Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bugaragaza ko buri mwaka, abagera ku bihumbi 15 bandura agakoko gatera SIDA. Bisobanuye ko abagera kuri 40 bandura ako gakoko buri munsi cyangwa se abantu babiri bakakandura buri saha.
Bamwe mu bakora akazi ko gusakambura amazu asakajwe ibisenge bya Fibrociment bagenda bahura n’impanuka zishobora kwanduza abaturage, bikiyongeraho na bamwe mu badafata umwanya wo gutangaza igihe ibikorwa bizakorerwa kugira ngo abahegereye birinde.
Abakora umwuga w’uburaya mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi batangiye kujya batera amahane ku bagabo baba babasambanyije, kugeza naho uwanze kwishyura indaya zimwishyurije ku karubanda ku manywa y’ihangu.
Umutahira mukuru, Boniface Rucagu, agira inama abayobozi b’inzego z’ibanze gutegura gahunda y’ibikorwa by’urugerero, bagahera ku bikorwa bidasaba ibikoresho byinshi mu gihe batari babona amafaranga yo kubigura.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko ishuri ryisumbuye rya Rususa rishobora kuzakinga imiryango bitewe n’imiyoborere n’imicungire mibi y’abayobozi bari barishinzwe, ariko kubw’amahirwe Kiriziya Gaturika Diyoseze ya Cyangugu yaje kurigoboka ariko biba ngombwa ko rihindura icyerekezo ryari rifite.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Albert Nsengiyumva, arakangurira abanyamabanki bakorera mu karere ka Musanze, gufungura amashami mu gasantere ka Byangabo, kugira ngo borohereze abazacururiza mu isoko rijyanye n’igihe riri kubakwa mu Byangabo.
Minisitiri w’Intebe w’u rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, aravuga ko imigambi ya Leta y’imiyoborere myiza atari amagambo meza y’abayobozi ishyize imbere, ahubwo ko hagamijwe ubukungu n’iterambere by’Abanyarwanda.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo cy’abana batabwa ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo ndetse n’ahandi mu mihanda y’umujyi wa Gisenyi kimaze kwiyongera.
Akarere ka Gicumbi kishimiye ko kabonye ivuriro ry’amatungo ry’icyitegererezo kandi ubu bakaba batazongera kuvura indwara batazi kuko mbere bavuranaga urujijo.
Abacururiza mu nyubako nshya z’isoko rya kijyambere rya Buhinga riri mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko bishimira izi nyubako kuko zatumye bagera ku nyungu batashoboraga kugeraho mbere y’uko ryubakwa kuko bacururizaga mu mbaho.
Minisitiri Musoni Protais ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri yasabye intore zigiye ku rugerero mu karere ka kayonza kwishakamo ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bafite muri rusange.
Ubwo yari mu karere ka Karongi kuri uyu wa 22/01/2013, mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza n’Itorero ryo ku Rugerero, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuahanga, Nsengimana Jean Philbert, yatangaje ko kuyobora ari ibya buri wese kubera ko Abanyarwanda bose batahiriza umugozi umwe.
Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitera inkunga u Rwanda birasa n’ibitavuga rumwe ku kibazo cy’aho inkunga iterwa u Rwanda ikwiye kunyuzwa.
Rutahizamu Meddie Kagere wari umaze iminsi akina muri Tuniziya, yagarutse mu Rwanda ahita afata icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC, mu gihe Rayon Sport ari yo yari imaze iminsi mu biganiro nawe ndetse igatangaza ko bamaze kumvikana.
Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, avuga ko ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ari umwihariko w’u Rwanda kuko nta handi ku isi wagusanga.
Smile Rwanda, umuryango wa ba Nyampinga na Rudasumbwa bo mu mashuri makuru na kaminuza basuye abarwayi mu bitaro bya Muhima ku cyumweru tariki 20/01/2013 babaha ibikoresnho birimo imyambaro y’abana, amavuta, ibikoresho by’isuku, pampers, omo n’ibindi.
Kimwe n’ahandi mu Rwanda, mu Karere ka Rusizi hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Intore zo kurugerero. Umuhango wabereye mu murenge wa Nkungu, kuri uyu wa kabiri, tariki 22/01/2013, ahari hateraniye abaturage bose b’uwo murenge ndetse n’intore zo kurugerero zigera kuri 169.
Ku mukino wayo wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu ibera muri Tanzania, ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo yatsinzwe na Misiri amanota 96 – 57, ku wa mbere tariki 21/01/2013.
Kuri uyu wa kabili tariki 22/01/2013, mu karere ka Karongi biteguye kwakira Ministre w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert, ugomba gutangiza Itorero ryo ku rugerero.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 20/01/2013 yongeye amaraso mashya mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitatu by’ubuzima zitari zuzuye arizo farumasi y’akarere, ibitaro bya Kigeme ndetse n’ibitaro bya Kaduha.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Bralirwa n’abakozi barukoramo hamwe n’imiryango yabuze ababo bibutse abakozi ba Bralirwa bayikoragamo bakicwa n’abacengezi batwikiwe muri bisi y’akazi mu mwaka wa 1998.
Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, tariki 20/1/2013, yataye muri yombi abasore babiri batuye mu Kagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko ibasanganye udupfunyika tw’urumogi 841; nk’uko Polisi ibitangaza.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, , kuri uyu wa kabiri tariki 22/01/2013, arasura akarere ka Rwamagana aho ari bukore ibikorwa bitandukanye birimo gutangiza icyumweru cyahariwe imiyoborere no gutaha isoko rya kijyambere.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA) buravuga ko butazigera bukingira ikibaba umukozi wayo uzafatwa yibye insinga z’amashanyarazi.
Ikibazo cy’ibiza byagaragaye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba mu mpera z’umwaka wa 2012 bikomeje kugira ingaruka ku baturage batuye aho byabereye kuko icika ry’umuhanda ujya Bralirwa ngo ritera impanuka ubutitsa nk’uko bitangazwa n’abaturage bawuturiye.
Ubuyobozi bwa federation y’umukino wa Handball mu Rwanda buravuga ko bugiye kwifashisha uburyo bw’umukino wo mu muhanda “street handball” mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino wa handball.
Ubuyobozi bw’uruganda SOPICAF rutunganya ikawa butangaza ko ibiza by’imvura byibasiye akarere ka Rubavu by’umwihariko umurenge wa Nyamyumba rukoreramo bimaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni zirenga 700.
Police FC ni yo iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye i Rusizi ku wa gatandatu tariki 19/01/2013.
Mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera harimo kubakwa ubuhunikiro bw’imyaka bufite ubushobozi bwo kwakira toni esheshatu z’umusaruro uzaba watunganijwe mu nganda mbere yo kuba wajyanwa ku masoko ku gurishwa kandi ntibashe kwangirika.
Nathan Byukusenge ni we Munyarwanda warangije isiganwa ry’amagare Tropical Amissa Bongo’ ari ku mwanya wa bagufi, akaba yararangije ari ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange ubwo ryasozwaga tariki 20/01/2013.
Tariki 21/01/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga hashishikarizwa abaturage kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Uwindekezi.
Minisitiri w’Ingabo muri Uganda akaba n’umuhuza mu biganiro bya M23 na Leta ya Kongo-Kinshasa, yatangaje ko ibihugu by’Afurika byifuza ko umutwe w’ingabo z’inama y’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR) ugomba kugarura amahoro ku mipaka y’igihugu cya Kongo utayoborwa na MONUSCO.
Niyigena Leandre uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagali ka Gisozi mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke yateye kwa nyirabukwe aramukubita amukura amenyo atatu anaruma umugore we izuru mu ijoro rishyira tariki 21/01/2013.
Abashinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu (Kivu Watt) mu karere ka Karongi baratangaza ko gaz itakibashije kuboneka mu ntangiriro za 2013 nk’uko byari byitezwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko iyo ibibazo by’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa biterwa nawe cyangwa n’u Rwanda muri rusange, byari kuba byarakemutse kera cyane, kuko ngo atakwishimira ko umuturanyi ahorana ibibazo nka biriya.
Ntawimenya Théobard w’imyaka 48 utuye mu mudugudu wa Rwabigaro, akagari ka Muganza, umu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ari mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraswa amasasu abiri n’abantu bitwaje imbunda bashaka kumwiba.
Mugenzi Yonas utuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare yashinze uru ruganda rukora inzoga IPROVIBAMA ahereye ku mafaranga miliyoni imwe none nyuma y’imyaka ine ageze kuri zirindwi.
Kubera ubuzima bubi babagamo, abana benshi bahunguka bavuye mu mashyamba ya Congo barwaye indwara ya bwaki.
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, aravuga ko kwitoza ari umuco waranze ingabo z’u Rwanda (RDF) kuva kera, kugirango zibashe kunoza umurimo ndetse no kugera ku ntego bihaye.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, tariki 21/01/2013, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulake RAA 636X yari ivuye ahitwa ku cyapa yerekeza ku Rusizi rwa mbere yagonze imwe mu nyubako z’itorero Anglican mu murenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi.
Mukarusagara Maria utuye mu mudugudu wa Mont Cyangugu, akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi, wafatanywe amasasu abiri y’imbunda yo mu bwoko bwa SMG.
(*Ibishya muri Kigali muri uyu mwaka wa 2013 birakaze !) Salama ba Ndugu ! (Mukomere bavandimwe!) Nizere ko mumeze fuleshi (fresh – neza) kandi ko umwaka wa 2013 mwawutangiye nta noma (nta kibazo)… Nanjye meze bon (ndaho) tu kama kawa (nk’ibisanzwe)…
U Buyapani ntibwigeze buhagarika inkunga ya miliyoni zisaga 30 z’amadolari ya Amerika zageneraga u Rwanda, ndetse bukaba bunateganya no kuyongera no gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’ikoranabuhanga.
Usengimana Mechak w’imyaka 56 yaguye mpanuka yabereye mu karere ka Kamonyi ubwo Ambulance yari imuvanye mu karere ka Nyamasheke imujyanye mu bitaro bya CHUK i Kigali nyuma yo kugongwa n’imodoka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangaza ko muri iki gihe ntacyo yavuga kubyo bamwe mu baturage bamaze igihe bamusaba kuvugurura itegeko nshinga, kugirango bimuheshe ububasha bwo gutorerwa manda ya gatatu.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko bitarenze ukwezi kwa mbere umwaka wa 2013 abaturage baturiye ibirunga bakuwe muri nyakatsi ariko bakaba baba mu mazu adahomye, bagiye kwegerezwa itaka ryo guhoma amazu yabo.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gifatanyije n’umushinga WCS ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bakoranye igitaramo cy’ubukangurambaga n’abaturage bo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubakangurira kubungabuga iyi Parike.
Mu rwego rwo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’imihigo ya 2012-2013, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bwateguye igikorwa cyo kureba aho abakozi bawo bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Nyuma y’aho wageraga mu mujyi wa Byumba ugasanganirwa n’ivumbi gusa ndetse ukabona ko umujyi waho utajyanye n’igihe tugezemo ubu akarere ka Gicumbi kari gutunganya imihanda ishyiramo kaburimbo bikazatwara akayabo ka miliyoni zirenga 199.
Abaturage b’umurenge wa Musange by’umwihariko urubyiruko barasabwa kuzabyaza umusaruro uruganda ruzatunganya umutobe w’inanasi n’ibitoki ruzubakwa n’urubyiruko muri uyu murenge wa Musange mu kagari ka Masizi.