Urugo rwa Prezida wa Repubulika, Paul Kagame, ruri mu rwibarujwe kuri uyu wa kane tariki ya 16/08/2012 ubwo igikorwa cy’ibarura rusange rya kane cyatangiraga mu gihugu hose, mu rwego rwo gutanga urugero ku bandi Banyarwanda bose.
Igikorwa cy’ibarura rya kane ry’abaturage batuye u Rwanda ryatangiye tariki 16/08/2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ryahereye mu rugo rwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari.
Abakozi b’akarere ka Rwamagana bakorera mu tugari barinubira ko ubuyobozi bw’akarere butabafata kimwe n’abakozi bagenzi babo bakorera mu mirenge no ku cyicaro cy’akarere.
Kuri uyu munsi ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire ryatangiye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arizeza abakarani b’ibarura ko bazabasha gusohoza inshingano zabo muri iyo Ntara nta nkomyi.
Abakorera imirimo itandukanye muri gare ya Musanze babangamiwe n’ivumbi ryinshi rihari muri iki gihe cy’impeshyi ribahuma amaso ari nako ribinjira mu myanya y’ubuhumekero.
Uwamariya Vestine utuye mu murenge wa Kibungo mu akarere ka Ngoma ufite imyaka 28 n’abana batatu avuga ko kuba yarasanze ataranduye SIDA kandi yari amaze imyaka 12 akora umwuga w’uburaya agomba guhita abireka.
Abana bari mu cyigero cy’imyaka irindwi kugeza kuri 15 bagiye kwitoramo abazabahagararira mu nama y’igihugu y’abana mu gihe cy’imyaka itatu, mu matora ateganyijwe gutangira tariki 16 kugeza kuri 22/08/2012.
Ku munsi wa Asomusiyo, Abakiristu Gatorika batuye Imana amasengesho yo gusabira abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina, kurinda ubusugi kugeza bubatse ingo zabo, ndetse n’ababyeyi bakabyara abana bameze nk’umukiza Yezu wabyawe na Bikira Mariya.
Ibitaro Bikuru bya Polisi bya Kacyiru byashyikirije abapfakazi 58 ba Jenoside batuye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo ihene 33 za kijyambere kuwa kabiri tariki 14/08/2012.
Ethan Muhire umaze ibyumweru bitatu avutse kuri Bahati Grace, Miss Rwanda 2009 na K8 Kavuyo yaraye ateruwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.
Ababyeyi hafi 70 bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bandikishije abana babo mu buyobozi ku buntu ku buntu tariki 14/08/2012, ndetse n’imiryango irenga 100 irasezerana imbere y’amategeko.
Abakirisitu basaga 3000 bategerejwe kujya i Kibeho kwizihirizaho umunsi abakirisitu b’idini Gatolika by’umwihariko bizihirizaho kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya (Asomusiyo).
Ku cyumweru tariki 12/08/2012, Diyosezi Gaturika ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Tyazo. Ibaye paruwasi ya gatanu ibyawe na Paruwasi ya Nyamasheke nyuma y’iya Shangi, Mubuga, Hanika na Yove.
Nkurikiyimana Vincent, umugabo w’idini ryitwa ‘Abizera b’Abadiventisiti’ ari mu maboko ya polisi mu karere ka Nyamagabe azira kwanga ko abakarani b’ibarura bashyira nomero ku nzu ye kuko ngo yizera ko ibarura rusange rya 2012 ariryo mperuka y’isi.
Bamwe mu banyakabera bagitsimbaraye ku myemerere yabo yo kutitabira gahunda za Leta zirimo ibarura rusange rizatangira tariki 16/08/2012 kubera imyemerere yabo n’umurimo w’Imana bakora, bacumbikiwe n’inzego z’umutekano.
Mu ibarura rusange rizatangira mu gihugu hose kuri uyu wa kane tariki 16/8/2012, buri rugo ruzajya rutanga ibisubizo bijyanye n’imiterere ya buri muntu urutuyemo, harimo irangamimerere n’urubyaro afite, umurimo we, uko imibereho yifashe, ndetse n’umutungo uri mu rugo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iramagana abayobozi b’inzego z’ibanze bafatirana abaturage bakabaca amafaranga y’umurengera mu gihe baje kwaka serivisi ku rwego rw’akagali n’umurenge.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, Stephen Rapp, yongeye gutangaza ko atigeze asaba ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bakurikiranywa kubera intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Huye biyemeje gukora ibikorwa bifitiye Abanyarwanda inyungu, mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe. Iyi sabukuru iteganyijwe kuzizihizwa tariki 15/12/2012.
Ku cyumweru tariki 12/8/2012, abayoboke b’iterero ry’Abangirikani bo muri diyosezi ya Kigeme bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi diyosezi imaze ishinzwe.
Mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo gutegura isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’i Burengerazuba, tariki 11/08/2012, mu karere ka Karongi harahiye abanyamuryango bashya 36.
Visi-Perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon .Christophe Bazivamo yasabye ko isabukuru ry’imyaka 25 umuryango wa FPR uvutse ritazarangwa n’amagambo ahubwo rizajyane n’ibikorwa birimo amarushanwa mu byiciro bitandukanye n’ibiganiro.
Abanyarwanda bakorera ingendo zabo bambuka umupaka w’u Rwanda na Bukavu, nabo batangiye guhohoterwa n’Abakongomani. Abagera kuri batandatu nibo bamaze guhohoterwa, nyuma y’Abandi bagera kuri 11 bahohotewe i Goma.
Ishyirahamwe ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (AJPRODHO) ryasoje amahugurwa y’iminsi ine yari agenewe ingo bagiye kuzajya bafatanya mu gufasha izindi ngo kubana neza, bakarwanya amakimbirane atuma abashakanye bahohoterana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko abantu batagomba gukeka ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Kongo, kuko abo bakuraho amakuru ari abantu bamwe, kandi nabo batayafitiye ibimenyetso.
Impunzi z’Abanyekongo zisaga 2200 ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zigiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme aho zigiye gusanga izindi mpunzi zisaga 11000 zihacumbitse.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Antoine Ruvebana, yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ko Leta y’u Rwanda izazihora hafi ikazifasha uko ishoboye.
Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugenzura ibikorwa bya kimuntu n’ubutabazi bw’ibanze, Valerie Amos, yasuye impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme.
Dogiteri Wilson Rubanzana ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri police y’igihugu asanga umugabo nyawe wiyubaha adashobora gusambanya umugore cyangwa umukobwa ku ngufu, kandi imibonano mpuzabitsina yose igomba kuba mu buryo bwumvikanywaho burinda ingaruka mbi.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) wandikiye Umuryango w’Abibumbye ibaruwa ifunguye werekana ko Steve Hege ukuriye itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryakoze iperereza muri Kongo ari umwambari wa FDLR.