Mu mukwabo wakozwe mu mirenge ya Mareba, Kamabuye na Rweru yo mu karere ka Bugesera tariki 20/11/2013 hafashwe litiro 107 z’inzoga ya Kanyanga amabuye y’agaciro ibiro 5 ndetse n’Abarundi 4 babaga mu Rwanda badafite ibyangombwa.
Ubwo yatangizaga umwiherero ujyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 20/11/2013, Senateri Marie Claire Mukasine yasabye ko abo bigaragara ko batarayumva bakwitabwaho aho kugirango bafatwe nk’abanzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko ubwoko bwa gazi buzwi nka R22 bwari busanzwe bukoreshwa mu mafirigo butakemewe mu Rwanda kuko bwangiza ikirere, ahubwo Abanyarwanda bagakangurirwa gukoresha ubundi bushya buzwi nka R600A.
Umugore w’imyaka 69 wo mu Bubiligi yatahuwe ko yamaze umwaka wose aryama iruhande rw’umurambo w’umugabo we w’imyaka 73 bari bamaranye imyaka 10 wapfuye urw’ikirago [urupfu rusanzwe] hakaba hashize umwaka.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano mu ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Rutsiro bagendereye ibirwa bya Iwawa na Bugarura biherereye mu kiyaga cya Kivu tariki 19/11/2013 bahumuriza abahatuye.
Amakipe 16 niyo azitabira tour du rwanda 2013 kandi abakinnyi 68 nibo bazakina tour du rwanda 2013.
Ikipe ya Ghana yabaye iya gatanu iva ku mugabane w’Afurika yabonye itike yo guhatanira igikombe cy’isi kuzabera muri Brezil umwaka utaha nyuma y’umukino wo kwishyura wayihuje na Misiri kuri uyu wa Kabiri tariki 19/11/2013.
Mu gihe tariki 19/11/2013 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, ku isi harabarurwa abantu bagera kuri miliyari 2.5 bafite ikibazo cy’isuku nke iterwa no kutagira ubwiherero.
Ndayisenga Valens umusore w’imyaka 19 wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda 2013, arahamya ko akurikije uko we na bagenzi be bitwaye tariki 19/11/2013, u Rwanda rushobora kuzegukana umwanya wa mbere ku musozo w’iryo rushanwa.
Abantu babiri bo mu mudugudu wa Gaseke mu kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba tariki 19/11/2013 ahagana mu ma saa saba n’igice z’amanywa ubwo imvura yari irimo kugwa, umwe ahita yitaba Imana, undi arahungabana.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwemeje ko Hitiyaremye Aphrodice wari umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi ya “Just Size” yubatse isoko rya Kijyambere ry’akarere ka Nyanza afungirwa by’agateganyo kugira ngo ubutabera buzajye bumubonera igihe bumushakiye ku byaha akurikiranweho birimo gutanga Sheki zitazigamiwe.
Umwana w’umuhugu uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Niyirema Etienne yitabye Imana tariki 19/11/2013 akubiswe n’inkuba ubwo yari yugamye munsi y’igiti mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke.
Hari tariki ya 16/04/2012 ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yizezaga abaturage imbere ya Perezida wa Repubulika ko mu mpera y’umwaka wa 2012 mu karere ka Ruhango hazaba huzuye hoteli y’inyenyeri eshatu nyamara kugeza ubu ntiruzura ndetse kuyubaka byarahagaze.
Umunyamakuru, umushyushyarugamba kaba na Dj, Anita Pendo, aratangaza ko atahagaritse burundu umwuga w’itangazamakuru n’ubwo atacyumvikana ku maradiyo yari asanzwe akoraho harimo Radio One na City Radio.
Nyuma y’amezi agera muri atanu amashusho y’iyi ndirimbo “i Bwiza” ategerejwe n’abakunzi bayo, noneho yabashije kurangira maze kuri uyu wa kabiri ashyirwa ahagaragara nk’uko twabitangarijwe na Eric Mucyo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, aratangaza ko muri aka karere hagaragaye abaturage basigaye biyengera kanyanga mu gihe byari bimenyerewe ko kanyanga ziboneka muri aka karere zaturukaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Kiliziya Gatolika n’Itorero ry’Aba-Angilikani mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Congo-Kinshasa, bagiye gutangiza ibikorwa byo guharanira amahoro bizamara umwaka bikorerwa muri ibyo bihugu byose.
Mu rwego rwo gufasha abatishoboye kuzamuka bakava mu bukene, gahunda ya VUP ibaha inguzanyo bashora mu mishinga ibyara inyungu ariko abayihawe igera kuri miliyoni 296 bakomoka mu Karere ka Gakenke ntibishyura neza kugira ngo ahabwe abandi.
Mu gihe inyubako z’ikigo nderabuzima cya Kageyo kiri mu karere ka Ngororero zimaze amezi zaruzuye ndetse n’ibikoresho bikaba byaraguzwe , ubu kubura amazi meza nibyo byakereje gutangira kwakira abarwayi.
Ngabonziza Théogene wo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yatewe icyuma n’uwitwa Hakizimana Eric bazize amakimbirane mu ijoro ryo kuri uyu wa 18/11/2013 ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko abana 147 bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu mezi atanu ashize biturutse ku mpamvu nyinshi harimo no kwemera ko abagore batwite babaroze bagatinda kujya kwa muganga.
Nyuma y’iminsi itanu umuryango wa Bazimaziki Saveri utarabasha kubona umurambo we, kuri uyu wa kabili tariki 19/11/2013, bemerewe kuwubona no kuwuhabwa nta kiguzi gitanzwe nkuko byari byasabwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Goma.
Abana b’abahungu batatu bo mu mirenge ya Mudende na Busasamana mu karere ka Rubavu bari barafashwe bugwate n’ingabo za Congo mu duce twa Kibumba barekuwe bagaruka mu Rwanda kuri uyu wa 19/11/2013.
Ku munsi wa gatatu wa Tour du Rwanda, ubwo basesekaraga mu karere ka Musanze ahagana saa 12h20, zo kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013, abari muri iri rushanwa bakiriwe n’imbaga itabarika, bamwe buriye n’amazu kugirango birebere iri rushanwa.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke buratangaza ko kuba kuva mu kwezi kwa gatatu 2013, muri ibi bitaro hamaze kugwa ababyeyi 5 ubwo babyaraga nta burangare na buto bwigeze bubaho ku baganga bakora muri ibi bitaro.
Abanyarwanda 27 batahutse kuri uyu wa 19/11/2013 bavuye muri Congo bavuga ko iminsi bari bamaze hanze y’igihugu cyabo bayiboneyemo ingorane nyinshi, bakaba bari bamaze kurambirwa bagafata umugambi wo gutahuka.
U Rwanda rwashyikirije Congo Toni 8.4 z’amabuye y’agaciro yafatiwe mu Rwanda kuva umwaka watangira ziciye mu bice bitandukanye zinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Sosiyete y’ubwishingizi y’Abanyakenya yongereye u Rwanda mu bihugu ikoreramo, ikaba yemeza ko izishingira imitungo, ibikorwa n’ubuzima by’abantu hafi mu byiciro byose bijyanye n’imibereho yabo, nk’uko abayobozi b’iyo sosiyete babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013.
Iterambere u Rwanda rugezeho muri iki gihe harimo n’uruhare rw’ibarurishamibare, kuko hari politiki na gahunda nyinshi byagiye bifatwa nyuma yo gusesengura imibare yavuye mu bushakashatsi bwagiye bukorwa mu Rwanda.
Raporo ku mibereho myiza y’abana muri Afurika iherutse gushyirwa ahagaragara irerekana ko abana muri Afurika bafite imibereho myiza kurusha mu imyaka itanu ishize.
Umugore witwa Mukantabana Jaqueline utuye mu murenge wa Mayange mu kagari ka Kibenga mu karere ka Bugesera amaze kugera kuri byinshi abikesheje umwuga wo kuboha agaseke.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubumenyi abakozi (RMI) kiri i Murambi ho mu karere ka Muhanga kiratangaza ko bashobora kuzakusanya amateka yo kuri uyu musozi wa Murambi akajya hamwe kuburyo yabungwabungwa ndetse akajya anakurura ba mukerarugendo.
Akarere ka Rulindo gakomeje gushyira imbaraga mu guha abaturage bako ibyangombwa nkenerwa mu buzima bw’ibanze birimo amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi ariko hari aho ibyo bikorwa bitaragera bitewe n’ibibazo bitandukanye cyangwa n’ n’imiterere yaho.
Abiga mu ishuri rikuru INES Ruhengeri, baravuga ko babonye gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ibategurira ejo hazaza heza, hazira amacakubiri, urwikekwe ndetse n’umwiryane, bityo ngo baka bagiye kuyigira iyabo.
Hamaze iminsi mu Rwanda haba ibitaramo binyuranye ariko ugasanga ntibyitabiriwe nk’uko ababitegura baba bifuzaga kandi mu by’ukuri baba barashyize imbaraga nyinshi mu kubitegura no kubyamamaza.
Uwimana Bonifride w’imyaka 23 yashyikirijwe inzego za police sitation ya Kibungo nyuma yo gufatanwa litro eshatu za kanyanga, abandi bafatanwe ibigage bacibwa amande bihanangirizwa kutazongera gucuruza ibitemewe.
Abaturage b’umurenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi baratangaza ko bamaze icyumweru kirenga batabona amazi meza bitewe n’uko ngo hari ibyuma byangiritse ku miyoboro yayo.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yakoze umukwabo mu gice cy’umujyi w’aka karere urangira utaye muri yombi indaya n’inzererezi zahabonekaga zizwiho guhungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo mu gihe cy’amasaha y’ijoro.
Kuri uyu wa 18/11/2013, mu karere ka Kirehe bwa mbere hageze isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda” aho abaturage bari bitabiriye ari benshi kureba iri siganwa ry’amagare.
Abaturage b’umurenge wa Gashonga barinubira amashanyarazi bahawe adahagije kuko ngo ntacyo abamariye dore ko ngo atabasha no guhagurutsa imashini zoroheje zinyuranye bakenera mu bikorwa binyuranye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro mpuzamahanga rya diyabete FID (Fédération Internationale du Diabète), bugashyirwa ahagaragara kuwa kane tariki ya 14/11/2013, buvuga ko 10% by’abatuye isi bazaba barwaye indwara ya diyabete mu mwaka w’2035.
Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Buhorande aherutse kurumwa n’igitagangurirwa kigira ubumara, ku gutwi kw’ibumoso, maze kuba umukara ndetse gutangira no gushonga.
Abikorera bo mu ntara y’iburasirazubiza barashimira uburyo Leta y’u Rwanda ishyikira imurikagurisha hagamijwe kubafasha gutera imbere banungukira ubumenyi ku bandi.
Sous-lieutenant Bizimana Zakariya wabarizwaga mu mutwe wa Mai Mai na Kaporari Habanabashaka Frederic uvuye muri FDLR batahutse kubera ubwoba bagize nyuma yo kumva amakuru ko imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo igiye guhigwa ikamburwa intwaro.
Ku cyumweru tariki 17-11-2013 umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’i Burengerazuba wungutse andi maboko, nyuma y’amatora ya komite nyobozi nshya y’urugaga rw’urubyiruko muri uwo mu ryango, abakomiseri bane n’abandi bantu batatu binjiye muri komite nyobozi y’umuryango ku rwego rw’Intara.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, aremeza ko iki ari cyo gihe cy’uko ubuyobozi bwo mu bihugu bya Afurika bwiyambura isura ya ruswa no kudakorera mu mucyo bwakomeje kubaranga, bagakora ibyiza biteza imbere umugabane kuko nabyo babishoboye.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubucuruzi ariko ntabashe guhita abona akazi, Habumugisha Michel yatangiye umwuga wo kudoda inkweto (kuzisana) ariko ubu ageze ku rwego rwo gukora ibintu bitandukanye mu ruhu ndetse afite abakozi ahemba.
Nturanyenabo Zacharie w’imyaka 59 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Ruhinga, akagari ka Gitwa, umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano tariki 14/11/2013 amaze gutema inka ye nyuma yo gushaka gutema umugore we, ariko ntibimushobokere.
Ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imyuga n’ubumenyingiro (WDA) gifatanyije n’abahanzi batandukanye bakoze igitaramo cyo gushishikariza Abanyarusizi kwitabira imyuga kuko ngo ubumenyi ngiro ariwo musemburo w’iterambere.