Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire

Perezida Paul Kagame, yashimiye Abakuru b’Ibihugu n’abandi bashyitsi b’icyubahiro batandukanye, bitabiriye Inama ya CHOGM yahuje abarenga ibihumbi bine, yari imaze icyumweru ibera i Kigali by’umwihariko ashimira Abanyarwanda n’inzego z’umutekano.

Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, avuga ko byari ishema kubakira bose mu Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira abitabiriye mwese 4000, mukifatanya natwe muri CHOGM2022. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari ishema n’icyubahiro kubakira mwese mu Rwanda kugira ngo dushimangire ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, hahesha ishema abaturage bo mu Muryango wa Commonwealth. Tubifurije mwese urugendo rwiza musubira mu rugo!”

Perezida Kagame yakomeje ashimira abagize uruhare mu miteguriwe n’imigendekere myiza ya CHOGM, harimo inzego z’umutekano n’Abanyarwanda muri rusange ku bw’ishema bahesheje u Rwanda.

Ati “Ndashimira abagize uruhare mu mitegurire bose, abashinzwe umutekano batumye buri wese yumva atekanye. Abakozi hirya no hino hamwe n’Abanyarwanda bose bagize uruhare mu migendekere myiza ya CHOGM2022! Ndabashimira cyane kuba mwarahesheje ishema Igihugu!”

Mu bayobozi b’icyubahiro bitabiriye iyi nama ya CHOGM, barimo Igikomangoma Charles w’u Bwongereza na Madamu we Camilla, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ndetse n’Abakuru b’Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika barimo n’Umwami Muswati III wa Eswatini n’abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye byo mu muryango wa Commonwealth.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama harimo, Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse na Gianni Infantino, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, mbere y’uko ahaguruka mu Rwanda asubira mu Bwongereza ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, yavuze ko iminsi yamaze i Kigali yari agatangaza, kuko wabaye umwanya mwiza wo kuganira ibiteza imbere umuryango wa Commonwealth.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na we wari witabiriye iyi nama, mu ruzinduko rw’amateka yagiriye mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu, ndetse akaba yarahisemo gukoresha inzira y’ubutaka anyuze ku mupaka wa gatuna, yavuze ko ashimira Abanyarwanda urukundo bamugaragarije mu gihe yamaze i Kigali, ndetse no mu nzira yanyuzemo.

Uutumwa bwashyizwe kuri Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda bugira buti: “Nyuma yo kwitabira Inama isoza CHOGM, nasubiye mu rugo nyuze ku mupaka wa Katuna. Ndashimira abavandimwe na bashiki bacu bo mu Rwanda ku bw’urugwiro mwanyakiranye, bitari mu gihe nahamaze gusa ahubwo no kuva i Kigali njya Gatuna.”

Ubu butumwa yabusoje mu Kinyarwanda agira ati “Murakoze cyane, reka urukundo ruganze.”

Twabibutsa ko Inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wIbihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, yatangiye ku wa Mbere tariki 20 igasozwa ku wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022.

Muri iyi nama ni nabwo Perezida Kagame yahawe inkoni yo kuyobora Umuryango wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere, ndetse mu myanzuro itandukanye yafatiwe muri iyi nama ubwo yasozwaga, irimo ko ibihugu bya Togo na Gabon byakiriwe nk’abanyamuryango bashya, ndetse igihugu cya Samoa akaba aricyo kizakira CHOGM mu 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka