• Kayonza: Hashize amezi atatu batarishyurwa amasambu yabo babujijwe gukoreramo

    Abaturage 47 bafite amasambu hafi y’ikiyaga cya Muhazi mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bavuga ko hashize amezi atatu bategereje kwishyurwa amafaranga y’amasambu yabo babujijwe kugira icyo bakoreramo kubera ko hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibikomoka kuri soya.



  • Abapolisi 329 bashoje amahugurwa yo kwirinda umwanzi

    Abapolisi 329 bashoje amahugurwa yihariye yari amaze amezi ane arebana n’uburyo bwo guhashya umwanzi, kubohora imbohe, uburyo bwo kwirinda ndetse no kurasa yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa i Nasho mu karere ka Kirehe.



  • PSD irakangurira abayoboke bayo gukurikiza imyanzuro y’inama y’umushyikirano

    Inama ya Biro Pilitiki y’Ishyaka Riharanira Demokarasi nImibereho Myiza yAbaturage (P.S.D) yateranye ejo muri Alpha Palace Hotel i Kigali yafashe umwanzuro wo gukangurira abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano kuko ari myiza.



  • Muri FPR nta mufana ubamo, buri wese afite inshingano

    Mu nama nkuru isanzwe ya 11 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ejo kuri petit stade i Remera i Kigali, Chairman w’uwo muryango, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yibukije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko buri wese afite inshingano agomba kuzuza.



  • Perezida Kagame yibukije ko agaciro nyakuri ari akagera no ku bandi

    Mu ijambo rye risoza inama y’umushyikirano, Perezida Kagame yongeye gutangaza ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza guharanira kwihesha agaciro; yongeraho ko birushaho kugira isura nziza iyo umuntu ku giti cye agahaye mugenzi we.



  • Lt Gen. Kayonga yashimye akazi k’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa Darfur

    Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen. Charles Kayonga, yashimye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gucunga umutekano mu gihugu cya Sudan.



  • Kagame asanga Abanyarwanda nta masomo bakeneye ku bwigenge bwabo

    Perezida Kagame aremeza ko Abanyarwanda badakeneye ubigisha kwigenga kuko ari bo ubwabo bihitiramo uburyo bubaka igihugu cyabo. Ibi yabigarutseho mu nama y’umushyikirano y’iminsi ibiri yatangiye uyu munsi mu nzu Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo ku Kimihurura i Kigali.



  • 98% by’Abanyarwanda bafitiye ingabo z’u Rwanda icyizere

    Imibare yashyizwe ahagaragara n’ibipimo mpuzamahanga ku miyoborere myiza (Worldwide Governance Indicators 2010) igaragaza ko 90% by’abashakashatsi b’abanyamahanga bemeza ko Abanyarwanda 98% bafitiye icyizere ingabo z’u Rwanda.



  • Pivotech igiye gukoresha mazutu ya IRST

    Pivotech Company Ltd ejo yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubushakashatsi (IRST) yo kugerageza mazutu ikorwa n’icyo kigo mu bimera.



  • Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yasuye Gicumbi

    Ejo, Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Donald Koran, yagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo kureba iterambere ry’akarere no gusura impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe.



  • “Nshimiye MTN kudufasha kugeza abana bacu ku isonga” - Jeannette Kagame

    MTN Rwanda yahaye umuryango Imbuto Foundation inkunga y’amafaranga miliyoni 90 yo kuzarihira ishuri abana 100 b’abahanga ariko b’abakene kugira ngo bazabashe kwiga amashuri yisumbuye batazitiwe n’ubukene.



  • Kamonyi: hatashywe inzu y’iterambere yubatswe ku bufatanye bw’Abanyakoreya

    Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Soon-Chun Lee, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, batashye inzu igenewe guhugurirwamo abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ururimi rw’icyongereza yubatswe n’umuryango w’abanyakoreya witwa Global Civic Sharing ku nkunga ya KOICA.



  • “Ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga bukwiye kugaragarira mu bikorwa” – Perezida Kagame

    Mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga wabaye ku gicamunsi cy’uyu munsi mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Perezida kagame yavuze ko kuba nta rundi rwego rw’ubutabera rurusha ububasha Urukiko rw’Ikirenga bikwiye gutuma rutanga serivisi nziza ku Banyarwanda ndetse bikagera no hanze y’igihugu.



  • Amashyuza agiye kubyazwa amashanyarazi

    Uyu munsi, kuri Lemigo Hotel i Kigali habaye amahugurwa agamije gusobanura iteganya migambi ku bikorwa by’amashyuza (amashanyarazi avanwa mu myuka yo hasi y’ubutaka) bimaze iminsi bitangiye mu ntara y’Amajyaruguru.



  • Kayonza: Abanyeshuri barangije itorero biyemeje gufasha abayobozi kwesa imihigo

    Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero ry’igihugu kuri site ya Nyamirama mu karere ka Kayonza bahize kuzafasha ubuyobozi bw’akarere guhigura imihigo ubwo buyobozi bwasinyanye na Perezida Paul Kagame.



  • Rwamagana: Ikamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro

    Ejo mu ma saa saba z’amanywa, mu muhanga wa Kigali-Rwamagana habereye impanuka y’ikamyo ya rukururana yari ivuye muri Tanzaniya ipakiye imifuka ya sima yahiye igice kimwe.



  • Abakorerabushake bahize abandi mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda babihembewe

    Tariki 13 Ukuboza 2011, mu muhango wo gusoza inama y’iminsi ibiri y’abakorerabushake mu miryango itandukanye ikorera mu Rwanda no mu nzego za Leta yateguwe n’umuryango w’abakorerabushake ba Loni, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Minisiteri y’Urubyiruko, hatanzwe ibihembo ku bakorerabushake bagaragaje ubudashyikirwa mu (...)



  • Gusobanurira abaturage byihutishije gahunda yo guca nyakatsi

    Jean Marie Vianney Makuza, umushakashatsi wakoze ubushakashatsi ku ruhare rw’abaturage mu mihigo, avuga ko aho abayobozi basobanuriye abaturage impamvu yo guca nyakatsi iyo gahunda yihuse.



  • Uruhare rw’abaturage mu mihigo rwariyongereye

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (forum de la societe civile) mu Rwanda ku ruhare rw’abaturage mu mihigo bugaragaza ko abaturage bagera kuri 40% bagira uruhare rugaragara gutegura imihigo naho 36% bakagira uruhare mu isuzumwa ryayo.



  • Perezida Kagame yahakanye ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu rupfu rw’umunyamakuru Ingabire

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ejo mu gihugu cya Uganda yahakanye ko nta ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu rupfu rw’umunyamakuru Ingabire Charles wiciwe muri Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi.



  • DJ Adams ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda umwana

    Umuvugizi wa polisi y’igihugu y’u Rwanda, Superintendent Theos Badege, aravuga ko umunyamakuru wa city radio, DJ Adams, ari mu maboko ya polisi kuva mu ma saa saba kuri uyu wa mbere akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 17.



  • Emma Claudine agiye gutangiza Radio y’abagore mu Rwanda

    Umunyamakuru Emma Claudine aratangaza ko yishimye kuba umushinga we wo gutangiza Radiyo y’abagore “Women radio” warabashije gutsinda ngo kuko yabonaga iyo radio ikenewe mu Rwanda.



  • “Ibikorwa by’indashyikirwa ntibigerwaho ku bw’impanuka” – Kagame

    Ku mugoroba wa tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo ku rubyiruko rwo muri Uganda rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa maze urwo rubyiruko rumuha igihembo ku bw’uruhare rwe mu kurukangurira kwiteza imbere. Perezida kagame yabwiye uru rubyiruko rwahawe ibihembo ko umuntu agera ku bikorwa (...)



  • Inama y’umushikirano izaterana kuwa kane no kuwa gatanu

    Tariki ya 15 na 16 Ukuboza uyu mwaka, i Kigali ku Kimihurura hazateranira inama ya cyenda y’Umushyikirano iba buri mwaka mu Rwanda.



  • Bugesera na Kirundo biyemeje gukomeza guhahirana bateza imbere inganda ziciriritse

    Ejo, abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Bugesera bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’intara ya Kirundo mu Burundi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku kunoza imikorere n’imikoranire nk’uturere duhana imbibi nk’uko biteganywa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba.



  • “Urubyiruko rugomba kugira uruhare mu mpinduka rushaka” – Perezida Kagame

    Ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’umuyobozi watanze urugero rwiza ku rubyiruko no kurushishikariza kwiteza imbere cyiswe “Lifetime Achievement Award” yaherewe muri Uganda ejo tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yatangaje ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu mpinduka rushaka kubona mu gihugu rutuyemo haba muri Afurika (...)



  • KCB yahaye amabati imiryango yasenyewe n’inkangu

    Ejo tariki 10/12/2011, banki y’ubucuruzi yo muri Kenya (KCB) yatanze inkunga y’amabati agera ku 1000 ku miryango iherutse gusenyerwa n’inkangu yo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.



  • Perezida wa Sena arihanangiriza abadakora umuganda

    Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze n’Abaturarwanda muri rusange ko nibakomeza kujenjekera igikorwa cy’umuganda bazafatirwa ingamba zikaze kuko umuganda ari gahunda y’igihugu.



  • Rubavu: Serivisi zo kwambuka umupaka zigiye gukoreshwamo ikoranabuhanga

    Leta y’u Rwanda, guhera umwaka utaha, iratangira gufasha abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Congo kujya bakoresha ikarita y’ikoranabuhanga n’igikumwe nk’ibyangombwa bibahesha uruhushya rwo kambuka. Bizakazabaruhura kwirirwa batonze umurongo bategereje za jeton zibemerera kwambuka.



  • Umudugudu wa Susa ni urugero rw’ubwiyunge mu Rwanda

    Mu gikorwa cyo gufasha abanyamahanga kwihera ijisho aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ubwiyunge, abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo n’ibindi bigo byo mu mahanga mu Rwanda batemberejwe umudugudu wa Susa wahurijwemo abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bayigizemo uruhare.



Izindi nkuru: