Mu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, ingabo z’u Rwanda zashyikirije ingabo za ICGLR ziba mu itsinda ryitwa EJVM umusirikare wa Kongo Cpl Kasongo wambutse umupaka ku buryo butemewe agafatirwa mu Rwanda kuwa 09/11/2013 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yasabye imbabazi “Abatutsi kubera ibyaha bakorewe n’Abahutu”, kugira ngo abakozi ba Ministeri ayobora ya MINIRENA n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Ikigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA n’icyo guteza imbere umutungo kamere RNRA, nabo babashe gukurikiza iyo gahunda.
Bamwe mu bana barangije icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye bita tronc commun bari mu biruhuko mu karere ka Karongi bagaragaweho uburyo budasanzwe bwo kwandika nimero za telefoni buzabafasha guhora bibuka abo babanye ku ishuri ariko ngo harimo no kuzirikana ko basezeye ku mashuri bigagaho, bategereje gutera intambwe (…)
Athanase Uwoyezantije wo mu mudugudu wa Rurimba, akagari ka Mburamazi, umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro amaze imyaka 13 aba mu nzu inyuma yubakishije inzitiramibu, akaba yaranze kuba mu mazu meza abantu bagiye bagerageza kumutuzamo kuko ngo ayo mazu yabaga atameze nk’ayo Imana yamweretse mu isezerano yamugiriye. (…)
Nizeyimana Museveni w’imyaka 19 na Nduwimana Zakariya w’imyaka 23 bava indi imwe, bari mu maboko ya police mu karere ka Ruhango aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ihene mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango muri Ruhango.
Ku rutonde rw’imijyi myiza ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaza ko ibereye guturwamo, umujyi wa Kigali usanzwe uri umurwa mukuru w’u Rwanda uri ku mwanya wa kane, nyuma y’imijyi nka Le Cap na Johannesburg yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Casablanca yo muri Maroc.
Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone Lionel Messi ntazongera gukina umupira w’amaguru muri uyu mwaka, kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Real Betis ubitego 4-1 ku cyumweru tariki ya 10/11/2013.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barakangurirwa kurwanya ubukene bivuye inyuma nk’uko Ingabo zirwanya umwanzi, kugira ngo babashe kubutsinda batere imbere.
Umwana witwa Hakorinoti w’imyaka 17 y’amavuko wari umushumba mu rugo rwo kwa Minani Ernest utuye mu mudugudu wa Buhaza, Akagali Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza basanze amanitse mu giti cy’umwembe yapfuye bikekwa ho yaba yiyahuye.
Abayobozi bamwe mu tugari two mu mirenge ya Busasamana, Kanama na Nyakiriba mu karere ka Rubavu bigaga mu mujyi wa Goma na Kibumba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, basabwe guhagarika amasomo yabo muri icyo gihugu ngo kubera impamvu z’umutekano.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric yashyize ahagaragara abakinnyi 26 yatoranyije bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, akazatoranyamo abazakina na Uganda umukino wa gicuti uzabera i Kampala ku wa gatandatu tariki ya 16/11/2013.
Bamwe mu bakozi bakorera Sosiyete icunga umutekano ya SCAR, Security Company Against Robbery mu gucunga umutekano ku nyubako z’akarere ka Nyamasheke n’ibigo bigashamikiyeho, biravugwa ko bimwe icyemezo cy’uko ari abakozi b’iyi sosiyete cyabafashaga kwaka inguzanyo, bitewe n’uko mu kwezi gushize, batanze amakuru (…)
Nyuma y’amezi 11 intumwa za leta ya Congo na M23 bari mu biganiro Kampala, umunsi w’ejo kuwa 11/11/2013 wari utegerejweho gushyiraho umukono ku masezerano warangiye adasinywe, ndetse ubu igihe cyo gusinya ayo masezerano cyashyizwe igihe kitazwi.
Inama yahurije hamwe inzego za leta n’izabikorera z’u Rwanda na Afurika y’epfo i Kigali kuri uyu wa 11/11/2013, yanzuye ko hagomba gukosorwa amakuru avugwa ku bihugu byombi, kugira ngo abashoramari babashe kuhakorera nta mpungenge bafite.
Ikipe ya Espoir Basketball Club mu bagabo na APR Basketball mu bagore, zongeye kwisubiza ibikombe bya Playoff zatwaye umwaka ushize nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club na RAPP mu mikino ya nyuma.
Bamwe mu bakunze gukurikirana imibanire y’abashakanye ndetse n’abashatse batangaza ko bimaze kugaragara ko abagabo benshi bahohoterwa mu ngo zabo ariko bakanga kubivuga ngo batava aho bata ikuzo.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL watangiye gukuraho imbogamizi ku bagore bakora ubucuruzi bambukiranya imipaka, ibi bikaba biri gukorwa aba bagore bashyirwa mu mahuriro atuma bakorera hamwe.
Minisitiri Jacqueline Muhongayire ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, East African Community aratangaza ko nta gihugu na kimwe cyangwa bibiri byadindiza ibindi bisigaye mu gihe hari imishinga y’iterambere bihuriyeho.
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo batatu ibakurikiranyeho ubucuruzi bw’ibishyitsi by’ibiti byitwa imishikiri bari bakuye mu ishyamba rya Gako bashaka kubyambutsa umupaka bakabijyana mu gihugu cya Uganda.
Nkuko bitangajwe n’ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Perezida Museveni, ngo uyu muyobozi yahagurukiye gushishikariza abaturage ayobora harimo n’abayobozi kwipimisha Sida kugira ngo bamenye uko ubwandu bwa Sida buhagaze muri Uganda kandi hagenderwe ku makuru agezweho.
Abacuruzi n’abaturage bo mu karere ka Gakenke barinubira ko mu masaha y’umugoroba basigaye bamburwa umuriro w’amashanyarazi, bakavuga ko bibatera igihombo kandi bagasaba ko icyo kibazo kivugutirwa umuti bakabasha gukora neza.
Ishuli rikuru ry’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba, IPRC EAST ryatashye ku mugaragaro icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo mudasobwa n’ibindi bikoresho byaguzwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cya Koreya gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga KOICA.
Urwego rw’igihugu rushinwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo GMO, Gender Monitoring Office rutangaza ko mu Rwanda hakiri benshi mu bagore n’abagabo bumva ko umugabo afite uburenganzira bwo gukubita umugore kubera impamvu iyo ari yo yose.
Umugore witwaga Nyirabana Esther w’imyaka 28 wari utuye mu murenge wa Kamembe , akagari ka Cyangugu yakubiswe n’inkuba ahita ashiramo umwuka ubwo yari agiye gutoragura imbuto za avoka zamanurwaga n’umuyaga mu mvura nyinshi yaguye aho yari atuye.
Abaturage basaga gato 70% by’abatuye akarere ka Nyamasheke ni bo bamaze kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ya Mutuelle de Santé, benshi mu Rwanda bita Mituweli.
Itsinda rigizwe na bamwe mu bashinzwe ikoranabuhanga mu buhinzi hano mu Rwanda, basuye akarere ka Gisagara banatangaza ko intera igihugu kigezeho haba mu ikoranabuhanga ku buhinzi cyangwa mu iterambere muri rusange ari nziza.
Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yakomeje umuhigo wayo wo kwegukana ibikombe byinshi bya CAF Champions League, ubwo yatwaraga icyo gikombe ku nshuro ya munani itsinze Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri ku cyumweru tariki 10/11/2013.
Nk’uko byakomeje kwifuzwa n’Abanyarwanda benshi ndetse bakanagira uruhare mu kumutora, umuhanzi w’Umunyarwanda Patrick Nyamitali yashoboye gukomeza mu marushanwa ya TPF6, Umunyasudani Bior arasezererwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza arahamagarira abafite inshingano za kiyobozi mu byiciro byose kuba maso kandi bagakora cyane bagamije iterambere ry’abo bayoboye kuko kuri we ngo iyo umuyobozi asinziriye gato, abo ayoboye bose ntibashobora kugira aho bagera, ndetse ngo ahubwo bo barasinzira bakagona.
Abagabo bo mu Rwanda barakangurirwa kwikuramo ko abagore ari imashini zikora imirimo yose ikenewe mu rugo, ahubwo bakazirikana ko hakwiye ubufatanye muri byose ndetse n’abagore nabo bagaharanira uburenganzira bwabo bibutsa abagabo ubwo bufatanye kuko byagaragaye henshi ko bakora imirimo myinshi kandi ntihabwe agaciro.
Nyuma y’iminsi 20 abarwanyi bitandukanyije na FDLR bafungiye mu kigo cya MONUSCO kiri Goma barabujijwe gutaha, taliki ya 6/11/2013 bagejejwe mu Rwanda baciye mu karere ka Rubavu.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 09/11/2013 saa kumi n’ebyiri n’igice, inkuba yakubise ku kigo cya Iwawa, yibasira cyane cyane aho abana barimo bafatira ifunguro, umwe ahasiga ubuzima.
Abantu babiri bo mu mudugudu wa Kayange ya mbere akagali ka Ndama umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, bari mu maboko ya Polisi Station ya Karangazi bakekwaho gutema inka za Gakuru Geoffrey bitewe n’uko zaboneye imyaka irimo amasaka.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri bahawe, abaunzi bo mu karere ka Rulindo batangaje ko kuba hari ubumenyi batari bafite mu bijyanye no bakemura ibibazo by’abaturage ntibanagire ibikoresho bihagije byatumaga badakora neza akazi kabo.
Mukeshimana Agnes ukomoka mu murenge wa Rwimiyaga arasaba ubufasha bwo kurera abana batatu yabyariye mu bitaro bya Nyagatare kuko ngo atakwishoboza kubarera nkuko bitangazwa na muganga wamubyaje ari nawe ukurikiranira hafi ubuzima bwe n’abo yibarutse.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Amavubi akaba anakina hagati mu ikipe ya Young Africans muri Tanzania, yahawe igihembo cy’umukinnyo wigaragaje kurusha abandi (Best player of the year) muri shampiyona ya Tanzania ya 2012/2013.
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatangirije mu karere ka Rutsiro gahunda igamije gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko gukora ibikorwa bitandukanye byarufasha guteza imbere ubuzima bwabo n’ubw’igihugu.
Nzibahana Martin w’imyaka 30 na Mugenzi Thomas w’imyaka 23 y’amavuko bari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 07/11/2013, bakekwaho urupfu rw’umukecuru Nabakuza Surayine w’imyaka 53 wapfuye tariki ya 31/10/2013.
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 watoraguwe mu kiyaga cya Muhazi ku gice cy’umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza tariki 09/11/2013.
Ubwo bagiraga inama yo kumurikira ibikorwa byabo abaturage bo mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 9/11/2013, abayobozi ba EWSA babasabye kuzajya bagaragaza abangiza ibikorwa remezo, cyane cyane by’amashanyarazi, kuko baba bahombya Abanyarwanda bose.
Ubujura bw’imyaka mu mirima ndetse n’ubw’ibiti bakunze gukoresha bashingirira ibishyimbo ni kimwe mu bivugwa cyane na bamwe mu baturage mu karere ka Nyabihu.
Umusuwisi witwa Jérémie Robyr akaba ari inzobere mu gukora inyigo z’ubukerarugendo n’ibibuga bikorerwaho umukino wa Golf mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyanza tariki 8/011/2013 yasize yijeje ubuyobozi bw’ako ubufatanye mu gushakisha uko ubukerarugendo na Siporo byatera imbere muri aka karere.
APR FC yafashe umwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki ya 9/11/2013.
Icyumweru gitaha akarere kagihariye umutekano n’uruhare rw’abaturage mu kuwucunga (Security and community policing week). Bikaba mu gihe aka karere kari mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangijwe kuva tariki 5/11/2013 kugeza tariki 12/12/2013.
Umuhuzabikorwa wa porogaramu yitwa PROBA ishinzwe gutanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo, Hakiza Kumeza Innocent, arasaba abantu bose bafite ubushobozi n’ingwate guhararira abatabufite bashaka kuba ba rwiyemezamirimo kugira ngo abe ari bo bishingirwa n’ikigega cyitwa BDF gifasha kubona inguzanyo abantu badafite ingwate.
Imirimo yo gukora umuhanda uturuka mu mujyi wa Nyamagabe werekeza mu murenge wa Musange wari utegerejwe na benshi irarimbanyije.
Inzobere enye z’abaganga mu gusuzuma indwara z’ababyeyi zaturutse mu Bufaransa zashoje igikorwa cyo gusuzuma ababyeyi indwara yokutabyara. Iki gikorwa cyari kimaze iminsi itanu kibera mu bitaro bikuru bya Nyamata mu karere ka Bugesera, cyashojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2009.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, arasaba abapolisikazi kwiyubaha ndetse no kubahiriza indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, kugira ngo bakore umurimo bashinzwe uko bikwiye bihesha agaciro.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake ya RAB 713 D, yikoreye ibiti bya Kabaruka yafatiwe hagati y’umurenge wa Kinazi na Ntongwe tariki 7/11/2013, banyirayo barayita bariruka.
Abakoresha umurongo wa internet ya MTN bifashishije modem zo mu bwoko bwa 2G bamaze iminsi nta internet babona kubera ikibazo kitarabasha kumenyekana.