Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yibukije ko kurandura umwanda wo ntandaro y’indwara nk’amavunja no gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhashya abajura ari inshingano ya buri muyobozi.
Ipikipiki ifite numero ziyiranga RC139R igonganye n’imodoka ahitwa ku Mushumba mwiza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Mu gitondo cyo ku wa 02/03/2015, abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC banze gukora imyitozo kubera ko bamaze igihe cy’amezi 2 badahembwa.
Kuri uyu wa 01 Werurwe 2015, Umuvugizi wa Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Lambert Mende Omalanga, n’abasirikare bakuru muri Kivu y’Amajyaruguru, bagaragaje abarwanyi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC, FARDC harimo abamajoro babiri ngo batashye ariko bo ngo babagaragaza nk’abafatiwe ku rugamba.
Umukobwa witwa Nyirangayaberura Dinah uvuka mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Kabuye yabyaye umwana amuta mu musarane.
Urukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe rwategetse ko urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Francois Kabayiza rwatangira kuburanishwa mu mizi bafunzwe, nubwo ku wa 24/02/2015 bari basabye kuburana bari hanze ya gereza.
Ahitwa i Hindiro mu karere ka Ngororero habereye impanuka imodoka ikoreshwa n’umuryango utegamiye kuri leta (ONG) igonga abanyeshuri, babiri bahita bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka, ubu bajyanywe kwa muganga.
Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Karere ka Nyanza, ku wa 28/02/2015 rwatangaje ko hari abasore batanu n’umukobwa umwe bo muri aka karere bari bashowe mu icuruzwa ry’abantu ariko uwo mugambi ukaburizwamo utaragerwaho.
Kuba abarezi ari bamwe mu bakozi ba Leta bahembwa amafaranga makeye ugereranyije n’abandi ndetse n’ibiciro ku masoko ngo bituma babaho mu buzima bugoranye kandi bikaba byagira ingaruka ku bo bigisha bityo bakaba basaba ko Leta yabashyiriraho ihahiro ryihariye rijyanye n’ubushobozi bwabo.
Mu gitondo cyo ku wa 02/03/2015, mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 52 witwa Anastasie Mukangeruka, bivugwa ko yaraye atwawe n’umugezi wa Nyabarongo mu ijoro ryo ku wa 01/03/2015 ubwo yari avanye n’umugabo we mu kabari, akaza kumusigaho intambwe nyuma umugabo akamushaka akamubura.
Nyuma y’igihe kinini abarema isoko rya Rusumo riri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero basaba ko bakubakirwa isoko rya kijyambere, ubu imirimo yo kuryubaka yamaze gutangira.
Uretse Akarere ka Nyaruguru katagira ikipe y’abana bafite munsi y’imyaka 15 batozwa umupira w’amaguru, mu tundi turere tugize Intara y’Amajyepfo bafite amakipe ategura abana, bigatanga icyizere ko mu minsi iri imbere amakipe y’u Rwanda azaba akinisha abana barwo gusa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu, Maj. Dr Kanyankore William avuga ko nubwo umurwayi ahabwa imiti igomba kumukiza, akenera urukundo rumuha icyizere ko azakira hamwe n’amafunguro amwongerera imbaraga z’umubiri, nyamara ngo hari abarwayi baza mu bitaro badafite ababitaho.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Panthere du Ndé igitego kimwe mu mukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yongeye kuyitsinda igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura.
Abagore bo ku kirwa cya Ishwa giherereye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bibumbiye mu itsinda ry’abantu 10 ryitwa “Ishwa nziza” borojwe Inkoko 50 mu rwego rwo kubatinyura kwikorera ngo biteze imbere, ku wa 28/02/2015.
Bamwe mu bahinga mu gishanga cya Kayumbu kiri mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative KOPABAKAMU, binubira uburyo Koperative ibakuraho umusaruro wishyura ibyo bahawe mu ihinga kuko basigarana muke, ngo bikarutwa n’uko buri wese yakwita ku musaruro we.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko nta bushobozi bafite bwo kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 basabwa ngo babashe kubaka ibigega bya Biyogazi.
Nyuma y’uko ababyeyi barerera mu ishuri rya GS Gasagara riherereye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara babonye ko batoroherwa no gutanga umusanzu ugenewe ifunguro ry’abanyeshuri, bahisemo guhingira hamwe bityo ngo ntihakagire ubura ifunguro.
Umubyeyi witwa Mukarubimbura Brigitte utuye mu Murenge wa Kibirizi Akagari ka Ruturo mu Karere ka Gisagara, yiyemeje gufasha abana bagaragarwaho n’imirire mibi mu gace atuyemo ndetse akanigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye ngo abikorera urukundo akunda abana.
Umugore witwa Mukantambire Venantie warutuye mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Gisiza mu Karere ka Gicumbi bamusanze munzu amanitse mu mugozi yapfuye.
Njyanama y’Akarere ka Ruhango iravuga ko ingengo y’imari ya 2014-2015 ivuguruye, kuba yaragabanutseho amafarana miliyoni zirenga 106 nta mungenge bikwiye gutera ngo atari menshi cyane.
Muri Shampiyona ya Volleyball yakomeje tariki 28 Gashyantare na 01 Werurwe Kirehe VC yongeye gutsindwa na Kigali VC i Kirehe kuri iki cyumweru seti 3-0 nyuma yo gutsindwa ku wa gatandatu bigoranye na APR VC sets 3-2.
Ku munsi wa 2 w’umwiherero w’abayobozi ubera Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bareba inyungu zabo aho kureba iz’abaturage bayobora.
Nyuma yo gusezerera Liga Desportiva Muçulmana de Maputo, Umutoza Wungirije wa APR FC aravuga ko afite icyizere cyo kuzasezerera Al Ahl yo mu Misiri kuko ngo atari ikipe iva mu ijuru.
Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Burera barasabwa kurwanya icuruzwa ry’abantu rigaragara ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, batanga amakuru kandi banandika abaturage bose mu ikaye y’umudugudu.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball yasubitswe nyuma y’impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi ku wa 1 Werurwe 2015 igahitana umukinnyi wa Kigali Basketball Club witwa RUTAYISIRE Jean Guy
Umugabo witwa Kayonga John w’imyaka 58 utuye mu Kagari ka Mareba mu Murenge wa Nyarubuye yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 27 Gashyantare 2015 nyuma yo gukubitwa n’abana babiri bari basanzwe baragirana ku ibuga rya Nyarubuye.
Ikipe y’abafite ubumuga yo mu Karere ka Gicumbi ya “Gicumbi Stars” irasaba ko yakwitabwaho kugirango ibashe kuzamuka mu makipe akomeye yo mugihugu na yo ikajya ijyenerwa ingengo y’imari.
Mu Mudugudu wa Mwirute, Akagari ka Mwirute, mu Murenge wa Rukoma; Polisi yafatanye ikilo cy’urumogi umugabo witwa Ukwizabigira Emmanuel, ahita ashaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 20, ibyaha biba bibiri.
Abaturage bagera kuri 1300 bo mu Murenge wa Jarama Akarere ka Ngoma nyuma yo kumara hafi umwaka wose batishyuwe na rwiyemezamirimo Ntakirutimana Florien ufite kompanyi ECOCAS umwenda wa miliyoni zibarirwa muri 33 noneho bagiye kumujyana mu nkiko.
Amakuru dukesha Umuvugizi wa Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police), CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko abantu batanu mu bakoreye impanuka mu Kagari ka Sheli mu Mudugudu wa Kangayire ari bo bamaze kwitaba Imana naho 11 akaba ari bo bakomeretse.
Ikigega gishinzwe kwita ku bidukikije mu Rwanda (FONERWA) cyatanze miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ngo azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ahanini kwita ku nkengero z’Umugezi wa Nyabarongo.
Nyuma yo gusaba Minisitiri w’Intebe kwegura ku mirimo ye ku wa 26 Gashyantare 2015 akamusubiza ku wa 27 Gashyantare 2015 amumenyesha ko ubwegure bwe bwemejwe, Makuza Lauren, wari ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, ntakibarizwa muri MINISPOC.
Abayobozi b’igihugu bari mu mwihererero i Gabiro mu karere ka Gatsibo, bifatanyije n’abaturage bahatuye n’abandi bo mu karere ka Nyagatare bituranye, mu gikorwa buri mpera cy’umuganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu tariki 28/2/2015.
Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (CLADHO), utangaza ko abaturage bo mu Rwanda batazi akamaro k’umuryango wa Afurika yunzu Ubumwe (RURA) bitewe n’uko leta idashyira ingufu mu kubisobanura.
Akanama kamaze amezi ane mu igenzura ry’impamvu yateye igitangazamakuru cya BBC guhitisha filimi yise “Untold story”, kasoje kanzuye ko iki gitangazamakuru cyabikoze nkana kirengagije amahame y’itangazamakuru n’amasezerano cyari gifitanye na leta y’u Rwanda.
Abacuruzi bamaze umwaka bimuwe mu isoko ryo ku Kamonyi bakazanwa mu isoko ry’Ababikira b’ababernardine riri Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge; barataka igihombo baterwa no kutabona abaguzi kuko iryo soko bimuriwemo riherereye inyuma y’amazu y’ubucuruzi kandi akaba nta cyapa imodoka zihagararaho kiri ku muhanda.
Abanyeshuri n’abarimu b’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Polisi rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic/GIP) riri mu Karere ka Rwamagana, bakoze urugendo rugamije kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, hagamijwe kwigisha urubyiruko n’abaturage muri rusange ububi n’ingaruka zabyo, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27/02/2015.
Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi mu Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo (RTUC), biyemeje ko bagiye guteza imbere imyigire yifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo bigabanye umwanya abanyeshuri batakazaga bajya gushaka amanota kwa mwalimu.
Buri mpera z’ukwezi bimenyerewe ko mu gihugu haba igikorwa cy’umuganda , nk’uko byamaze kumenyerwa. By’umwihariko ku muganda usoza ukwezi kwa Kabiri,wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 28/2/015.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, azira gufatanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 y’amiganano.
Muvara Potin, umubitsi w’impapuro mpamo mu ntara y’Iburengerazuba atangaza ko u Rwanda gifite umwihariko wo gucunga neza ubutaka muri Afurika. Yabitangaje mu nama itegura icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kizabera mu karere ka Ngororero mu kwezi kwa 3/2015.
Abaturage batuye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gakenke bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara y’abacengezi banyuzemo, kuri ubu basigaye babanye neza kuko nta gitsure kikigaragara hagati y’imiryango yagiriwe nabi n’iyabigizemo uruhare.
Ibikorwa by’ingabo za Congo byo guhashya umutwe wa FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru byatangiriye mu bice bitandukanye bya Rutshuru ahasanzwe hazwi nk’ibirindiro bya FDLR, kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2015.
Urukiko rukuru rwakatiye umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, mu isomwa ry’urubanza rwari rumaze hafi umwaka ruburanishwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27/2/2015, abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu berekeje i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu mwiherero ngarukamwaka, aho bagiye kongera kwisuzuma no gusuzuma ibyo bari biyemeje umwaka ushize, bakabiheraho no guhigira umwaka utaha.
Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirahugura itsinda ry’abagore 32 bahagarariye abandi bacururiza mu muhanda ibiribwa mu masashi mu mujyi wa Kigali, ku ruhare rwabo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’aya mashashi agira uruhare mu kwangirikwa kw’ikirere.
Iri shimo perezida Kagame yarihawe mu nama iri kubera i Paris mu Bufaransa, aho yahuriye n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku isi, bakaba bari kwiga ku ngamba zafatwa mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ihanahanamakuru mu burezi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015, abakinnyi batatu bagize Ikipe y’Igihugu ya Karate, berekeje mu Misiri kwitabira amarushannwa yo ku rwego mpuzamahanga azwi nka Karate open Champion’s League.