme hamwe na extincteurs.Pole kubaburiye ibintu byabo muli iyo nkongi.
Nukwihangana ibyago bitera bidateguje Abo Bana rwose bahuye ni bibazo ariko ndizera ko ubuyozi buri bugire icyo bukora kandi na Ewasa igakora iperereza ryimbitse kuko birakabije inkongi z,umuriro zibasira amazu zituruka kumashanyarazi zimaze kubanyinshi
Imana ishimwe kuba nta bantu bari bakiyirimo. Imana yabatabaye kuko iyo hashya batarajya mu ishuri byari kuba ari ikibazo gikomeye
mwihangane ba petit freres ishuli ryatureze rirahiye pe!!buriya assurance nikore akazi kayo mukomeze muge mbere nkibsanzwe
EWASA Igopmba kugenzura neza igipimo cy’umuriro yohereza iyo maze akanya ikupye. Kuko iryo kupa rayo ni ryo nyirabayazana y’inkongi y’umuriro iboneka muri iki gihe .
ewsa problem
Imana ishimwe kuba nta wahiriyemo yego ibi nabyo byahiriyemo nikibazo ariko nibihangane haguma ubuzima naho ubundi ibintu nibishakwa.
EWASA Igopmba kugenzura neza igipimo cy’umuriro yohereza iyo maze akanya ikupye. Kuko iryo kupa rayo ni ryo nyirabayazana y’inkongi y’umuriro iboneka muri iki gihe .
Imana ishimwe cyane kuba nta mwana wahiriyemo,nibasana iyi nyubako kandi byaba byiza bashatse extincteur zakwitabazwa igihe havutse inkongi zoroheje.
polisi ni iyo gushimirwa cyane kuba yabashije gukumira umuriro ntufate izindi nyubako. aba bana bihangane cyane,nibaze ko kiriya kigo cyari gifite ubwishingizi.