Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burashima abafatanyabikorwa b’umushinga w’Ababiligi PROTOS ko bafasha akarere mu bikorwa cyane cyane by’iterambere ry’icyaro birimo isuku n’isukura, kugeza amazi meza ku baturage, kwita ku bidukikije, guca amatelasi y’indinganire n’ibindi.
Komite zishinzwe imiturire mu turere zirasabwa gukorera hamwe zikamenyekanisha gahunda ya Leta y’imiturire ivuguruye kugirango gahunda y’iterambere ry’imijyi n’imiturire ivuguruye mu cyaro igerweho mu gihe cyateganyijwe muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene (EDPRS 2).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramagana abakoresha ibikoresho bisakuza nk’indangururamajwi n’ibindi bikoresho by’umuziki, kuko nubwo buri wese yemerewe kwisanzura mu myidagaduro n’amakoraniro, agomba kubikora mu buryo bwubaha uburenganzira bw’abandi.
Abagore bacuruza imboga mu isoko rya Ngororero barasaba ko amafaranga yongerewe ku misoro batangaga yakurwaho maze bakabanza bagasobanurirwa impamvu zuko kuyongera nabo bagatanga ibitekerezo ndetse n’imbogamizi babona.
Abakuru b’imidugudu bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga barasabwa kongera ingufu mu bukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) kuko ubu uwo murenge ariwo uza inyuma mu karere ka Muhanga kose.
Abaturage bo mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko iyo abayobozi babasanze iwabo mu mirenge bagafatanya gukemura ibibazo mu ruhame ibibazo byari byarananiranye bikemuka vuba kandi mu buryo bunoze.
Ubuyobozi bw’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu butangaza ko bugiye kugaragaza amahirwe yo gushora imari muri uyu murenge kuko ufite amahirwe menshi yo gukorerwamo ubucyerarugendo n’amahoteli.
Umusore w’imyaka 17 wo mu kagari ka Cyunuzi ho mu murenge wa Gatore yahisemo kujya yivugira ko ari umukobwa, ndetse akaniyambarira imyenda y’abakobwa kuko ngo we yumva muri we ari umukobwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije urubuga rwa internet rukubiyeho amakuru yose ku mahirwe ari mu Rwanda umuntu ushaka gushora imari mu Rwanda yakwifashisha. Urubuga ruzaba rugaragaza n’andi makuru atandukanye ya serivisi zitangirwa mu Rwanda.
Umuvugizi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) yanyomoje amakuru yatanganzwe n’umuvugizi w’imiryango itagengwa na Leta yo muri Congo wavuze ko ingabo za M23 zavuye mu duce zirimo zigasatira umujyi wa Goma zibifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda.
Kamana Richard uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kennedy, wo mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, aravuga ko akeneye ubufasha kuko afite impano yo guhanga.
Imiryango 48 yabanaga bitemewe n’amategeko hamwe n’abiteguraga kurushinga basezeranye imbere y’amategeko tariki 06/02/2013 mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kirehe.
Amaresitora ane yo mu karere ka Gicumbi (Giramata, Restaurant ya La Confiance, New STAR RESTAURANT na BAR ahahoze ari OBEX) yafunzwe tariki 06/02/2013 kubera umwanda wo mu bikoni no mu bwiherero.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu rwego rwo gushakira umutekano amakamyo ajyana ibicuruzwa muri Congo akunze gutinda ku mupaka bwashyizeho ahantu agomba kuruhukira nubwo hatajyanye n’igihe.
Umwana w’imyaka 13 wo mu gihugu cy’u Bushinwa amaze imyaka 12 abana n’inzoka “uruziramire” nta kibazo. Muri icyo gihe cyose, uwo mwana ayifata nk’inshuti magara babana ijoro n’amanywa.
Akarere ka Rubavu gashima intambwe kamaze gutera mu gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund kuko muri miliyoni 521 kemeye gutanga, izigera kuri 140 zimaze gutangwa.
Umuhanzi w’umunyarwanda Natty Dread yavuze ko isi itabashije gushimira Bob Marley ibyo yakoze, ahubwo yihitiramo kwiyumvira imiziki irwanya Kirisito.
Umuhanzi Maitre Jad’Or uherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise « Igihango » yateguye igitaramo cyo kuyamurika muri gahunda yihaye yo kurushaho kwegera abafana be dore ko ngo yari amaze igihe atigaragaza cyane.
Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Uganda ‘Cranes’ zanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 06/02/2013.
Ministiri w’Ubuholandi ushinzwe ubucuruzi bwo mu mahanga n’ubutwererane, Mme Liliane Ploumen, wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda tariki 06/02/2013, yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Ministeri y’ibikorwa remezo (MININFRA), yo guteza imbere ingendo z’indege z’Ubuholandi n’iz’u Rwanda.
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera (JADF Burera) basinyanye imihogo n’umuyobozi w’akarere ka Burera mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ako karere hibandwa ku guteza imbere ishoramari.
Itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, tariki 05/02/2013, basuye akarere ka Ngoma mu rwego rwo gusobanukirwa imikorere y’inama njyanama y’akarere ndetse n’uruhare ikorana buhanga ryagize mu kugirango akarere kagere ku iterambere.
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu kurwanya imirimo ikoreshwa abana bitabiriye inama ibera i Kigali kuva tariki 06/02/2013, bemeza ko imibereho mibi mu miryango ari yo ituma abana bata ishuri bakajya gukora imirimo y’ingufu.
Abagore barenga 270 bo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ariko bakabererekera gasutamo ngo batakwa imisoro, biyemeje kwisubiraho, bakibumbira muri koperative kuko aribwo bazabasha gutera imbere.
Abantu 12 bafungiye kuri stasiyo ya polisi mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bakekwaho guhiga mu buryo bunyuranye n’amategeko muri pariki y’Akagera.
Nyiramagambo Petronile uri mu kigero cy’imyaka 55, utuye muri Mubona umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanzwe, yagonzwe na moto mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013, ubwo yambukiranyaga umuhanda, ava guhaha.
Munyankumburwa Selemani w’imyaka 68, utuye mu mudugudu wa Kagina, akagari ka Kagina, umurenge wa Runda, yishwe n’inka y’umuturanyi we bari baragiranye mu gisambu, ajyanwa kwa muganga agezeyo ahita yitaba Imana.
Mukamudenge Fibronia utuye mu mudugudu wa Rutagara, akagali ka Cyabajwa, umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza avuga ko yaheze mu gihirahiro nyuma yo kugongerwa inzu ye n’imodoka y’ibitaro bya Kibungo.
Ubuyobozi bw’uturere twa Rutsiro na Karongi, tariki 05/02/2013, basuye ikiraro kiri ku mugezi wa Muregeya ugabanya utwi turere cyari kimaze gusenyuka mu rwego rwo kureba icyakorwa ndetse no gufata ingamba zo gukumira impanuka zaterwa n’icyo kiraro.
Abasore babiri bo mu karere ka Karongi bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bazira kwiyita abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) bagasoresha abaturage bo kuri Centre y’ubucuruzi ya Jarama mu murenge wa Gihombo tariki 02/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, afitiye icyizere abakinnyi be ko bashobora kubona itike yo gukina mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, ubwo baza kuba bakina na Mali umukino wa wa ½.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho’, arasaba abakinnyi be kwitwara neza bagatsinda Uganda mu mukino wa gicuti uhuza amakipe yombi kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 kuva saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.
Abantu batandatu bo mu muryango umwe bo mu kagari ka Miko, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, mu gitondo cya tariki 05/02/2013, wafashwe n’indwara yo kuruka, guhitwa n’umuriro none umwana umwe amaze kwitaba Imana.
U Rwanda ruzakomeza gukorana n’igisilikare cy’u Buholandi mu guhanahana ubumenyi, nk’uko byemejwe, nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yagiranye n’ushinzwe ibikorwa by’ingabo mu Buholandi, kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013.
Kapiteni Mbarushimana Jean Damascene wo mu mutwe wa FDLR yatahutse mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 05/02/2013 yinjiriye ku mupaka wa Rusizi ya mbere. Ngo yaje aturutse muri zone ya Mwenga kandi yaje atorotse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buratangaza ko bwishimira muri rusange ibikorwa by’iterambere bikomeje kugenda byiyongera muri aka karere, nyuma y’aho igishushanyo mbonera cy’akarere gishyiriwe ahagaragara.
Abaturage batuye mu mujyi wa Goma muri Congo bavuga ko ibitangazwa na Omar Kavota ukuriye imiryango itegamiye kuri Leta, ko umutwe wa M23 urimo kuzana ingabo mu nkengero z’umujyi wa Goma nta kuri kurimo.
Nyuma y’uko abakozi batatu b’umurenge SACCO wa Bwishyura mu karere ka Karongi batawe muri yombi kubera kwiguriza amafaranga y’abaturage nta burenganzira babiherewe, abo mu yindi mirenge bagaragayeho imikorere idahwitse n’uburiganya bihanangirijwe.
Inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’umuturage utuye mu kagari ka Gisovu, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera tariki 05/02/2013 ngo yatewe na “Court Circuit” y’umuriro w’amashanyarazi wa EWSA.
Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bafite uburwayi bw’igicuri barasaba ubuyobozi ko uburwayi bwabo bwakwitabwaho by’umwihariko kuko akenshi bakunda kwitiranywa n’abantu bazima bigatuma uburwayi bwabo budahabwa agaciro.
Abahinzi b’inanasi bahangayikishijwe n’uburwayi bwateye mu nanasi kuko bwagabanyije umusaruro ndetse n’uburyohe bukaba bwarahindutse. Ubu burwayi bwugarije akarere kose, burimo gukorerwa ubushakashatsi, ngo abahinzi bagirwe inama z’uko babyifatamo.
Umusaza Bihigifuku wavutse mu 1921 akaba atuye mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ari mu bantu ba mbere babashije gutunga imodoka mu Rwanda ku ngoma y’umwami Rudahigwa.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (IRST), Dr. Nduwayezu Jean Baptiste, arahamagarira abantu kudakoresha moringa uko babonye, kuko igishishwa cy’imizi ya yo gishobora gutuma ubwonko buhagarara gukora.
Nyuma yo kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kunoza ubuhinzi bw’umuceri ngo n’umusaruro uboneke ku isoko ari mwiza, ubu abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera barahabwa n’imashini zigezweho zibagara umuceri.
Minisitiri w’u Buholandi ushinzwe Ubucuruzi n’Ubutwererane, Liliane Ploumen, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05/02/2013, yageze mu Rwanda mu ruzinguko rw’iminsi ibiri, rugamije kuganira ku bijyanye n’ubutwererane n’ubufatanye buranga ibihugu byombi.
Nyuma y’ukwezi kumwe rwinjiye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye, u Rwanda rwatangiye kumvikanisha ibitekerezo byarwo ndetse runasaba impinduka mu imikorere y’aka kanama.
Ntirenganya Ildephonse ubuna n’ubumaga, aravuga ko ashimishijwe cyane no kuba ubuyobozi bwarafashe icyemezo cyo kumusubiza ikarito ye bwari bwaramwambuye.
Ministeri y’ingabo (MINADEF) yashimiye uwari ambasaderi w’Ubuyapani, Kunio Hatanaka, washoje imirimo ye yari amazemo imyaka itatu mu Rwanda, akaba asize ishuri rikuru ryigishirizwamo gukemura amakimbirane (Rwanda Peace Academy) ryuzuye, ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani.
Abantu bagera kuri 50 bahoze ari abakozi b’isosiyete China Road and Bridge Corporation bakoze mu kazi ko kubaka umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bavuga ko bambuwe amafaranga bagiye bakatwa ku mishahara yabo nk’ingwate ijyanye n’akazi kabo.