Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Prof. Shyaka Anastase, atangaza ko imiyoborere myiza ari cyo gisubizo kirambye cy’iterambere ry’u Rwanda na Afurika.
Umuhanzi Bonhomme wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigaragaza ukuri nyako k’ubugome bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside zigafasha Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka, yagiye kwifatanya n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, mu mihango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abantu batanu bo mu Bugesera bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo babwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka.
Abahinzi b’ibigori bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori bahinze izatuma umusaruro ugabanuka bakagwa mu gihombo.
Abahanzi Yvan Buravan, Ben Kayiranga na Andy Bumuntu bashyize hanze indirimbo yitwa “Turibuka”, bahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Elsa Iradukunda yafatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation mu rugendo rwo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, i Nyarubuye mu karere ka Kirehe ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi bicwa bashinyagurirwa birenze.
Ababyeyi bivuriza ku kigo Nderabuzima cya Rwinzuki mu murenge Nzahaha mu karere ka Rusizi, bavuga babangamiwe no kubyarira ahatabona.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye avuga ko impamvu bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafatwa ari uko ibihugu bahungiyemo bibakingira ikibaba.
Abanyarwanda baba muri Koreya y’Amajyepfo, bifatanyije n’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama ndetse n’inshuti nyinshi z’u Rwanda, mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu Bufaransa hari abayobozi badakozwa ibyo kwemera uruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigatuma batera ubwoba abifuza izo mpinduka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata 2017, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki .
Depite Cecile Murumunawabo yibukije abaturage bo mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya I, kwirinda no kwamagana abagifite imvugo zisesereza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki cyifuzo cyagaragarijwe mu Murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye, ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame yazamuye mu ntera aba-ofisiye bato 407 ba RDF.
Prof. Elias Bizuru, umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) araburira abahinzi bahinga mu bishanga kwitondera amazi bakoresha buhira imyaka.
Abarangije amahugurwa yo gufotora bahabwaga n’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd bavuga ko yabunguye byinshi batari bazi mu mwuga wabo wo gufotora.
Hirya no hino mu gihugu Abanyarwanda batangiye icyumweru ngarukamwaka cy’iminsi irindwi cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Amakuru dukesha Urubuga rwa Interineti rw’Umuryango w’Abibumbye (U.N), aratangaza ko Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yagizwe Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Amajyepfo zizwi nka (UNMISS).
Mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Kagame yihanangirije abashaka gusubiza u Rwanda inyuma bapfobya Jenoside bishingikirije ubuhangange bwabo.
Guverinoma y’u Rwanda mu mezi atatu ari imbere irateganya gushyiraho ikigega cy’amamiliyoni y’amadolari kigamije koroshya ibiciro by’amazu yo guturamo.
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama nkuru ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka k’ubuhinzi (NAEB) gitangaza ko u Rwanda ruzinjiza miliyari zisaga 57RWf zivuye muri Kawa.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buratangaza ko uwari Perezida wayo Gasamagera Louis Claude yamaze kubatangariza ko abaye ahagaritse kuyobora iyo kipe.
Mu gihe Abanyarwanda binjiye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igasiga imfubyi n’abapfakazi benshi, Kigali Today yasuye incike zo muri Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe ireba uko zibayeho nyuma y’imyaka 23 Jenoside ihagaritswe.
Abaturage bo muri Musanze baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza iryo shyamba batangiye kugerwaho n’ibyiza byo kuribungabunga.
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA, u Rwanda mu mupira w’amaguru rwatakaje imyanya 24 rugera ku wa 117
Col. Chance Ndagano yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa sosiyete y’ingendo zo mu kirere RwandAir, asimbuye John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ayiyobora.
Kaminuza mpuzamahanga ya UGHE (University of Global Health Equity), imaze igihe gito ikorera mu Rwanda ngo izanye umuganda wayo mu kongera umubare w’abaganga.
Uruganda rwa mbere rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye mu Rwanda (Bralirwa) rwatangaje ko inyungu rwabonye muri 2016 rutarishyura imisoro ingana na miliari 2 na miliyoni 670 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2016.
Nyuma yuko habaye ijonjora ribanza rya 1/32 ku makipe yo mu cyiciro cya kabiri n’ayo mu cya mbere ataritwaye neza mu gikombe cy’Amahoro 2016, kuri uyu 05 Mata 2017, habaye tombola ya 1/16, hamenyekana uburyo amakipe azahura ahatanira iki gikombe giheruka kwegukanwa n’Ikipe ya Rayon Sports.
Umuhanzi Daddy Cassanova ahamagarira abaririmbyi bo mu Rwanda kuririmba ku bindi bintu bitandukanye aho kuririmba ku rukundo gusa nkuko bimeze ubu.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) iri gutegura uburyo bushya bwo gutora Nyampinga w’u Rwanda bahereye ku murenge.
Senateri Gakuba Jeanne D’arc yatorewe kuba muri biro y’ihuriro rihuza abagore bari mu Nteko Zishinga Amategeko ku isi ahagarariye igice cy’Afurika.
N’ubwo biteganyijwe ko uruganda rwa Nyiramugengeri muri Rusizi rutangira gukora mu mpera z’iki cy’umwe cya mbere cy’ukwezi kwa Mata, abakozi barwo bavuga ko bagifite imbogamizi.
U Rwanda na Congo basinye amasezerano azamara imyaka itanu yo gufatanya gushaka Peterori mu Kiyaga cya Kivu.
Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda barasaba guverinoma gushyiraho ingamba zihamye zigabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage kuko uhangayikishije.
Mu gihe twitegura kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Kigali Today yaganiriye n’Abarabu b’Abanyarwanda babaga mu Rwanda, bayitangariza uko bari babayeho muri Jenoside nk’Abanyarwanda batagiraga ubwoko babarizwamo.
Diyosezi Gatorika ya Nyundo yatashye Hoteli yuzuye itwaye miliyari 2RWf ariko ngo ntizajya icumbikira abakundana batarabana byemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko kuba Papa Francis yaremeye ko Kiriziya Gatolika yakoze amakosa muri Jenoside ari igikorwa cyo kwishimirwa.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY butangaza ko uwahoze ari umuyobozi wungirije muri iri shyirahamwe Nyakwigendera Byemayire Lambert atazibagirana bitewe n’ibikorwa yakoze muri uyu mukino.
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba ahakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano ze.
Perezida Paul Kagame yasabye Papa Francis kuzasura u Rwanda, nyuma y’uko nawe yari yamutumiye i Vatican mu minsi ishize.
Sosiyete Rwanda Motor, iravuga ko bitarenze imyaka ibiri, izashyira muri Kicukiro uruganda ruteranya moto, rukagira n’indi mirimo irimo igaraji rigezweho.