Ambasaderi Kunio Hatanaka wasoje imirimo ye yo guhagararira u Buyapani mu Rwanda, yashimiwe ibyo yabashije kugeraho mu myaka itatu amaze mu Rwanda, ubwo yasezeraga ku mugaragaro umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11/02/2013.
Ijambo ry’Imana ku bagororwa ngo rituma babasha kuba abantu babereye umuryango nyarwanda ndetse bakanabera Itorero ry’Imana kuko nyuma yo kwihana bagaruka mu nzira itunganye.
Ku cyumweru tariki 17/02/2013, Korali Hoziyana iramurikira abakunzi bayo n’ab’umuziki muri rusange alubumu yabo ya 10 yise «Imana Irakuzi ».
Nyuma y’uko umuhanzi Mani Martin akoze impanuka ya moto, abantu bakomeje kumuha ubutumwa bamubwira ngo impanuka yakoze ni igihano cy’Imana ngo kubera ko yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).
Mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe umunsi mukuru w’abakundana (Saint Valentin) Abanyagicumbi benshi bavuga ko barangije kugura impano bazaha abakunzi babo kuri uwo munsi.
Papa Benedict wa XVI yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu z’umubiri we utagishoboye gukora inshingano za Kiriziya Gatolika ku isi.
Abashoramari bakomoka mu gihugu cya Oman bagize itsinda “MB Holding Company” bakiriwe na Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cya tariki 10/02/2013 bamutangariza ko bifuza gushora imari mu Rwanda mu biijyanye na gaz metane na peteroli.
Gustave Bagayamukwe wari ukuriye ihuriro ry’imitwe yishyize hamwe ngo bakureho perezida Kabila (UFRC) yatawe muri yombi muri Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Uvira, taliki 10/02/2013 ahita ajyanwa Kinshasa aho ashobora gukurikiranwa n’ubutabera ku kugambanira igihugu.
Bamwe mu batuye akarere ka Ruhango barasaba abadepite bazatorwa muri Nzeli uyu mwaka kujya bagaruka bakaganira nabo bakabagaragariza ibyo bagomba kubakoreraho ubuvugizi.
Ababyeyi bo mu karere ka Rusizi barasabwa gushishikariza abana gukura bazi gutandukanya urukundo nyakuri n’urukundo rubabeshya kuko ari byo bizabafasha mu guhagarika ubwandu bushya bwa SIDA mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda.
Jonathan Pitroipa, ukina ku ruhande imbere (winger) mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuganga kurusha abandi mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyashojwe ku cyumweru tariki 10/02/2013 muri Afurika y’Epfo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba Abanyaburera gukora cyane kandi bagafata neza ibyo bafite kugira ngo bahangane n’ihungabana ry’ubukungu rigaragara mu bihugu byateye imbere bikagira ingaruka ku Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Gustave Nkurunziza, ni we wagizwe umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda –FRVB, nyuma y’amatora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku wa gatandatu tariki ya 09/02/2013.
Umurambo w’umusaza witwa Ushizimpumu Evariste watoraguwe ku mugezi wa Koko, bikavugwa ko yahanutse ku kiraro cy’uwo mugezi akituramo agahita ashiramo umwuka, kuwa Gatandatu tariki 09/02/2013.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 10/02/2013, ubu Rayon Sport irarushwa inota rimwe gusa na Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wa 16.
Akarere ka Nyanza kakunze kugaragara mu myanya y’inyuma mu mihigo mu bihe byashize, ubuyobozi bwako buratangaza ko muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 biteguye guca agahigo bakava ku mwanya wa 22 bakagera kuwa mbere, nk’uko izina ryabo ry’ubutore “ Abadahigwa” ribyemeza.
Abaturage bavuga rikijyana mu karere ka Nyabihu, barasabwa kwirinda SIDA no gukumira ubwandu bushya bwayo. Abaturage babikangurirwa mu gihe SIDA ari kimwe mu byorezo bitarabonerwa umuti n’urukingo kandi bihitana abantu benshi ku isi.
Umwe mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyi cyumweru, ni umukino wahuje APR FC na Police FC Ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ku Kicukiro, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Umugabo witwa Fidele Gashema utuye mu mudugudu wa Kabajoba mu kagali ka Mushaka mu murenge wa Rwimbogo, afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe akekwaho gufata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 12 y’amavuko.
Bamwe mu banyarwanda bakomeje kwinangira kwandikisha simukadi zabo batejereza ko Leta ishaka kujya nazo izisoresha, nk’uko bigenda ku bicuruzwa.
Guhera mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08/02/2013, Umujyi wa Kibuye wahinduye isura, kubera amatara yashyizwe ku mihanda aboneshereza abantu, nyuma y’igihr cyari gishize akarere karashyize mu mihigo gushyira amatara ku muhanda.
Umuyobozi w’akarere ka Burera ashimira ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere (JADF Burera), kuko ribafasha mu rugamba rwo guteza imbere abagatuye. Bukemeza ko iterambere rirambye rigerwa ho hatifashshijwe abafatanyabikorwa bikorera.
Abatuye mu kagali ka Mututu mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bazegerezwa serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, bitarenze ukwezi kwa 04/2013, bibarinde kongera gukora ibirometero n’ibirometero bajya kwivuza kure.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi n’izindi nzego zikurikirana iby’uburezi mu karere ka Kaonyi, byagaragaye ko hari ibigo byatsindishije abana bacye, bafahse ingamba zo kubasaba gukurikirana imyigire y’abana ku ruhande rwa buri wese.
Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yasabye imbaga y’abanyamuryango bari mu byiciro bitandukanye, kujya kwiga kuri ejo hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu.
Umugore witwa Tirifina w’imyaka 58 amaze imyaka ine abumba amategura hamwe na bagenzi be bibumbiye muri koperative Ingorihujababyeyi, ikorera mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye.
Mu mpera z’umwaka wa 2012 ishuli rya G.S ya Mututu riherereye mu murenge wa kibilizi mu karere ka Nyanza ryasenyewe n’umuyaga wagurukanye igisenge cy’ibyumba bine maze umwaka w’amashuli 2013 utangira nta bufasha ubuyobozi bw’icyo kigo burahabwa.
Icyambu cya Rwagasave cyo mu karere ka Nyanza cyongereye umubano usanzwe hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda mu bijyanye n’imigenderanire n’imihahiranire nk’uko byemezwa n’abaturage b’ibyo bihugu byombi.
Umuhanzi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowles ari mu gihugu cya Uganda kuva kuwa gatanu aho biteganyijwe ko aza gutaramira abakunzi be bo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013.
Zimwe mu mpunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ziratangaza ko zanze gutega amaboko zisabiriza maze zikibumbira hamwe muri koperative yitwa COFECAKI (Cooperative des initiatives des femmes du camp de Kigeme), kugira ngo zijye zibasha kwinjiza amafaranga azifasha mu buzima bwazo bwa buri munsi.
Ikipe y’igihugu ya Mali yihaye intego yo kongera gutsinda Ghana nk’uko yabigenje umwaka ushize, ubwo amakipe yombi aza guhura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Hakuzimana w’imyaka 17, utuye mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, yibye ubwatsi mu baturanyi, maze ategekwa kubwishyura atanga inka ye y’ikimasa.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abanyamakuru tariki 08/02/2013, bwavuze ko gare y’akarere ka Ruhango izubakwa ahitwa mu mudugudu wa Gataka akagari ka Nyamagana hafi y’isoko rya kijyambere.
Abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Gisagara, imaze gushyirwamo umuriro w’amashanyarazi mu bihe bya vuba, barasaba ko bakwishyurwa amafaranga agurana amasambu yabo yacishijwemo insinga bemerewe none hakaba hagiye gushira umwaka batarayahabwa.
Gatare Christophe w’imyaka 30, akanaba umwalimu ku kigo cy’amashuri cya Ndora, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisagara akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 wiga muri iki kigo cy’amashuri cya Ndora giherereye mu karere ka Gisagara.
Ubwo yasuraga ikigo cya Tumba college of Technology giherereye mu karere ka Rulindo, tariki 08/02/2013, Minisitiri w’Uburezi yasabye ko ikigo nk’iki kigisha ubumenyi ngiro cyakagombye kugira uruhare mu iterambere ry’akarere bityo ibyo bigisha bikagirira abaturage umumaro.
Abaganga 20 b’abasuwisi, bari bamaze iminsi 13 babaga abagore barwaye indwara yo kujojoba “fistule” mu bitaro bya Ruhengeri, basoje icyo gikorwa kuri uyu wa gatanu tariki 08/02/2013, igikorwa cyakozwe mu rwego rw’inkunga Ubusuwisi butera u Rwanda.
Nyuma y’imvururu zagaragaye ku kibuga i Rusizi ubwo Espoir FC yakinaga na Police FC tariki 19/01/2013, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryahanishije iyo kipe kuzakina na Etincelles kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013 ari nta bafana bahari.
Imbuto Foundation irashishikariza abaturage bo mu karere ka Burera kwirinda icyorezo cya SIDA bipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahaze bityo bahangane n’ubwandu bushya bw’icyo cyorezo.
Minisitiri w’amashyamba n’umutungo kamere, Sitanislas Kamanzi arashima ibikorwa byo gutera amashyamba byakozwe n’Inkeragutabara mu karere ka Nyagatare.
Umurambo w’umugabo witwa Munyantore Athanase wabonetse ahagana saa mbiri za mu gitondo cyo kuwa 07/02/2013 mu mudugudu wa Ndaberewe, akagari ka Kigenge, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013, hakinwa imikino y’umunsi wa 16, ahari umukino ukomeye ugomba guhuza APR FC na Police FC ku Kicukiro.
Nkurunziza Gustave na Antoine Sebarinda nibo bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hakazamenyekana uwatsinze nyuma y’amatora azaba kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2012 ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishinzwe gufasha ibihugu by’Afurika bibungabunga amahoro ku isi (ACOTA), barasuzuma niba hari icyo bavugurura ku myitozo ihabwa ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro hanze.
Dufitumukiza Elias ufite uruganda rutunganya umuceri rwitwa “Ruhuha Kundumurimo Ltd” ruri mu karere ka Bugesera aratangaza ko ku kwezi ahomba amafaranga arenga miliyoni eshatu kubera uruganda rwe rwafunzwe.