Abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, barasaba kubona abaganga bahoraho ku kigo nderabuzima kiberegereye, kuko kugera ku bitaro by’akarere bibagora cyane.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze Yanga Africans yo muri Tanzania igitego 1-0, byayihesheje itike yo gukina 1/4 cy’irushanwa rya Confederation Cup.
Mu Murenge wa Kanama wo mu Karere ka Rubavu, inkuba yakubise abana babiri bavaga ku ishuri, umwe ahita ahasiga ubuzima.
Ikipe ya Rayon Sports itsindiye ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania igitego 1-0, biyihesha amahirwe yo kugera muri 1/4 cy’irushanwa rya Confederation Cup.
Minisitiri wa Afurika y’Epfo ushinzwe Igenamigambi, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yaje mu Rwanda kureba uko inzego zikorana n’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidel asaba Abanyarwanda kwimakaza ubumwe nk’indangagaciro ibaranga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku isi Antonio Espinos.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe ry’u Rwanda “Meteo-Rwanda” gitangaza ko imvura igwa muri iki gihe cy’impeshyi izageza mu gihe cy’umuhindo ikigwa.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhang bavuga ko badakeneye umudepite wicara mu Nteko agatora amategeko gusa, ahubwo bifuza uzana impinduka nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gihe indwara zitandura zikomeje guhitana umubare munini w’abanyarwanda, INES-Ruhengeri yiyemeje guhuza abashakashatsi banyuranye, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo.
Imyitozo yiswe Shared Accord 2018 yahawe bamwe mu bakomoka mu bihugu bifite ingabo zibungabunga amahoro muri Centre Africa ngo yitezweho umusaruro ugaragara.
Ku mukino uzahuza Rayon Sports na Yanga, Rwatubyaye Abdul niwe yagizwe kapiteni wa Rayon Sports
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’umusaruro w’ingano n’ibigori bejeje, wangirikira mu bubiko kubera kubura uwubagurira, n’umuguzi ubonetse akabagurira ku giciro gito.
Abatuye Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze barashimira FPR - Inkotanyi yabagejeje kuri byinshi ariko ngo bakeneye umuriro n’ubwo bizeye kuzakorerwa ubuvugizi bakawubona nyuma y’amatora.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikaba yahageze ku masaha atunguranye ugereranije n’amasaha yari yatangajwe mbere
Inkunga iturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije inkunga baha imiryango 260 yo mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umwe mu bahanzi bari kubaka izina muri muzika nyarwanda, Alyn Sano, avuga ko akunda guteretwa cyane n’abazungu akenshi bashaka ko aryamana nabo.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA) uvuga ko umucamanza Theodor Meron abangamiye ubutabera kuko agaragaza ukubogama.
Ihuriro ry’ibihugu bigize ihembe rigari ry’Afurika ryiga ku iteganyagihe (GHOACOF), ryiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro koroherwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda riragenda rifata indi ntera kuko ababikoresha bakomeje kwiyongera nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu bitaro bya Ndera.
Icyeza Maria Goreti yihangiye umurimo wo gukora inigi, ibikomo n’amaherena mu masaro akuye ubumenyi kuri Interineti, none ubu uwo mwuga umwinjiriza asaga ibihumbi 200Frw ku kwezi.
Bwa mbere mu mateka, ibihugu birenga 20 byo muri Afurika bigiye kwitabira irushanwa ry’Afurika rizabera mu Rwanda guhera ku wa Kabiri tariki ya 28 Kanama 2018.
Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko Abanyarwanda bakomeje guteza imbere urwego rw’abikorera, mu gihe kitari kire kire igihugu cyakwihaza 100% by’ingengo y’imari gikoresha.
Bugesera Fc yasinye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete ya Safe Gas, ikazayiha Milioni 180 Frws mu myaka itanu.
Seninga Innocent wari usanzwe atoza Musanze Fc, yagizwe umutoza mushya wa Bugesera Fc mu gihe cy’umwaka umwe.
Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yitabiriye irahira rya Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uherutse gutsinda amatora n’amajwi 50.8%.
Umunyamabanga Mukuru w’amatorero y’abavutse ubwa kabiri (FOBACOR), Rev Patrick Joshua Twagirayesu avuga ko Imana itemera demokarasi nk’uko Leta z’ibihugu zibigenza.
Abakandida ba FPR inkotanyi bari kwiyamamariza kuzinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bahawe umukoro wo gukura abaturage b’imirenge ya Butare na Gikundamvura mu bwigunge.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri basketball yatsinze ikipe ya Tunisia amanota 62 kuri 58 mu marushanwa nyafurika y’ingimbi ari kubera muri Mali.
Perezida Paul Kagame yateye inkunga ya miliyoni 5Frw ryo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo gushaka uko abashakashatsi n’abanyeshuri muri za kaminuza bakora ubushakashatsi ku by’ubuzima bwazajya bumenyekana kugira ngo bwifashishwe.
U Rwanda rwegukanye intsinzi ikomeye imbere ya Algeriya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18.
Ashingiye ku mateka y’urwango Abanyarwanda baciyemo ariko bakaza kwiyunga, umwe mu bayobozi b’Ingabo z’Amerika yahanuriye u Rwanda ko ruzagira agaciro k’intangarugero.
Mu kigo cyagenewe ibikorwa by’imurika rishingiye ku muco kiri ahahoze hitwa Camp Kigali hatangirijwe ku mugaragaro gahunda yiswe ArtRwanda-Ubuhanzi igamije guteza imbere ubuhanzi mu rubyiruko.
Mu Rwanda haje irindi rushanwa ryitwa CRWA Entetainment Award rishaka na ryo kujya rihemba abahanzi, ryateguwe na kampani yitwa Muhi’s Ltd.
Mu gice cyahariwe inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, hatangiye kubakwa uruganda ruzatunganya sima, kurwubaka bikazaha akazi abaturage bagera muri 2000.
Polisi y’igihugu yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa 13 ku rwego rw’isi mu kunoza akazi kayo no kugirirwa icyizere mu baturage.
Umukandida wigenga wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu Nteko ishinga amategeko Mpayimana Philippe, aravuga ko natorwa azarinda ivumbi mu mibiri y’abanyarwanda.
Abiga mu Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Tumba bagaragaje igicanwa kigurwa 50Frw, gishobora guteka ibiribwa bihira amasaha abiri.
Yabigarutseho ubwo yamamazaga abadepite b’Umuryango FPR mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018.
Rutikanga Ferdinand, ni we watangije umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, nk’uko adahwema kubibwira buri muntu wese baganiriye. Nubwo ntawamenya igihe yaherukiraga gukina uyu mukino kuko ageze ku myaka irenga 60 ubu, avuga ko kuri uyu wa gatanu hateganyijwe umukino wo gusezera mu Iteramakofe uzamuhuza n’Impanga ye yitwa (…)
Umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi zizeje abaturage ko FPR ayoboye izaca iby’uko abayobozi bamara gutorwa n’abaturage ariko ntibazongere kubaca iryera.
Dr Chales Murigande, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, ntiyari azi ko ikigo cyahoze kitwa GLMC cyahindutse agashami k’ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izahangana na Ethiopia mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi iri kubera muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi batangiye kwitegura Côte d’Ivoire
Umuryango w’Abibumbye (UN) urashaka ko abagore biyongera mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi kuko bakiri bake kandi baba bakenewe ahavutse ibibazo.