Twizerimana Silas uvuka mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yakoreraga sosiyete y’Abashinwa yubakaga umuhanda Ngororero-Mukamira aza kugongwa n’imodoka none amaze umwaka n’amezi ane atarabona ubufasha mu kwivuza.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana, yarasabye rwiyemezamirimo wubaka inyubako y’ibitaro bya Kirehe kumenyesha hakiri kare ikibazo yahura nacyo mu kubaka aho kugira ngo ahagarike akazi.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ryo mu karere ka Gisagara ryasoje amahugurwa y’iminsi ibiri ryatangaga ku bafasha myumvire b’irihuriro bakorera mu mirenge igize aka karere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda cyiramagana umuntu uwo ariwe wese ufatira indangamuntu ya mugenzi we kuko nta mpamvu n’imwe yemerera umuturage kubika indangamuntu itari iye.
Umuntu umwe yitabye Imana aguye mu ruzi rw’Akagera abandi babiri barakomereka bazize inkubi y’umuyaga yibasiye akarere ka Bugesera mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Abakuru b’amadini batandukanye barututse mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigali, bateraniye i Kgali aho biga uruhare rw’amadini bahagarariye mu kugarura amahoro no guhuza abaturage batuye muri aka karere.
Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabje, arasaba ubuyobozi bwa gereza ya Cyangugu kwicyemurira ikibazo cy’inyubako zishaje kuko abafungiye muri iyo gereza birirwa batanga amaboko hirya no hino mu bikorwa by’ubwubatsi kandi bakabigaragazamo ubuhanga.
Ubwo hahabwaga ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge tariki 13/11/2012, abaturage bo mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe batangaje ko icyumweru cyahariwe ubumwe n’umbwiyunge gisanze bariyunze nyabyo.
Mu rwego rwo gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’umuryango, mu karere ka Ngororero biyemeje kuzamura umubare w’abagore bagaragara mu mirimo itandukanye itari iy’ubuhinzi, kuko hari abacyitinya bigatuma basigara inyuma.
Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, Justine Greening, arashima intambwe yatewe n’u Rwanda mu kurwanya ubukene, ndetse n’uburyo rukoresha inkunga rubona mu bikorwa by’iterambere.
Polisi y’igihugu igiye kujya ifatanya n’itangazamakuru mu gukumira ibyaha, guharanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kwita kuri gahunda zigamije iterambere rirambye ry’igihugu muri rusange.
Abakozi bakorera KPC (Kigali Professional Cleaners), isosiyete ikora isuku muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bigaragambije mu gihe cy’amasaha make tariki 13/11/2012 kubera ko umukoresha wabo atabishyuye amafaranga yari yababeshye ko yabashyiriye mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 12/11/2012, imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yasenye amazu 37 mu tugari twa Gihara na Kagina mu murenge wa Runda. Abasenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe ubuyobozi bukibasabira inkunga y’amabati ku karere.
Perezida Paul Kagame, yagiriye inama ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos muri Nigeria ko bwashyiraho amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa n’abakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto aho kuzica burundu muri uwo mujyi.
Ku mugoroba wo kuwa 12/11/2012, inkubi y’umuyaga ukaze yasenye amazu 300 inangiza intoki z’abaturage ziri ku buso bwa hegitari 50 mu mirenge ya Mwogo na Ntarama mu karere ka Bugesera, iyo mibare ariko ni iy’agateganyo.
Hari bamwe mu bashakanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kuboneza urubyaro bishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abashakanye kubera kutabyumvikanaho ndetse no kudasobanukirwa n’akamaro kabyo.
Itsinda ryitwa Joint verification Mechanisms ryashyizweho mu rwego rwo kugaragaza ukuri hagati y’ibivugwa ku Rwanda na Congo, ryatangiye akazi kary ko kugaragaza ukuri kuri ibyo birego bishinja impande zombi, rikazanagenzura uyubahirizwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Congo.
Abakozi benshi baratungwa agatoki ko bibuka kubaza iby’amasezerano ari uko bagiranye ibibazo n’umukoresha wabo, mu gihe ari uburenganzira bwabo, bikaba n’inshingano z’umukoresha kugena inyandiko ikubiyemo ibyo agomba umukozi mbere y’uko atangira akazi.
Kuwa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, umuryango w’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) wijihije isabukuru y’imyaka 16 umaze uvutse.
Ibarura ryakozwe mu karere ka Nyamagabe rigaragaza ko ingo 5052 zituye ahantu habi hashobora kwibasirwa n’ibiza (high risk zones) ; izi ngo ni zo zigomba guherwaho zituzwa ku midugudu.
Nyuma y’uzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize, abashoramari bo muri icyo gihugu ndetse n’injijuke zigize itsinda Oxbridge biyemeje kuza gushora imari yabo mu Rwanda ari benshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, yemeza ko nubwo bisaba amikoro menshi, ubushakashatsi ku buryo bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside mu buryo burambye ari kimwe mu bizafasha kumenya byinshi byimbitse kuri iyo Jenoside.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara bavuga ko mu bikunze gutuma mu ngo havuka ibibazo ndetse hakanavamogucana inyuma harimo n’isuku nke ishobora kuranga ababana.
Amadini ya Gikiristu na Islam mu Rwanda atewe impungenge n’uko umuryango w’abibumbye (UN) utitaye ku baturage b’Abanyekongo n’Abanyarwanda, ahubwo watumye abaterankunga b’u Rwanda bahagarika ubufasha barugeneraga, kandi ngo bigaragara ko ibibazo bya Kongo bitatewe n’u Rwanda.
Ikibazo cy’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu baje koga no kuharuhukira kimaze gutera impungenge ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku buryo bateganya gushyiraho ingamba zituma abagisohokeraho badatwarwa n’amazi baba baje kureba no kwishimishamo.
Abatuye akarere ka Musanze barasabwa kurushaho kurangwa n’ibikorwa bigaragaza ko ari umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bose.
Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, rwubakiye umukecuru utishoboye witwa Kankundiye Marie Josee, inzu ifite agaciro ka miliyoni 6, rumugabira inka yo korora n’ibikoresho byo mu nzu.
Ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru hasozwaga amarushanwa yo kwizihiza imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, tariki 10/11/2012, Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyagicumbi muri uwo muhango.
Mu miryango 205 y’abashigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Nyabihu, abagera kuri ¾ muri bo bamaze kubakirwa amacumbi babamo. Imiryango yayubakiwe yamaze kuyaturamo.
Muri iki gihe, abaturage b’ikirwa cya Nkombo ho Mukarere ka Rusizi, bakomeje gushimirwa uburyo bitabira gahunda za Leta cyane cyane amatora. Ariko ubuyobozi bukemeza ko byatewe ko bitaweho kuruta ubuyobozi bwa mbere.