Abagore n’abakobwa bo muri Afghanistan barasaba gukorerwa ubuvugizi bakemererwa kwiga

Abagore n’abana b’abakobwa bo muri Afganistani barasaba abanyamuryango ba Commonwealth kubakorera ubuvugizi bakemererwa kwiga nk’abana b’abahungu, kuko itegeko ryo mu gihugu cyabo riheza umwana w’umukobwa kugana ishuri.

Afganistani nicyo gihugu rukumbi ku isi, gifite itegeko rikumira abana b’abakobwa kujya ku ishuri, kubera amahame bita ko ari ay’idini ya Islam bagenderaho.

Ku munsi wa mbere w’ihuriro ry’abagore mu muryango wa Commonwealth ryatangiye ku ya 20 Kamena 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Shaban Basij-Rasikh, yavuze ko aturuka mu gihugu aho kwiga ku mwana w’umukobwa bibujijwe n’amategeko.

Yagize ati “Iyo turebye mu buryo bw’imibare usanga mu bana basaga miliyoni 250 barimo n’abakobwa ntabwo biga, kubera impamvu zitandukanye zishobora gukemurwa, ariko bitandukanye cyane n’iyo tuvuze ko hari igihugu ku isi, aho umwana w’umukobwa atemererwa kwiga byemewe n’amategeko”.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi abakobwa bo muri Afganistani bashoboye kwiga mu mashuri yisumbuye byemewe n’amategeko, bari hano mu Rwanda, kandi ndabishimira ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda kuba baratwakiriye neza guhera muri Nzeli umwaka ushize, ubwo Abatalibana bafataga ubutegetsi, ubwo kwiga ku mwana w’umukobwa byahise biba ibidashoboka”.

Shaban Basij-Rasikh ukomoka muri Afganistani
Shaban Basij-Rasikh ukomoka muri Afganistani

Kuba abana b’abakobwa bo muri Afganistani biga mu Rwanda, barimo gukora neza mu masomo yabo, nibyo Shaban aheraho asaba ko icyo gihugu kitabera urugero ibindi, rwo gutuma abana b’abakobwa bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

Ati “Ntabwo dushobora kumera neza mu gihe igihugu n’ubuyobozi batemerera abana b’abakobwa kwiga. Niba hari ikintu cy’ingezi nshaka gushyira imbere niba mbishoboye, kuri mwe mwese muri hano, no ku bayobozi ba Commonwelth, ni uko mwakwamagana mu ijwi riranguruye, mugasaba impinduka”.

Yongeraho ati “Ntabwo twakomeza guta umwanya, kubera ko twifuza ko abana b’abakobwa biga, dufite imibare, dufite ubushakashatsi bwakozwe imyaka n’imyaka bugaragaza ko kwigisha umwana w’umukobwa ari ukurwanya ubukene, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi”.

Yongeyeho ko bafunguye amarembo ku mwana wese ukomoka muri Afganistani uri hirya no hino ku Isi mu nkambi z’impunzi wifuza kwiga, bakazatangira mu mwaka w’amashuri utaha mu Rwanda hifashishijwe iyakure, ariko ngo kubera amabwiriza n’amategeko akomeye yo mu gihugu cyabo, ntibashoboye kwakira abana b’abakobwa baturuka muri icyo gihugu muri uyu mwaka.

Ngo hari ababyeyi benshi bamaze kumuvugisha bamubwira ko mu gihe abana babo baramuka bemerewe kwiga, bakwemera kuba impunzi mu bihugu by’abaturanyi ariko bagafashwa kwigisha abana babo hifashishijwe iyakure.

Kuri ubu ngo hari imiryango itandukanye yibumbiyemo abagabo yo mu gihugu cya Afganistani, yatangiye gusaba ko uburenganzira bw’umwana w’umukobwa bwakubahirizwa muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka