Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurinda Umwana Imirimo Mibi n’uw’Umwana w’Umunyafurika, ababyeyi bibukijwe ko kurera neza abana bakabitaho baba barimo kwiteganyiriza.
Abantu 18 bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rwaza nyuma yo kunywa ikigage, bikekwa ko gihumanye.
Kayisire Jean de Dieu, umwana w’imyaka 16 watanze ubuhamya mu munsi w’Umwana w’Umunyafurika mu rwego rw’Akarere ka Kirehe, tariki 16 Kamena 2016, yavuze ko yatotejwe n’ababyeyi be, agera aho abatoroka ajya kuba mu muhanda.
Umusore w’imyaka 40 y’amavuko witwa Mugabo Theoneste wo mu Karere ka Gicumbi yishwe atemwe ijosi n’abantu bataramenyekana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buraburira abahawe amafaranga y’inguzanyo ya VUP ariko banze kuyagarura, ko hafashwe ingamba zo kubishyuza vuba na bwangu.
Imiryango 40 ikennye mu Karere ka Ngoma yorojwe inka ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, kugira ngo abana bayirimo babashe kubaho neza.
Ababyeyi bo mu Karere ka Karongi barasabwa kurinda abana babo imirimo ivunanye bitwaje ko na bo bayikoraga mu gihe cyabo.
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro (IRDP) bugaragaza ko inkomoko y’amakimbirane yo mu miryango kenshi ihera mbere y’urushako.
Umuryango Imbuto Foundation urahamagarira urubyiruko mu Karere ka Ruhango cyane cyane urw’abakobwa kwirinda ibishuko bahura na byo akenshi bibakururira inda z’imburagihe.
Minisiteri y’Umutekano (MININTER) ivuga ko kugira ngo ugire abaturage beza bafitiye igihugu akamaro ubategura bakiri abana.
Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Nkosazana Dlamini Zuma yasuzumye aho u Rwanda rugeze rwitegura inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buravuga ko abashoramari baguze ibibanza ku nkengero z’ibiyaga bya Sake na Mugesera batabyubakaho amahoteli bashobora kubyamburwa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana yeruye asaba imbabazi abashyitsi b’abanyamahanga bitabiriye inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza 16 Kamena 2016, ku byaba bitaragenze neza muri iyo nama.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kuba haboneka abaturage benshi mu cyumweru cyahariwe ubutaka, bigaragaza ko serivisi z’ubutaka mu mirenge zitanoze.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), irasaba abakora mu by’ubwishingizi kongera umubare w’ababagana kugira ngo ibiciro byabwo bigabanuke n’igihugu kihazamukire.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abamotari, COCTAMOKA, bavuga ko bimwe uburenganzira nk’abandi kuko hashyizweho itegeko ry’uko umunyamuryango agomba gutunga moto imwanditseho.
Abafite aho bahurira n’ubucuruzi bw’amata mu Karere ka Nyagatare bifuje ko habaho icyumweru cy’ubukangurambaga ku bukangurambaga ku buziranenge bw’amata.
Abahuye n’ikibazo cy’inzara mu Murenge wa Rwinkwavu muri Kayonza bagiye kugobokwa n’Ikigega cy’igihugu kigoboka abahuye n’ikibazo cy’izuba kibagenera ibyo kurya.
Abaturage bakoreye uwitwa Sayinzoga Emmanuel mu bikorwa byo gusazura ishyamba mu Kagari ka Samiyonga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru baramushinja kwanga kubahemba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yageze mu gihugu cya Tchad kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Kamena 2016, kuvuga ku myiteguro y’inama ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) izateranira i Kigali mu kwezi kwa Nyakanga.
Reverend Pastor. Jesse Jackson, umupasiteri mu itorero ry’Ababatisita muri Amerika ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuyobozi ushoboye n’isi yose yubaha.
Abanyarwanda 52 binjiye mu nkambi ya Nyagatare muri Rusizi bimwe ibyangombwa, nyuma yo kuvumburwaho ko yari inshuro ya kabiri batahutse.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Kamena 2016, imodoka (Minibus) yari itwaye abana bajya kwiga ku ishuri "Kigali Parents School" riri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ibuze feri ubwo yamanukaga iva Kanombe, iribirandura, abana barakomereka ariko kugeza ubu nta wapfuye.
Abaturage b’i Ruhunda mu Murenge wa Gishari i Rwamagana baravuga ko Ekocenter bubakiwe igiye kubakemurira ibibazo byababuzaga gutera imbere.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kwambura ubumuntu abantu runaka ubita amazina abatesha agaciro ari yo ntangiriro ya Jenoside kuko n’ababica bumva ntacyo bishinja.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’umukino wa tombora wiswe “Ikiryabarezi”, kuko abana babo n’urundi rubyiruko bawuhugiramo cyane.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko ibikorwa remezo bizakomeza kongerwa mu Karere ka Rwamaga kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza.
Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Kamena 2016, u Rwanda rwakiriye Icyumweru Nyafurika ku bumenyi mu by’ubuhinzi (Africa Agriculture Science Week - AASW) kibaye ku nshuro ya karindwi, ndetse n’Ihuriro ry’Ubushakashatsi ku Buhinzi muri Afurika (Forum for Agricultural Research in Africa - FARA). Iyi nama irimo kubera i Kigali (...)
Sergent Munguyiko Innocent na Sergent Nkoreyimana Eduard baretse gutungwa nk’impunzi mu nkambi yajyanywemo abarwanyi ba FDLR Kisangani, bataha mu Rwanda.
Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly, arahamagarira buri wese kumva ko umwana atari uw’uwamubyaye gusa, ko ahubwo ari u’umuryango mugari n’igihugu.