Safi Madiba usigaye ukora ku giti cye nyuma yo kuva muri Urban Boys akanatandukana na The Mane, amaze iminsi muri Canada. Safi yahagaritse ibitaramo yari amaze iminsi yitegura byagombaga kubera muri Canada no muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yagombaga kuzabikora muri Gicurasi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu 22 bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,046 byafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2020.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yagaragaje impamvu z’ingenzi ziza ku isonga mu gutera ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryaburiye isi yose ko icyorezo cya coronavirus kitazarangira vuba.
Umubyeyi wa Neymar witwa Nadine Golçanves w’imyaka 52 y’amavuko n’umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 22 bari bamaze iminsi batangaje ko bakundana, batandukanye nyuma y’uko uwo mugore ashinja Tiago Ramos kumuca inyuma akaryamana n’ukuriye abakozi batekera Neymar.
Icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kikaba kimaze amezi atatu cyemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ko ari icyorezo.
Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (ICCN) cyemereye abaturiye Pariki y’Ibirunga kuyihingamo mu mezi atatu kugira ngo bashobore guhangana na COVID-19.
Imwe mu mishanga igamije kurwanya isuri ijyana ubutaka mu Mugezi wa Sebeya, harimo guca amaterasi, no kwita ku binyabuzima biri hafi y’umugezi wa Sebeya, yatangiye kongera gukora bigarura icyizere ku baturage baturiye uwo mugezi kuko imvura yo muri uku kwezi kwa Mata ikomeje kwiyongera.
Mu gihe Abanyarwanda bose bakangurirwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, hari bimwe mu bikorwa remezo byahawe umwanya byitabwaho, birimo na Sitade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze ubu yamaze kugaragaza n’isura idasanzwe.
Miliyari eshanu n’igice ni yo mafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gutunganya imihanda itanu izashyirwamo kaburimbo mu bice by’Umujyi wa Musanze, ikazaba ifite ibirometero bisaga bitandatu.
Mu gihugu cy’u Budage ubwo shampiyona izasubukuwe abakinnyi bashobora kuzasubira mu kibuga bakinana udupfukamunwa mu kwirinda Coronavirus
Polisi y’u Rwanda yerekanye abandi bantu 40 bafashwe barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19, bakaba baravuye mu ngo zabo, abandi bakazira gucururiza cyangwa kunywera inzoga muri butiki, mu ngo no mu modoka.
Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagiriye kuri KT Radio ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 23 Mata 2020, yatangaje ko muri ibi bihe bya guma mu rugo amakimbirane yo mu ngo yagabanutse ku buryo bugaragara ariko ibyaha byo gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure (…)
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) butangaza ko imirimo igenda neza nubwo hari gahunda ya Guma mu rugo kubera kwirinda COVID-19, kuko abahinzi bakomeje guhinga kandi ko umusaruro wabo ugera ku ruganda nk’uko bisanzwe.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi wa Rayon Sports, Kayumba Sote,r avuga ko yakubitiwe ikipe ya Arsenal kubera kuyifana, akanakomoza ku itandikaniro hagati ya shampiyona y’u Rwanda na Kenya aho avuga ko gukina muri Kenya bisaba imbaraga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanya wo kuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’impande zombi.
Nyuma y’uko Perezida wa Madagascar amuritse umuti avuga ko uvura ukanarinda Covid-19 kuwa mbere w’iki cyumweru, ndetse akanatangaza ko gahunda ya guma mu rugo yoroshywa, byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuva uwo munsi, ngo kubera ko babonye umuti. Bityo uyu muti, ku ikubitiro ukaba watanzwe mu bigo by’amashuri kugira (…)
Polisi y’u Rwanda yihanije Bishop Rugagi Innocent uherutse kumvikana yigamba ko akiza Coronavirus, inaburira abavugabutumwa n’abandi bantu bose bavuga ko bakiza indwara, ko uzafatwa azabihanirwa n’amategeko kuko ari ukuyobya abaturage.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko kuba Afurika itaribasiwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 nk’indi migabane y’u Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, byatewe n’uko Afurika yafashe ingamba zikomeye z’ubwirinzi hakiri kare bituma icyorezo (…)
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana aratangaza ko abantu icyenda bo muri iyo Ntara ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi yaguye mu minsi itatu ishize.
Sherrie Silver ni umubyinnyi w’indirimbo zigezweho wabigize umwuga, akaba ari urugero ku rubyiruko rwo hirya no hino ku isi, rukora cyane kugira ngo rugere ku nzozi zarwo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 87 bamaze gukira COVID-19 (harimo batatu bashya bakize mu masaha 24) naho abandi 67 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kizatangira ejo kuwa Gatanu tariki 24 Mata 2020.
Kuva igikorwa cyo gushakisha imibiriy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira cyatangira, hamaze kubonekamo 160.
Nyuma y’uko gahunda ya Guma mu rugo igamije gufasha Abanyarwanda kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange itangijwe mu Rwanda, benshi bibazaga niba agace ka Biryogo na Nyamirambo gakunze kugaragaramo urujya n’uruza amanywa n’ijoro, kazabasha kuyubahiriza.
Nyuma y’uko amakuru avuga ko Safi Madiba yagiye muri Canada, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) gitangaza ko cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha telefone iyo ari yo yose, bufasha umunyeshuri kwikoresha isuzumabumenyi.
Buri mwaka tariki ya 22 Mata, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi dutuyeho. Ubu muri 2020, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 50, gusa ibyinshi mu bikorwa bisnzwe bikorwa kuri uwo munsi ntibyakozwe, kuko ubu isi yugarijwe n’icyorezo Coronavirus.
Umuhanzi n’umuramyi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana Patient Bizimana, agiye kurushingana na Karamira Uwera Gentille usanzwe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Tennesse, bikanavugwa ko nyuma yo kurushingana Patient na we ashobora kwimukira muri Amerika.
Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda buravuga ko nubwo igisibo cya Ramadan kigiye kuba isi yose iri mu bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Coeonavirus, bitazabuza Abayisilamu kucyubahiriza basengera mu ngo zabo.
Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports amaze kwirukanwa, ashinjwa ibyaha birimo gutuka Perezida wa Rayon Sports
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iributsa impunzi ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda ko zigomba gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Mu gihe abahanga ku isi badasinzira bashaka umuti n’urukingo ku cyorezo cya Covid-19, u Budage n’u Bwongereza byatangiye kugerageza inkingo.
U Rwanda ruri mu bihugu umunani bya Afurika byafunguriwe serivisi z’ikoranabuhanga rya Apple Inc, ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cyo muri Amerika.
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga, yongeye gusubiza ibaruwa Umuyobozi wa Rayon Sports aheruka kumwandikira asubiza indi baruwa ye
Abakinnyi b’ikipe ya ESPOIR FC yo mu karere ka Rusizi, bitandukanyije n’icyemezo ubuyobozi bwari bwabamenyesheje ko imishahara yabo ihagaze kuva muri Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus
Inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi igwa yangije imyaka y’abaturage ku buso bwa Hegitari ebyiri n’igice mu Kagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu myaka itatu ishize abapfa bazira malariya bagabanutseho 60% kubera ingamba zafashwe zo kuyirwanya ndetse n’uruhare rukomeye rw’abajyanama b’ubuzima mu kuyivura.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga Miliyoni y’Amadolari (abarirwa muri Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no kurwanya izindi ndwara z’ibyorezo muri rusange.
Tariki 22 Mata, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi abantu batuyeho. Ubu urizihizwa ku nshuro ya 50 nubwo ibikorwa bisanzwe biwukorwaho byinshi bitabaye nk’uko bisanzwe kuko isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 84 bamaze gukira COVID-19 naho abandi 69 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.
Muri iki gihe usanga ahantu hatandukanye bakoresha imiti yo gukaraba mu ntoki, umuntu akaba yakwibaza niba yose ifite ubuziranenge cyangwa se yujuje ibisabwa kugira ngo ikore ibyo igenewe gukora ni ukuvuga kwica za ‘microbes’.
Rutahizamu wa rayon Sports Michael Sarpong, yandikiwe na Rayon Sports asabwa ibisobanuro ku makosa atatu ashinjwa arimo gutuka umuyobozi wa Rayon Sports.
Mu gihe isi ikomeje kugarwizwa n’icyorezo cya Coronavirus hano mu Rwanda hamaze iminsi havugwa amakipe ahagarika amasezerano n’abakinnyi biturutse kuri icyo cyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu bimaze kumenyekana byangijwe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020, hari abantu 12 bitabye Imana, abandi 18 barakomereka.