Abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside bibumbiye muri AERG-KIST/KHI ishami rya Nyamishaba mu karere ka Karongi, tariki 19/01/2013, bizihije isabukuru y’imyaka 12 umuryango umaze ushinzwe.
Abaturage bitanze kurusha abandi ngo imihigo y’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara igerweho bahawe certificat z’ishimwe, ndetse umunyamabanga nshingwabikorwa w’umudugudu wabaye uwa mbere ahabwa igikombe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasuye inyubako z’ikigo nderabuzima cya Nyakiliba bwemeje ko izo nyubako zifite ubuziranenge bitandukanye n’ibyari byaravuzwe na Nyanama y’ako karere yari yaravuze ndetse igasaba ko rwiyemezamirimo wazubakaga ahagarika imirimo.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yasabye inzego z’ubuyobozi zo mu Ntara y’amajyepfo gushyira imbaraga mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 akazagenda neza kandi akanabera ahantu heza.
Mu karere ka Ruhango haje ubundi bucuruzi budasanzwe butuma abantu bibagirwa gukora indi mirimo n’abari bafite ingendo bakazihagarika bakabanza gucuruza. Ubwo bucuruzi busaba igishoro cy’amafaranga 100 gusa, bushobora gufasha ubwinjiyemo gukorera andi menshi.
Abakoporali babiri Mbananabenshi na mugenziwe Nzeyimana, baraye bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013. Batangaza ko bitari byoroshye gutahuka n’agato kubera ko FDLR izira kumva abantu batahutse.
Ubuzima bwongeye kugaruka nk’ibisanzwe mu duce twegereye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, Nyuma y’imyigaragambyo yoroheje y’abatuye mu gice cya Uganda, biturutse ku rupfu y’urupfu rw’umugande watwikiwe mu modoka n’abagizi ba nabi.
Impunzi z’Abanyarwanda zari zaraheze muri Repubulika iharanira Demokaresi ya Congo zikomeje gutahuka mu Rwanda, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/12/2013 abagera kuri 29 nabo bageze mu nkambi ya Nyagatare.
Guhabwa service mbi umuntu agaceceka no kudaharanira uburenganzira bwe no kudatanga amakuru ku babishinzwe kugira ngo utanze service mbi akurikiranwe, ni kimwe mu bituma hari ahantu hakirangwa serivisi mbi mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyambabuye buratangaza ko igikorwa cyo gusezeranye imiryango yabanaga bitemewe n’amategeko kibafasha kugabanya amakimbirane yo mu miryango.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), cyagabiye inka y’inzungu n’iyayo umuryango wibarutse abana bane kuri uyu wa gatanu tariki 18/01/2013, mu rwego rwo kubonera amata aba bana, kubera ko umubare wabo ugaragaza ko batahazwa n’ibere rya nyina.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Abanyamerikakazi babiri Patricia Crisafulli na Andrea Redmond, banditse igitabo cyitwa”‘Rwanda inc”, gishima amateka y’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ko yabagobotse nyuma y’umutingito wabaye mu 2008 ugahungabanya Intara y’Iburengerazuba.
Cyanika Cross Border, Koperative y’abahoze bakora forode, bazwi ku izina ry’ “abafozi”, biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda bakusanya amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120 yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund (AgDF).
Abana 460 bagiye kongera guhurira mu nama nkuru y’abana igiye kuba ku nshuro ya munani, iy’uyu mwaka ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rw’abana mu kwihesha agaciro”.
Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch, aratangaza ko igihugu cye kiteguye gukomezanya n’u Rwanda mu gushyiraho umubano mushya ushingiye ku bufatanye n’iterambere, nyuma y’ibihe byakurikiye Jenoside byagaragayemo umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Mu biganiro umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ububanyi n’amahanga yagiranye na ba ambasaderi b’Ububiligi na Norvege kuri uyu wagatanu taliki 18/01/2013 yongeye kubagaragariza aho u Rwanda ruhagaze ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.
Intumwa za minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) zasuye akarere ka Nyanza tariki 18/01/2013 zashimye aho ako karere kageze gashyira mu bikorwa imihigo kihaye muri uyu mwaka wa 2012-2013.
Nyuma y’uko umusaza Ruzindana Ladislas wo mu karere ka Nyamasheke agaragarije Perezida Kagame akarengane yagiriwe na NPD-COTRACO yakoresheje ubutaka bwe itamwishyuye, ku wa 17/01/2013 iyi sosiyete yamwishyuye amafaranga miliyoni nk’ingurane y’ubutaka yakoresheje icukuramo itaka ryo gukora umuhanda Buhinga-Nyamasheke.
Kuri uyu wa 18/01/2013, Perezida Kagame yaganiriye n’abaturage b’akarere ka Rusizi ababwira ko hoteli ikomeye igomba kubakwa mu karere ka Rusizi mu bihe bya vuba kuko ngo ikenewe cyane kandi yashishishikarije abashoramari guhuza imbaraga kugira ngo yubakwe kuko aribo izagirira akamaro gakomeye.
Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 17/01/2013, yarahije umujyanama mushya witwa Mukashema Marie Josée wasimbuye Uwamariya Florida umaze iminsi yareguye ku nshingano yari asanzwe akora muri njyanama.
Abasirikare bamugariye ku rugamba bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe “abademobe” bo mu karere ka Ruhango baremeza ko uko iminsi ishira bagenda bagira icyo bigezaho kuburyo babayeho neza.
Guhera tariki 10/01/2013 igikorwa cyo kwandika sim card kuri ba nyirazo hakoreshwejwe indangamuntu cyaratangiye ku buryo bw’igeragezwa; nk’uko bitangazwa Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).
Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yemereye akarere ka Nyamasheke umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero eshatu uturuka ku muhanda munini wa Kigali-Rusizi ukagera ku Bitaro bya Bushenge.
Umukecuru w’imyaka 73 witwa Mukeshimana Cecilia utuye mu mudugudu wa Gakenyeri, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yirinze gusabiriza ahitamo kubaho atunzwe no kuboha utuntu dutandukanye yifashishije ubudodo n’urushinge.
Kuri uyu wa 17/01/2013, Perezida wa Repubulika yakomereje uruzinduko rwe mu karere ka Rusizi aho yashimye abatuye aka karere kuko hari icyahindutse mu bikorwa byabo ugereranyije n’igihe ahaherukira ndetse abizeza ko Leta izakomeza kubafasha mu iterambere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko intambara ibera muri Congo bihana imbibi ntacyo yahungabanyije ku mutekano w’ako karere kandi ubuhahirane hagati y’abaturage ku mbande zombi ntabwo bwahungabanye.
Mu minsi itatu Guverineri Bosenibamwe Aime amaze aganira n’abaturage b’akarere ka Gicumbi baho asanga imyumvire y’abaturage b’ako karere yarazamutse cyane kuko bitabira neza gahunda za Leta ndetse bakanazishyira mu bikorwa babikunze.
Umugore w’umupfakazi utuye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke witwa Mukankusi Lucie, atangaza ko amaze kugera ku rwego rwo kwiteza imbere ubwe nyuma y’uko yavanywe muri nyakatsi akubakirwa inzu y’amabati ndetse agahabwa inka.
Mu muhango wo gufungura imurikagurisha ry’iminsi ine riri kubera mu mujyi wa Muhanga, tariki 15/01/2013, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali yashimiye abikorera mu karere ka Muhanga nk’abafatanyabikorwa beza bako.