Amakipe 31 kugeza ubu amaze kwemeza ko azitabira irushanwa rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri PS Virgo Fidelis , ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abaturage barema isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga muri Karongi bahangayikishijwe n’abajura biba ibicuruzwa byabo nijoro, kubera isoko ridafite amatara.
Umudugudu wa Giheka wo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ufite umwihariko w’uko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bawo batigize bitandukanya, abahigwaga n’abatarahigwaga bishyize hamwe bakumira ibitero by’interahamwe zashakaga kwinjira mu Mudugudu wabo ngo bice Abatutsi.
Bamwe mu bana bibumbiye mu mahuriro y’abana basaba abashinzwe uburere bwabo ko igihe umwana yakosheje bakwiye kujya bamuganiriza bakamwereka ububi bw’amakosa yakoze ndetse bakamusaba kutazayasubira, aho kubakubita.
Polisi y’igihugu itangaza ko ubuyobozi bwahise bukorana inama n’abaturage yo kubahumuriza, nyuma y’igitero cy’ubugizi bwa nabi kibasiye Umurenge wa Nyabimata uherereye mu Karere ka Nyaruguru.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yahagaritse burundu sosiyete FinTech yari yarahawe isoko ryo gukora porogaramu izashyira ikoranabuhanga muri za Sacco, kugira ngo byihutishwe itangira rya Banki y’Amakoperative.
Abatuye Akarere ka Nyaruguru batunguwe n’igitero simusiga cy’abantu bataramenyekana bahitanye abaturage babiri banatwika imodoka y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata.
Abanyarwanda bishimira byinshi bagezeho birimo iterambere ariko hari n’utundi tugeso twacitse, ku buryo iki gihe utugaruye byagutera ipfunwe mu bandi.
Abafite virusi itera SIDA bo muri Kirehe bahamya ko kuba batagihabwa akato bibaha ingufu zo gutanga ubuhamya banashishikariza abandi kwirinda no gukwirakwiza SIDA.
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza igihe gisigaye ngo Umwaka w’imikino urangire ndetse n’umwaka utaha.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abikorera kugura no kubyaza umusaruro amata aboneka hirya no hino mu Gihugu.
Abakozi b’Ikigo East African exchange (EAX) basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ku munsi wa 27 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, waranzwe no guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports, naho Rayon Sports yongera kubona amanota atatu
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kiratangaza ko nta Munyarwanda urafatwa n’indwara ifata amatungo izwi nka “Rift Valley fever.”
Abaturiye isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi bahangayikishishwe n’umunuko n’isazi bihaturuka, bishobora kubakururira indwara.
Impera z’iki cyumweru zaranzwe n’imikino itandukanye, aho Intare na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere, hanakinwa imikino yo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abana bo mu Karere ka Nyamasheke barashinja ababyeyi kutita ku nshingano zo kubarera bigatuma hari abatakaza uburere bakiri bato bikabaviramo ubuzererezi.
Ubwo abatuye umudugudu wa Muhororo mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo basuraga Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, bibukijwe ko gukorera hamwe bituma bagera ku ntego.
Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Musave baremeza ko nta mwana ukiri mu mutuku, ibara rigaragaza umwana urwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.
Umunyezamu akaba na Kapiteni yahagaritswe burundu mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho yari yabanje guhagarikwa by’agateganyo
Perezida Paul Kagame yifatanije n’abitabiriye siporo rusange yo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, avuga ibyiza abayikora bayikuramo.
Ishuri ryisumbuye rya IFAK rivuga ko rigiye kwandika amateka ya Jenoside yakorewe abarimu, abanyeshuri n’abaturanyi baryiciwemo mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko n’ubwo gufasha abatishoboye na bo bakwiye kwigomwa bike bakizigamira kugira ngi birwaneho igihe inkunga zibuze.
Polisi y’Igihugu irizeza imidugudu itazagaragaramo icyaha, ko igomba kugenerwa ibihembo birimo kubakirwa ibiro no guhabwa ibikoresho bikenewe.
Abagore bapfushaga ubusa inkunga bahabwa ntibagirire akamaro ngo babashe kwiteza imbere, bagiye kwigishwa kuyicunga kandi bakanayishora mu mishanga ibazanira inyungu.
Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yerekana ko abakirwa kwa muganga bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ibiyobyabwenge biyongera buri mwaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko abayobozi bitwara nabi bakwiye kubibazwa, kandi ko badakwiye gukomeza kurwazwa nyamara bahemukira abaturage.
Ikipe ya APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiona nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abayisilamu, abifuriza umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.
Umunsi mukuru ngarukamwaka w’Abayisilamu uzwi nka Eid - El- Fitr, muri uyu uyu mwaka waranzwe n’ibikorwa by’urukundo n’ubutumwa bwo gusaba abayoboke kwirinda.
U Rwanda rurateganya ko muri 2024 abana bato bafite ikibazo cyo kugwingira baba baragabanutse bakava kuri 38% bakagera kuri 15%.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare, avuga ko ibigo by’amashuri gaturika byose bikwiye kugira umukozi utega amatwi abana.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko “RLRC” yasuye urwibutso rwa Komini rouge mu karere ka Rubavu inasura umuturage yavugururiye inzu.
Mu mpera z’iki cyumweru haraza gukinwa imikino ya 1/2 yo kwishyura, aho izizatsinda zizahita zizamuka mu cyiciro cya mbere
Mu gihe isi yose ihanze amaso Igikombe cyisi mu mupira w’amaguru kiri kubera mu Burusiya, abakurikirana imipira bakoresheje Kwesé TV bazahabwa amahirwe yo gutsindira amafaranga.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.1 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018 ariko bwitezweho kurushaho kumera neza mu mwaka utaha.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba avuga ko guhugura abagize inzego z’umutekano, ari uburyo bwizewe bwo kurwanya ihohoterwa n’ibyaha ndengamipaka.
Urwego rushinzwe iterambere ry’igihugu (RDB) rwihanangirije abatanga serivisi zifite aho zihuriye n’ubukererugendo ko uzagaragarwaho n’irondaruhu ateganirijwe ibihano birimo no kuba ibikorwa bye byafungwa burundu.
Laboratwari y’igihugu yatangaje ibiciro ku bipimo by’ibanze by’utunyangingo (DNA), birimo n’ibizafasha abantu kumenya niba abantu runaka bafitanye isano.
Bisanzwe bizwi ko mu mashuri y’abihayimana mu Rwanda, batihanganira na busa umunyeshuri w’umukobwa watewe inda kuko ahita yirukanwa burundu.
U Rwanda rwatangije ikigega kizajya gifasha abashakashatsi mu mirimo yabo kikazakuraho inzitizi z’amikoro bagiraga zabangamiraga iterambere ry’ubushakashatsi.
Mu nzira zatangajwe za Tour du Rwanda 2018, hagaragayemo inzira nyinshi nshyshya zitari zimenyerewe mu masiganwa yandi yatambutse
Hatangijwe iyubakwa ry’igikoni cyahariwe gutekera abarwayi, gifite ubushobozi bwo gutegura amafunguro ibihumbi 15, azagemurwa mu bitaro bitandatu byo muri Kigali ku buntu.
Perezida Paul Kagame yageze i Moscow mu Burusiya aho yabonanye na Perezida Vradimir Putin, mu gihe habura umunsi umwe ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’isi.
Iterambere ry’abagore bo mu Karere ka Nyamasheke riracyazitirwa no kutabonera igishoro ibyo bakora ngo biteze imbere ariko hakiyongeraho n’ubujiji kuri bamwe.
Itorero Inyamibwa ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, ryageze mu Burayi aho rigiye kumara amezi abiri n’igice ryimakaza umuco Nyarwanda mu iserukiramuco ryitwa “Festival de Sud”.
Urwego rw’Umuvunyi runenga zimwe mu nzego kudatanga amakuru, bikaba bishobora guteza ibibazo hagati yazo n’itangazamakuru mu gihe ryatangaje amakuru atari ukuri.