Ubushakashatsi bw’Abayapani bugaragaza ko ubwoko bw’amaraso y’abantu bufite uruhare runini ku kurambana kw’abashakanye cyangwa se abakundana muri rusange.
Ikirangirire mmu mukino wa Tenis, Maria Yuryevna Sharapova, yavuze ko yakunze u Rwanda cyane nyuma yo gusura ingagi zo mu birunga, anagaragaza amarangamutima ye kubera kuzamuka imisozi y’ibirunga mu rugendo rwamushimishije.
Ikipe y’igihugu ya Mozambique yamaze kubona abaterankunga babiri mbere y’uko ihura n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 14/11/2019
Bamwe mu bakozi b’ikigo cy’ubwikorezi ndengamipaka ku muhora wo hagati bakunze kwita ‘Central Corridor’ (CCTTFA) bari mu ruzinduko mu Rwanda, barashima iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, bigatuma gutwara imizigo byihuta.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, ubwo hatangizwaga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha umuziki rya Nyundo bakoreraga ibizamini kuri site ya Shyogwe mu karere ka Muhanga, (…)
Nyuma y’imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, Kigali Today yagufatiye amafoto, akwereka uko ikirere cyasaga.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, Madame Jeannette Kagame yitabiriye isabukuru y’imyaka 25 y’inama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere (ICPD25), ibera i Nairobi muri Kenya.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwashyikirije ubw’akarere ka Rukiga muri Uganda, imibiri ibiri y’Abagande barasiwe mu Rwanda bafite magendu.
Abayobozi b’amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United bahize ubutwari mbere y’umukino uzabahuza kuri uyu wa Gatanu.
Mu karere ka Musanze, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yaguye gitumo abantu bari gutobora inzu y’umuturage, umwe muri bo witwa Niyigena Valens w’imyaka 31, agerageza kuyirwanya akoresheje ipiki n’inyundo, iramurasa ahasiga ubuzima, naho abandi bari kumwe bahita biruka baburirwa irengero.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta kubikora nta bwoba bagatsinda, kuko ntaho bitandukaniye n’iby’akarere bakoze.
Kuwa mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019, ahagana saa tanu z’amanywa, mu kagari ka Butunzi, umurenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo, igiti cy’inganzamarumbo cyari mu busitani bw’ibitaro by’intara bya Kinihira cyararidutse kubera umuyaga, ku bw’amahirwe nticyahitana umwana warimo atembera muri ubwo busitani.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze urugendo rwo kunanura imitsi i Maputo muri Mozambique, mbere y’uko baza gukora imyitozo kuri uyu mugoroba
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iragira inama abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo guhuza imbaraga bakabasha kugera ku bikorwa binini aho kwihugiraho.
Brillant Rugwiro Musoni urangije amashuri abanza ku ishurirya ‘New Vision Primary School’ mu karere ka Huye, ni we uzarihirwa ibisabwa byose mu gutangira amashuri yisumbuye, kuko yatsinze amarushanwa y’icyongereza.
Abapolisi b’u Rwanda 25 bamaze ibyumweru bitatu mu mahugurwa mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu karere ka Musanze, barishimira ubumenyi bungutse buzabafasha mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara, guhugura abapolisi b’ibyo bihugu no kurengera abasivile.
Komiseri uyobora ishami rishinzwe gutoranya no kwinjiza abapolisi mu kazi ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York, Ata Yenigun, ku cyumweru tariki 10 Ugushyingo, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui mu gihugu cya (…)
Masudi Juma wari umaze iminsi ari umutoza wa Bukavu Dawa yo muri RD Congo yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Bugesera FC
Mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya batangiye amasomo muri INES-Ruhengeri mu mwaka wa 2019-2020, abanyeshuru bibukijwe ko bagomba kwirinda imyitwarire mibi n’ibishuko, bakerekeza umutima wabo ku masomo bategura ejo hazaza.
Ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019 kuri Sitade mpuzamaganga ya Crickek i Gahanga mu karere ka Kicukiro hasojwe shampiyona ya 2019 yegukanwe na Challengers CC itsinze Telugu Royals CC ku manota 135 kuri 6 muri Overs 24.
Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy yanikiye abandi mu gace ka kabiri ka Tour du Senegal, ahita yambara umupira w’umuhondo
Mu gihe kitagera ku cyumweru kimwe, igikorwa cyiswe ‘Operation Usalama VI” cyafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 80 z’amafaranga y’ u Rwanda, ndetse n’ibihumbi bisaga 86 by’amadolari ya Amerika.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku rukuta rwarwo rwa twitter, ku itariki 10 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko rwafashe Narcisse Ntawuhiganayo wakoraga ku bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) ukekwaho kwiba amafaranga 1.700.000, akaba yarafashwe agerageza gutoroka igihugu.
Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye ihuriro rya kabiri ry’ishoramari muri Afurika.
Umunyamabanga uhoraho w’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID), Matthew Rycroft, avuga ko igihugu cye cyishimira iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ari yo mpamvu ngo kizakomeza kurushyigikira.
Abaturage batuye munsi y’umusozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro bemeza ko ibiti 4,500 byatewe kuri uwo musozi bizabarinda isuri yari igiye kuzabasenyera, bakavuga ko bahoranaga ubwoba mu gihe cy’imvura.
Ubuyobozi bw’umuryango ‘Ineza’ bwashyikirije isomero rya ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ mu karere ka Rubavu ibitabo byagenewe abana, hashyirwaho n’abana bazajya bakundisha abandi gusoma mu midugudu.
African Muzik Magazine Awards/AFRIMMA ni ibihembo bihabwa abahanzi n’abanyamuziki batandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuziki Nyafurika.
Iserukiramuco ryo gusetsa "Caravane du rire" ryabaye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize muri KCEV (camp Kigali) ryaranzwe n’ibyishimo ku baryitabiriye.
Ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo, Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rwatoye abayobizi baruhagarariye.
Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi nziza no kubafasha igihe bahuye n’ikibazo, Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itandukanye ihamagarwa ku buntu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kwerekeza i Maputo muri Mozambique, aho agiye gukina umukino wa mbere mu guhatanira itike ya CAN 2021
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, yarashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda banyuze ku mupaka utemewe mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare.
Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, Br. Gen. Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Michel Africa wari umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, i Athen mu Bugeleki, haberaga Marathon mpuzamahanga aho Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunda kwita Magare yaje ku mwanya wa kabiri akurikiye Umunyakenya.
Umuryango RPF-Inkotanyi usaba abagore bawugize kurwanya ubukene n’ihohoterwa byugarije ingo, bakirinda kunyurwa manuma (kwishima ntacyo bagezeho).
Kayinamura Alex Safari wiyitaga umuvuzi w’amatungo yakingiye ihene n’intama bya Sheikh Uwase Abdul Aziz 110 zirapfa.
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JJean Marie Vianney, n’abayobozi banyuranye mu karere ka Musanze, basuye abaturage bagamije kureba uburyo babayeho no gukemura ibibazo by’amacumbi.
Mu nkengero z’icyanya cyahariwe inganda i Sovu mu murenge wa Huye akarere ka Huye, hari abaturage bangirijwe imitungo ahagomba kubakwa ikigega cy’amazi bizezwa kuzishyurwa vuba, none hashize hafi amezi abiri batarishyurwa.
Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, General Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Jean Michel Africa, akaba yari umuyobozi mukuru w’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.
Abanyasuwede bashinze itorero rya ADEPR mu Rwanda babisikanye n’Abanyakoreya, Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, aho barimo kugenzura niba bakongera kurifasha.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, habereye inama y’inteko rusange ya Espoir BBC yasize itoye ubuyobozi bushya .
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana, yasabye abayobozi ba koperative ihinga icyayi yo mu karere ka Nyaruguru, Coothemuki, guhagarika kwishyuza abahinzi inguzanyo ya banki yakoreshejwe nabi na bamwe muri abo bayobozi.
Madame Jeannette Kagame n’igikomangomakazi cya Jordan Gina Mired basabye abagabo kureka abagore babo bagahatanira imyanya y’ubuyobozi ikomeye mu nzego z’ubuzima.
Umutoza Justin Bisengimana amaze kwirukanwa na Bugesera Fc nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona ashinjwa umusaruro muke
Ku nshuro ya kabiri David Carmel Ingabire nyiri ‘DavyK’ (Inzu y’imideri) yamuritse imyenda yakoze avanye igitekerezo ku kubungabunga ibidukikije kandi ikaba ishobora kwambarwa na buri wese.
Kuri uyu wa Gatanu triki ya 08 Uguehyingo i kipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 87 kuri 65 igera ku mukino wa nyuma wa Legacy Tournament.