Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth

Mu birori byo gufungura ku mugaragaro inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye CHOGM, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko ashimishijwe no kuba nk’uhagarariye u Bwongereza, agiye gukora umurimo wa nyuma mu rwego rw’ubuyobozi bwa Commonwealth, agashyikiriza Perezida Kagame inkoni y’ubuyobozi bw’uwo muryango.

Yagize ati “Nishimiye kuba ngiye gukora umurimo wa nyuma mu rwego rw’uhagarariye u Bwongereza, bwari buyoboye umuryango wa Commonwealth, ngashyikiriza Perezida Kagame inkoni y’uboyobozi ndetse nkanamwifuriza ishya n’ihirwe, ku buyobozi bw’uwo muryango wacu ufite umwihariko (Unique association)”.

Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yakomeje asobanura ko umuryango wa Commonwealth ubu ugizwe n’abanyamuryango 54, ariko hakaba hari n’abandi bifuza kuwinjiramo.

U Rwanda nirwo ruheruka kwinjira muri uwo muryango, none rurahabwa inkoni yo kuwuyobora mu gihe cy’imyaka ibiri.

U Bwongereza buratanga inkoni y’ubuyobozi bw’uwo muryango wa Commonwealth, nyuma y’uko bwari hafi kumara imyaka ine buwuyoboye, guhera mu 2018.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, yavuze ko kuba hari ibihugu bindi bikomeje kwifuza kwinjira muri Commonwelth, ari ibigaragaza imikorere myiza n’ubuzima bw’uwo muryango, kuko ibihugu biwugize bihujwe na byinshi.

Yakomeje avuga ko nyuma gato y’uko u Bwongereza bufata ubuyobozi bw’Umuryango wa Commonwealth mu 2018, nta wari uzi ko hagiye gukurikiraho icyorezo cya Covid-19 cyahitanye ubuzima bw’abatari bakeya, ariko Guverinoma y’u Bwongereza ifatanye na Kaminuza ya Oxford University, bakoze urukingo rwa Covid-19 ruzwi nka AstraZeneca.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka