Abakobwa 416 biga muri INES-Ruhengeri bafashwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na ‘Mastercard Foundation’ bakomoka mu miryango ikennye batsinze neza ibizamini byo mu mashuri yisumbuye, ni bo bahawe inkunga yo kurihirwa kaminuza.
Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu yegukanye Tour du Senegal yasorejwe mu mujyi wa Dakar
Aborozi b’ingurube mu Rwanda bashima ubu bworozi bukiza ababukora ku buryo bwihuse ariko bakanenga igiciro bahabwa kuko kidahura n’ibyo batanga mu kuzitunga.
Amarushanwa ya ‘TVET Youth Challenge’ asize abanyeshuri 42 biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bahembwe miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda, zigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo.
Ababyeyi bo mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bishimiye gahunda y’intore mu biruhuko izatangira kuwa kabiri tariki 19/11/2019 kuko izarinda abana kuzerera.
Umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU), watangije ikoranabuhanga rifasha Abanyarwanda gusoma ibitabo by’ikinyarwanda bakoresheje telephone zigendanwa.
Umuryango Plan International Rwanda wubakiye ibyumba by’amashuri y’incuke abana bo mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, bituma baruhuka kwigira munsi y’ibiti hatabafashaga kwiga no kwitabwaho nk’uko bikwiye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019, Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasore n’inkumi 320, barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.
Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 25 y’ubukure, ni umwe muri 320 bambitswe ipeti rya ‘sous-lieutenant’ na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 i Gako mu karere ka Bugesera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kigire umutekano n’amahoro bisaba ko hari abemera kwitanga bagaharanira ayo mahoro.
Kuva tariki ya 21 kugera tariki ya 29 Ugushyingo 2019 mu Rwanda hazatangira irushanwa Agaciro Basketball Tournament ryateguwe n’Ikigega Agaciro Development Funds, n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.
Abashinzwe kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange baratangaza ko bamaze gushaka umuti urambye uzatuma nta baturage bazongera kutanyurwa n’uburyo bimurwamo ndetse no kwitotombera igenagaciro ry’imitungo yabo.
Igihugu cya Norvege cyiyemeje kugenera miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika yo gufasha impunzi zazanywe mu Rwanda zikuwe mu gihugu cya Libiya.
Mu birori byiswe Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya inaha numero abakinnyi bazakinana mu mwaka w’imikino 2019/2020
Abanyeshuri bagaragarije inzego zitandukanye uburyo Abanyarwanda (kugera ku badafite amikoro ahagije), bashobora kubeshwaho n’ubumenyi bwigishwa mu Rwanda.
Abahagarariye ibihugu byabo 12, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, bashyikirije ibyangombwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Jacqueline Mugirwa wo mu kagari ka Bitare mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, yavuye ku manota 40% agira 70% abikesha amashanyarazi bahawe na Polisi y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, burashimira urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rushamikiye kuri Polisi y’u Rwanda, nyuma y’ibikorwa rumaze gukorera abatuye ako karere, birimo kurwanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi cyari cyugarije ako karere.
Ku wa kane tariki ya 14 Ugushyingo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta ndetse n’abayobozi mu ngabo z’igihugu bari beherutse guhabwa imyanya.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yahawe umukoro wo kwita ku gishushanyo mbonera cy’ahubatse sitade Amahoro, hagahinduka igice cy’imikino inyuranye.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hakwiye kongerwa imipaka n’imihanda ibahuza na repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, mu rwego rwo kurushaho guhahirana n’abatuye muri icyo gihugu.
Ababikira barerera mu ishuri ry’incuke ‘Ste Josepha Rosello’ riherereye mu karere ka Huye, bifuje kuritangizamo n’amashuri abanza ariko kuva muri 2017 ntibarabona ibyangombwa byo kuryagura.
Abaganga bavuga ko umuntu ucika intege cyane kandi akagira icyaka no gushaka kwihagarika buri kanya, ugira isereri no guhuma amaso, byaba byiza agannye abaganga bakamusuzuma indwara ya diyabete.
Banki ya Kigali (BK) igiye gusaranganya ba rwiyemezamirimo bato miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, zizishyurwa nta nyungu muri gahunda y’irushanwa rizwi nka ‘BK-Urumuri’.
Umuyobozi wa Polisi ya Gambia, IGP Alhaji Mamour Jobe, yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’uruhare igira mu gutanga ubumenyi no kubaka ubushobozi burambye ku bapolisi bahugurirwa mu Rwanda.
Niyonsenga Simon Pierre umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC uyobora ishami ryita ku buvuzi no kwirinda indwara ya diabete, avuga ko umuntu umwe muri 30 mu Rwanda, aba arwaye diabete, bivuze ko abantu barenga 3% mu Rwanda barwaye iyi ndwara, by’umwihariko umuntu umwe kuri babiri ku rwego rw’isi akaba ayigendana (…)
Mu mukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2021, Amavubi atsindiwe i Maputo na Mozambique ibitego 2-0
Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi mu gisirikare, baheruka guhabwa imyanya.
Lt Gen.(Rtd) Romeo Dallaire, wigeze kuyobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda(MINUAR) muri 1994, yasabye ibihugu birimo u Rwanda gufasha amahanga kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.
Abanyarwenya bamaze kubaka izina hano mu Rwanda kubera ijambo “Bigomba Guhinduka” aribo Japhet na Etienne 5K batandukanye n’itsinda rya Daymakers, ryashinzwe na Mugisha Emmanuel uzwi nka ‘Clapton Kibonke’ ku mpamvu bavuga ko bazatangaza mu minsi iri imbere.
Mu karere ka Musanze hatangijwe gahunda yo kumenyekanisha politiki y’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ku babyeyi, ingimbi n’abangavu bakomeje guterwa inda z’imburagihe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya, bitaba ibyo bakazabiryozwa ku kiguzi kiri hejuru.
Umunyacanada wayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda muri 1994, Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, yazanye abagize umuryango we urwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare (Romeo Dallaire Child Solders Initiative), kunamira no kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buratangaza ko Bakundukize Ruth ufite uburwayi bufata imyakura, n’umuryango we bakeneye ubufasha, kuko iyi ndwara ayimaranye imyaka irenga 30 idakira, kandi hakaba nta cyizere ko izakira.
Ku mukino ikipe y’u Rwanda na Cameroun zizakinira i Kigali kuri iki cyumweru, hatangajwe ahantu icyenda hazacucurizwa amatike kuri uyu mukino
Urwego ngenzuramikorere (RURA) na TMEA (Trademark East Africa), kuwa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, basinyanye amasezerano y’imikoranire mu gushyira serivisi zose zitangwa na RURA kuri murandasi (online), mu rwego rwo korohereza abacuruzi, kugabanya umwanya n’amafaranga bakoreshaga bashaka ibyangombwa na serivisi (…)
Myugariro w’Amavubi Emery Bayisenge ntakina umukino Amavubi aza guhuramo na Mozambique ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uyu munsi
Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, umusirikare w’Umunyakanada, basinyana amasezerano y’ubufatanye mu gukumira iyinjizwa ry’abana bato mu gisirikare, kurwanya ubutagondwa mu rubyiruko n’ibindi.
Mu Mujyi wa Kigali hagaragara iterambere ry’ibikorwa remezo birimo bigaragaza iterambere ry’umujyi, aho usanga inyubako zisigaye zizamurwa ari ndende kandi ngari ugereranyije no mu myaka yashize.
Ikigo kizobereye mu bwishingizi cya Sanlam cyaguze sosiyete nyarwanda y’ubwishingizi (SORAS), yari ibimazemo imyaka isaga 30, kivuga ko cyatangiye kuvuza hanze abo cyishingira mu rwego rwo kongera serivisi gitanga.
Mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba koperative umurenge sacco yo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye (RATUSA), byagaragaye ko mu mwaka ushize wa 2018, ku bantu 133 bari batse inguzanyo, habonetsemo 40 bishyuye nabi, naho muri 2019 ho hari abantu 28 ku 125 bishyuye nabi inguzanyo bafashe.
Abamotari bo mu mujyi wa Musanze bahawe umwambaro mushya (gilet), ukoranye ikoranabuhanga rikubiyemo umwirondoro w’abamotari hagamijwe guca burundu akajagari gakorerwa muri uwo mwuga no kurwanya ibyaha byahungabanya umutekano.
I Nairobi muri Kenya hateraniye inama mpuzamahanga isuzuma ibyagezweho mu myaka 25 bijyanye n’iterambere ry’abaturage (ICPD25), ikaba yibanda ku myororokere, uburinganire n’ibyateza imbere umugore by’umwihariko.
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino w’amagare yamaze gusinya umwaka mu ikipe yo mu Bufaransa
Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyari imbiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwa Leta buregamo Robert Bayigamba, Ubushinjacyaha bumusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Abaturage barimo abo mu karere ka Ngoma bavuga ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubukungu bafite, bigatuma Leta itabitaho uko bikwiye.