Nubwo M23 yafashe igice cya Congo gihana imbibi n’u Rwanda, nta mikoranire Leta y’u Rwanda izagirana nayo ahubwo u Rwanda ruzakomeza kubahiriza imikoranire rufitanye na Leta ya Congo; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni.
Ambasaderi Eugene Gasana Richard uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane.
Abaturage bo mu kagari ka Save mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke barishimira ko imiyoborere myiza irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi yatumye babasha kubona amashuri n’ivuriro hafi yabo ndetse bakabasha kwikura mu bukene bashingiye ku bitekerezo by’uyu muryango.
Mu rwego rwo kwitegura amatora y’abadepite ateganijwe mu mwaka utaha wa 2013, intumwa za Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa 22/11/2012 zahuguye abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Kirehe.
Ministiri w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga na Commonwealth muri Afurika, Mark Simmonds, hamwe na Mark Lowcock, umunyamabanga uhoraho w’ikigega cy’iterambere mpuzamahanga (DFID), baje mu Rwanda kugaragariza Perezida Kagame ko bashyigikiye imyanzuro yafatiwe i Kampala ku kibazo cya M23.
U Rwanda rwakoze neza ryiyemeza rugahanga no gutsimbarara ku kwiregura ku birego amahanga arushinja ko gufasha umutwe urwanna na Leta ya Congo, nk’uko bitangazwa na Visi Peresida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Bernard Makuza.
Nyuma yo gufata umujyi wa Goma taliki 20/11/2012 abari ingabo za Leta ya Congo n’abapolisi 3000 basabye gukorana n’ingabo za M23 kugira ngo bashobore gukuraho Leta ya Perezida Kabila.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 22/11/2012, ku mupaka wa Rusizi ya mbere urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse kuko Abanyekongo batakiri kwambuka nkuko byari bisanzwe.
Mark Simmonds, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza ushinzwe ibibazo by’Afurika yatangiye uruzinduko mu gihugu cya Uganda akazakomereza mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gushaka umuti w’intambara ya Kongo.
Perezida Joseph Kabange Kabila yemeye kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 nyuma y’amasaha 24, umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma nta mirwano ihambaye ibaye mu masaha ya mu gitondo tariki 20/11/2012.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma baravuga ko stade y’umujyi wa Goma yuzuye abasirikare n’abapolisi ba Leta ya Congo banze guhunga bemera gukorana na M23.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yiyemeje guhugura abavugururamibereho (Social workers) mu kunoza akazi kabo, nyuma y’aho ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko bafite uruhare runini mu kurwanya ubukene no gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Abanyamuryango ba FPR mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera baravuga ko ibyo yabagejejeho bibonwa n’abahizi n’abagenzi. Tariki 20/11/2012, utugari twa Kindama, Gikundamvura, Gatanga na Ruhuha twizihije isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi umuze uvutse.
Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi mu Rwanda (MIDMAR) hamwe n’umuryango w’abibumbye (UN), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda barenga ibihumbi 70 bakiri hanze y’igihugu.
Umunyamabanga mukuru w’umutwe wa M23, Francois Tuyihimbaze Rucogoza, yatangaje ko ibikorwa byo gukurikira ingabo za Leta ya Congo bigiye gukomeza kugira ngo batagaruka guhohotera abaturage mu mujyi wa Goma no kubabuza umutekano.
Abashoferi b’amakamyo bo muri Congo bavana ibicuruzwa muri Kenya bakanyura muri Uganda no mu Rwanda bishimiye icumbi bahawe mu Karere ka Nyabihu kugira ngo bategereze ko umutekano ugaruka babone kwambuka bajyana ibicuruzwa muri Congo.
Umunyeshuri witwa Natacha Butera w’imyaka 20 wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Iowa yarashwe mu ijoro rya tariki 19/11/2012 n’abagizi ba nabi ariko kubw’amahirwe aracyari muzima.
Abaturage batuye akarere ka Rusizi baratangaza ko imihahiranire n’umujyi wa Bukavu ikimeze neza nubwo bafite ubwoba bw’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma yo gufata ikibuga cy’indege, umujyi wa Goma nawo umaze kwigarurirwa n’ingabo za M23. Ingabo za Congo zirimo guhunga zikoresheje ubwato zerekeza i Bukavu izindi zerekeje Katindo.
Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda aratangaza ko aterwa ishema no gukora igisirikare cy’u Rwanda kandi ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.
Kuri uyu wa 19/11/2012 komisiyo y’ubukungu mu Nteko ishinga amategeko yasuye akarere ka Gicumbi mu rwego rw’igenzura ry’uburyo ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 yashizwe mu bikorwa no kurebera hamwe ibibazo byagaragaye n’uburyo bishobora gukemuka.
Abakora akazi k’ubumotari bakiri bato bagera kuri 90% by’abakora aka kazi, nibo bagaragaraho amakosa menshi mu muhanda, mu gihe byibura umuntu umwe ahitanwa n’impanuka ku munsi, nk’uko imibare mishya ya Polisi ibivuga.
Amabanki n’amaduka byo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bifunze imiryango muri iki gitondo cya tariki 20/11/2012 kubera abantu bagize ubwoba bw’amasasu ari kugwa muri uwo mujyi avuye muri Congo.
Umusore w’Umunyarwanda yitabye Imana abandi barindwi barakomereka bazize ibisasu ingaboza Congo zarashe mu mugudugu wa Mbuga Ngari mu karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012.
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abasirikare barangije amahugurwa mu ishuri rya gisirikare i Gako kuzirikana inshingano zikomeye bafite zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu.
Bamwe mu batuye ku gasozi ka Gatonzi mu murenge wa Ngororero ntibishimiye icyemezo cyafashwe n’akarere cyo kuhashyira irimbi rusange. Gatonzi ni umusozi mwiza ubereye ijisho kandi uteyeho ishyamba ryiza, ukaba ukikijwe n’abaturage batuye mu mpande zawo.
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa 19/11/2012 yatangiye gutanga ubutumwa buhamagarira abashoferi n’abamotari gutwara neza birinda umuvuduko no gutwara basinze mu rwego rwo gukumira impanuka.
Saa munani n’iminota 55 zo kuri iki gicamunsi tariki 19/11/2012, ingabo za Congo zarashe mu Rwanda ku musozi wa Rubavu. Humvikanye amasasu abiri yo mu bwoko bwa mortier ariko hari andi masasu mato akomeje kumvikana.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yasabye Abanyarwanda kutambuka umupaka ngo bajye i Goma kuko hari Abanyarwanda bamaze kuburirwa irengero batazwi umubare banyerejwe n’ingabo za Congo hamwe n’insoresore ziri muri uwo mujyi.
Abaturage batuye umurenge wa Shingiro, akarere ka Musanze baravuga ko bataye umuco wo gukata icyondo bambaye ibirenge, kubera ko bamenye ko bashobora kwanduriramo indwara nyinshi zituruka ku mwanda.