Abacuruzi bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwirinda kuba bagaragara mu bucuruzi bukoresha fagitiri z’impimbano, nyuma y’uko hashize iminsi mu mujyi wa Rusizi hafatwa ibicuruzwa bituruka muri congo bije kugurishirizwa mu Rwanda.
Jean Havugimana, umuyobozi w’akagari ka Ishwa ko mu murenge wa Nkombo, yongeye gutabwa muri yombi azira gufata ruswa. Iyi ibaye incuro ya gatatu afugwa kandi azira ruswa ituruka mu mitego ya kaningini ifata injanga.
Ikibazo cy’abantu bitwikira ijoro bakamena ibirahuri by’amazu y’abantu mu karere ka Ngoma cyageze mu kagali ka ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo, mu gihe iki kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa mu kagali ka Mahango bituranye.
Abasoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bagera ku 1200 batangiye itorero ry’igihugu mu ishuri rya TTC Mbuga riherereye mu murenge wa Uwinkingi no mu ishuri ry’ubumenyi rya Nyamagabe (ES Nyamagabe) ribarizwa mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda rurakina na Uganda umukino wa kane ari nawo wa nyuma mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ririmo kubera mu Rwanda, nyuma hakaza guhita hamenyekana amakipe atatu agomba gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.
Umukuru w’igihugu w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yamaze kugera i Kampala muri Uganda, yitabiriye inama ya 15 y’abakuru b’igihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiga ku bikorwa byihutirwa mu iterambere ry’uyu muryango.
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu iratangaza ko mu gihembwe gishize ibyaha bihungabanya umutekano byongeye kugabanukaho kugeza kuri 2,5%, aho abaturage babigizemo uruhare rugaragara mu gitanga amakuru ku gihe.
Kuba abayobozi batanukanye bashyira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu rwego rwo kurengera imbehe (Inyungu zabo bwite) ariko anavuga bigafasha Abanyarwanda ku bwiyunge nyabwo ntacyo byaba bimutwaye Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, nk’uko abyitangariza.
Imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 y’i Karubamba mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yatangiye kwangirika ku buryo hari impungenge ko muri iki gihe cy’imvura amazi yayinjiramo akangiza imibiri isaga ibihumbi umunani iyishyinguyemo.
Euphrem Munyentwari w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Murunda yateraguye ibyuma se witwa Niyitegeka Gallican w’imyaka 46 y’amavuko kugeza ubwo ashiramo umwuka amuhora ko ngo na we yabangamiraga ibikorwa bye by’ubworozi.
Abagize koperative C.T.S.O.R ikora ubucuruzi bw’amata ku isoko rya Base mu karere ka Rulindo tariki 28/11/2013 biriwe mu byishimo aho bashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byo kujya babasha gufata neza amata yabo neza bityo akabasha kubonerwa isoko.
Ngirinshuti Leopord w’imyaka 70 wo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yahuye n’igico cy’abagizi ba nabi baramukubita bamusiga ari indembe ubwo yari avuye gucuruza ahagana saa tatu z’ijoro mu ijoro rishyira tariki 29/11/2013.
Icyifuzo cy’uko abafite indwara zo mu mutwe bagenerwa ubwisungane mu kwivuza (mituweri) bwihariye cyagaragajwe ubwo abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga, bari kumwe n’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, bagendereraga ikigo kivura indwara zo mu mutwe (caraes) cy’i Huye, kuwa 28/11/2013.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe icumbikiye umugabo ushinjwa kuba yaritwaje uburwayi bw’uwo babanaga akamwiba amafaranga ataramenyekana umubare, bene umurwayi bavuga ko ari miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu.
Intumwa za Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ziri kumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 28/11/2013 baganiriye n’abaturage bo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba batuye ahazubakwa isoko ryambukiranya imipaka rya Rugari maze babasaba kugira uruhare mu kwiyubakira iri soko.
Kuva kuri uyu wa 29 kugeza kuwa 08/12/2013 mu karere ka Musanze hateganyijwe murikagurisha ‘Mini Exposition’ ariko kugeza mu ma saa sita yo kuri uyu wa 29/11/2013, hari hakiri kubakwa ama stands azamurikirwamo, hagikorwa amasuku, ndetse n’amasitandi hafi ya yose ataragezwamo ibicuruzwa.
Umuryango Transparency International Rwanda watangije uburyo bushya bise IFATE bukoresha mu gutanga amakuru kuri ruswa, bwifashisha inzira zose zigize ikoranabuhanga nta kiguzi umuturage atanze.
Ababyeyi batwite barakangurirwa kwitabira kwisuzumisha inda kugira bibafashe kumenya ubuzima bw’abo batwite dore ko iyo habaye ikibazo muganga atamenye mbere bigorana kugikemura.
Inka 25 z’uwitwa Mukankuranga Florence utuye mu kagari ka Biharagu mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera zari zatwawe n’Abarundi zose zagaruwe nta nimwe ibuzemo.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bavuga kuba umuhanda ubahuza n’indi mirenge idakoze neza bituma badashobora gushyikirana n’indi mirenge uko bikwiye, bagasaba ko hagira igikorwa.
Ndagijimana Jean Damascene w’imyaka 31 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera yagiye kwa sebukwe kwaka umunani w’umugore we agezeyo baterana amagambo bituma barwana bimuviramo urupfu.
Mu kiganiro cy’amateka y’u Rwanda muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » Ambasaderi Polisi Denis yasobanuriye abakozi b’ibigo bitandukanye mu ntara y’Iburengerazuba ko hari abantu bamwe bibeshyaga ko bari mu bwoko ubu n’ubu, ariko wacukumbura mu mateka ugasanga bari abavamahanga.
Ba rushimusi barobesha imitego itemewe irimo na super net baratungwa agatoki kuba nyirabayazana y’ihenda ry’amafi no kugabanuka k’umusaruro wayo mu biyaga bya Sake, Birira na Mugesera.
Kuri uyu wa 27/11/2013 mu mujyi wa Kibungo hakozwe umukwabu wo gufata inzererezi ngo zihabwe inyigisho zituma zigororoka. Hafashwe inzererezi 31.
Hakizimana Eugene w’imyaka 27 y’amavuko ari mu maboko ya police guhera tariki ya 28/11/2013, akurikiranyweho gutunga igikoresho cya gisirikare ndetse akaba yanabanaga n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yari yarigaruriye.
Abafite ubumuga butandukanye bazamurika imideri bwa mbere tariki 01 Ukuboza uyu mwaka muri Hoteli Serena kugira ngo bashimangire ko kugira ubumuga ntaho bihuriye no kuba udashoboye.
Kuri uyu wa kane, u Rwanda rwatsinze umukino warwo wa kabiri mu mikino ya Volleyball y’akarere ka gatanu irimo kubera i Kigali, nyuma yo gutsinda bigoranye cyane Kenya amaseti 3-1.
Ikipe y’u Rwanda n’iya Uganda kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/11/2013 zirahurira mu mukino wazo wa mbere wa CECAFA ubera kuri Stade ya Machakos muri Kenya guhera saa cyenda.
Mu biganiro bijyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byari bigenewe abakozi b’akarere ka Muhanga ku wa 28/11/2013, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Francois Uhagaze yatanze ubuhamya bwe bujyanye n’ukuntu yabohotse amateka yaciyemo.
Mu biganiro bishyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byakozwe n’abakozi ba Ministeri y’ububanyi n’amahanga (MINAFFET) kuri uyu wa kane tariki 28/11/2013, Umuhungu wa Makuza Anastase, wahoze ari Ministiri w’uburezi ku ngoma ya Kayibanda, yahakanye ko atari Umuhutu, Umututsi cyangwa Umuhutsi, ahubwo ko ari Umunyarwanda.
(*“Isindwe” Ryica n’Utanyoye !) Yo! Watsapu? (What’s up? - Yemwe! Amakuru?)
Mushabizi Jean Marie Vianney w’imyaka 64 wamenyekanaye cyane mu kinanga cyakoreshwaga mu makuru ya Radio Rwanda kuva mu mwaka w’1987 kugeza mu w’1994 yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we nyuma y’imyaka isaga 25 bari bamaranye nta sezerano ry’abashyingiranwe.
Abahagarariye ihuriro ry’abagore ba rwiyemezamirimo ndetse n’abakora ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bamaze iminsi ibiri mu karere ka Bugesera basobanurirwa ikoreshwa ry’imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.
Ubwo hatangizwaga ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rikuru rya polisi riri mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 28/11/2013, umunyamabanga wa Leta ushizwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yemeje ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe cyane no guha buri muturage we ubushobozi bwo kwibeshaho neza no gutera imbere.
Nubwo usanga bitaratera imbere mu Rwanda, Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko gutoza abana hakiri kare umuco wo kwigira ni inshingano z’ababyeyi, kugira ngo bazakure bishakamo ibisubizo.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumiturire (UN-Habitat) riherutse kugaragaza ko muri Afurika y’Epfo, 28,7% by’abatuye icyo gihugu batuye habi, nabi kandi mu kajagari (Bidonville).
Hitimana Ildephonse wo mu murenge wa Kageyo amaze iminsi asaba ko umuryango we wasubizwa ubutaka bwubatsweho icyicaro cy’umurenge wa Kageyo cyangwa bagahabwa ingurane yaho kuko hahoze ari mu isambu y’umuryango wabo.
Abaturage bo mu murenge wa Rusebeya bashimwe n’ubuobozi bw’akarere n’ubw’inzego z’umutekano kubera ubufatanye n’umurava bagaragaje mu kugaruza amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari yibwe n’abajura mu gashami ka SACCO Icyerekezo Rusebeya.
Umuhanzi akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, arahamya ko yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse indirimbo z’urukundo ahubwo agahimba indirimbo zikangurira urubyiruko kwirinda ibishuko akazibanda ku biyobyabwenge.
Inka 25 z’uwitwa Mukankuranga Florence utuye mu kagari ka Biharagu mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera zarishaga hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi maze zirambuka zijya kona mu murima w’Abarundi nabo bahita baza barazishorera barazitwara.
Minisiriri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, aratangaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” itandukanye n’inkiko Gacaca kuko zo zashakaga ko abakoze icyaha babyemera ku bushake bagasaba imbabazi ariko “Ndi Umunyarwanda” yo ntabwi ishaka ibyaha.
Abayobozi ba kaminuza imwe y’u Rwanda basuye ishami ryayo riri mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kureba uko iyi kaminuza yakwagurwa kuko aho bari baratijwe n’akarere ari hato cyane kandi hakaba harangirijwe n’umutingito.
Ubwo inteko ishinga amategeko (imitwe yombi) yabazaga Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), impamvu nyuma y’imyaka 20 hakiri ibibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bitarakemuka, yasubije ko biterwa n’amikoro make n’abayobozi batihutisha imanza.
Mbiturimana Wellars w’imyaka 37, utuye mu mudugudu wa Kagurusu akagari ka Gitisi umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ari mu maboko ya police guhera tariki 27/11/2013 nyuma yo gufatanwa udupfunyuka 976 tw’urumogi.
Umuhanzi Henry Hirwa wahoze aririmba mu itsinda rya KGB akaba yari na musaza wa Nyampinga w’u Rwanda 2013 Kayibanda Mutesi Aurore, yasabiwe Misa yo kumusabira n’inshuti n’abavandimwe ubwo azaba yujuje umwaka yitabye Imana.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abatuye umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze gukoresha amahirwe bafite bakiteza imbere, kuko umurenge wabo ufite ubutaka bwera neza, ndetse ukaba unakira ba mukerarugendo benshi.
Ikipe y’igihugu ya Kenya ikinira mu rugo, yatangiye irushanwa rya CECAFA inganya na Ethiopia ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri stade Nyayo International Stadium i Nairobi kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/11/2013.
Mu irushanwa ya volleyball ahuje ibihugu byo mu karere ka gatanu ririmo kubera i Kigali, u Rwanda rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-1, rukaba rugomba gushakira amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rutsinda Kenya mu mukino uba kuri uyu wa kane tariki 28/11/2013 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.