IFATE: uburyo bushya bwo gutanga amakuru kuri ruswa

Umuryango Transparency International Rwanda watangije uburyo bushya bise IFATE bukoresha mu gutanga amakuru kuri ruswa, bwifashisha inzira zose zigize ikoranabuhanga nta kiguzi umuturage atanze.

Ubu buryo butanga amakuru bukanagirira ibanga ubukoresheje, nk’uko Placide Mukwende, impuguke muri Transparency International Rwanda yabitangaje ubwo ubu buryo bwashyirwaga ahagaragara, kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2013.

Ubu buryo bukoresha Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa butanga uburenganzira busesuye k’ubukoresha guhitamo uburyo atanga amakuru ndetse bukanamwohereza kuyashyiraho. Umuntu niwe wihitiramo guhisha umwirondoro we bitewe n’impamvu ze, nk’uko Mukwende yakomeje abitangaza.

Ku mpungenge z’uko ikoranabuhanga byoroshye gutahura imyirondoro ku watanze amakuru, Marie Imaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yatangaje ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira kuko bafite amategeko arengera umuntu wese utanga amakuru.

Uburyo bwa IFATE bukoresha ikoranabuhanga mu korohereza abaturage gutanga amakuru kandi imyirondoro yabo igahishwa.
Uburyo bwa IFATE bukoresha ikoranabuhanga mu korohereza abaturage gutanga amakuru kandi imyirondoro yabo igahishwa.

Ati “Icyo nemera mu mwanya nicaye aha nemera ko mu Rwanda hari ubushake bwa politiki bwo kurwanya ruswa, ibyo bikagaragara mu mategeko no mu ma politiki ashyirwaho.

Nkemera ko ku ruhande hari abantu bakiyifite (ruswa) nk’umuco yaba kuyakira cyangwa kuyitanga. Imashini nibona ubwo butumwa reka twizere ko izabonwa n’umuntu ufite ubwo bushake.”

Umuntu ushaka gutanga amakuru ashobora gukoresha urubuga rwa internet rwa www.ifatetirwanda.org. Umuntu yanakoresha Twitter #ifate, kuri email no ku butumwa bwa telephone kuri nimero itishyurwa 2641 cyangwa gukoresha porogaramu ya telefoni yitwa Ifate app ikora muri telefoni zikoresha Android. Mu minsi micye barateganya ko bazashyiraho uburyo bwa Facebook.

Ubu buryo bwitezweho kwerekana uburyo ibice bitandukanye by’igihugu byugarijwe na ruswa, umuntu akabibonera ku ikarita igaragara kuri website.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe neza!!!
Akarengane karahari Kandi cyane cyane hano mu mugi wa Kigali hari umukozi ku Murenge umwe waho Nyarugenge wanyatse inozandonke,kugira ngo yemeze ibya ngombwa Marriage civil ndetse n’icyemezo cy’uko ndi Ingaragu,kugira ngo abyemeze mbanze nkande akanyeri. Yanga ku byemeza ashinzwe iki? Ati"Ndabikora umaze kumpa msg ya momo"mfite chat ndende kuri Whatsapp

NIKIZA Remy Leonce yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka