Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo ingendo zasubukurwaga, n’imodoka zitwara abagenzi zigatangira gukora nyuma ya Guma mu rugo, hari bamwe mu bashoferi batubahirije amabwiriza ntibyabagwa neza.
Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 30 Mata 2020 yatangaje ko ingendo imbere mu Ntara zemewe ariko ko ingendo ziva mu Ntara imwe zijya mu yindi Ntara zitemewe.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nibwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi isaga ukwezi muri gahunda ya #GumaMuRugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rwa Coronavirus, bemerewe gusubukura imirimo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye, yasabye abatanga serivisi z’ubucuruzi zemerewe kongera gukora kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko anibutsa ko abafite serivisi zitemerewe gufungura badakwiye kutabifata nk’igihano, kuko ari mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu.
Mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere abantu batangiye kuva mu ngo bakajya mu mirimo yatoranyijwe kuba yakomeza gukorwa, abafundi bavuga ko bagiye kongera gukora ku mafaranga kuko kuri bo “iyo umwiko wanduye amafaranga aba yabonetse”.
Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yafashe imyanzuro inyuranye irimo no kwemerera imwe mu mirimo yari yarahagaze kongera gusubukura, ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) bashumbushije Nyiramagori Rachel warokotse Jenoside uherutse kwicirwa inka n’abagizi ba nabi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abandi barwayi bane bashya banduye COVID-19. Abo bagaragaye mu bipimo 1,047 byafashwe uyu munsi, mu gihe ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa mu Rwanda ari 34,350.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ahantu h’umwihariko habereye Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 03 Gicurasi 1994, harimo abiciwe ku i Bambiro muri Nyanza ndetse n’abari bahungiye muri ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Nsanzabaganwa Monique, avuga ko mu gihe COVID-19 yadindije imikorere hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, hari kwigwa uburyo bwo kuganira uko abafashe inguzanyo bakoroherezwa kuzishyura binyuze mu bushishozi n’imyitwarire iranga abasaba inguzanyo.
Perezida wa Tanzania John Magufuli, kuri iki yumweru yavuze ko ari guteganya kohereza indege muri Madagascar gufatayo umuti wo mu byatsi, Perezida wa Madagascar aherutse kuvuga ko waba “urinda ukanavura” COVID-19.
Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, hari abadasobanukirwa neza itandukaniro rya COVID-19 na Coronavirus, aho bamwe bitiranya ayo magambo yombi mu nyandiko no mu mvugo.
Mu rwego rwo korohereza abaturage mu gihe gahunda ya #GumaMuRugo izaba irangiye, Abafaransa barashishikarizwa kujya bagenda ku magare, mu gihe bajya cyangwa bava ku kazi, ndetse no mu zindi ngendo aho gukoresha uburyo butwara abantu. Ibi bizatuma abantu batagenda begeranye cyane, kuko buri wese yaba agendera ku igare rye, mu (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza buravuga ko abaturage bajya guhaha cyangwa abajyana ibicuruzwa mu isoko bakoresheje amagare, batabujijwe kunyura muri kaburimbo, ko ahubwo ikibujijwe ari abanyonzi bahgarara bategereje ababaha ibiraka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyagaragaje ko imvura y’itumba rya 2020 izacika ahenshi mu gihugu mu byumweru bitatu biri imbere, kandi ko hari aho izaba nyinshi kurusha isanzwe igwa muri iki gihe.
Abahanzi b’ibirangirire Justin Bieber na Ariana Grande, bakoze indirimbo yitwa ‘Stuck with You’ izavanwamo amafaranga yo gutanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri Coronavirus ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bitangiye guhangana n’iki cyorezo.
Meghan Markle umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, yatsinzwe urubanza yaregagamo ikinyamakuru cya ‘Mail on Sunday’, agishinja kwinjira mu buzima bwe bwite, kwandagaza amabanga ye no gushyira hanze amakuru adakwiye kujya mu itangazamakuru.
Ibishayote ni ikimera kiba mu bwoko bw’ibihaza bito, ariko gifite ibyiza bitandukanye kimwe n’izindi mboga.Mu kamaro k’ibanze kabyo, harimo kongerera amashereka umubyeyi ukimara kubyara.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo kipe ikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda, mu makipe 16 yose akina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru
Leta ya Sudani yamaze kwemeza itegeko rivuga ko uzafatitwa mu gikorwa cyo gukata bimwe mu bice by’igitsina ku bakobwa n’abagore (Female genital mutilation) bifatwa nko gusiramura abagore n’abakobwa, azajya ahanishwa igihano cy’imyaka itatu y’igifungo.
Mu gihe Abanyarwanda benshi bishimira icyemezo cya Guvernoma cyo guha uburenganzira imirimo imwe n’imwe ikongera gukora nk’uko bisanzwe, abanyamuziki hamwe n’abandi bahanzi barya ari uko babanje guhuza abantu benshi, baravuga ko bakeneye ubufasha bwihariye kuko ubuzima bukomeje kubagora muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa gutangira ingamba nshya ariko zisa n’izorohejemo gahoro mu kurwanya Coronavirus, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo, yatangaje amabwiriza mashya inkiko zigomba gukurikiza mu gihe zizaba zisubukuye imirimo mu cyumweru gitaha.
Abanyeshuri bari mu ngo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19 bagombye kuba barimo kwiga, bavuga ko guhagarika amashuri byabababaje kuko batakaje umwaka, ariko bakemeza ko byari ngombwa kuko icya mbere ari ubuzima.
Imikino itandukanye mu buryo bw’imikinire, amategeko, imipira ikinwa ndetse n’ibindi bikoreshwa mu kibuga nk’inkweto, imyenda bambara ndetse n’amategeko . Mu kibuga cy’umukino uwo ari wo wose hagomba kuba umukinnyi uyoboye abandi ari we Kapiteni ugomba kugira ikirango kimugaragaza kikamutandukanya n’abandi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu 11 bagaragayeho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,197 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2020.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko ababyeyi bazongera bakishyura bundi bushya amafaranga y’ishuri y’igihembwe umwaka w’amashuri wongeye gutangira muri Nzeri 2020.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko imvura yaguye kuva kuwa gatanu tariki ya 1 no kuwa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2020 mu Rwanda, yateye ibiza byahitanye abantu umunani, ikomeretsa abantu batanu, isenya inzu zibarirwa mu 100 ndetse yangiza imihanda n’imyaka mu mirima.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, umuhanzi Humble Jizzo wo muri Urban Boys arimo arashishikariza abana bari mu rugo kwihatira gusoma ibitabo birimo inkuru zibafasha kwagura ubumenyi binyuze kuri Telefone z’ababyeyi babo.
Nishimwe Naonie Miss Rwanda 2020 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yakozwe na Dannybeatz wakoze #GumaMuRugo Challenge.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga –Mukamira wafunzwe n’inkangu, inkangu kandi inafunga umuhanda uhuza Muhanga Karongi-Nyamashake.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu , CP John Bosco Kabera, yatangaje ko nubwo ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus mu baturage zorohejwe, bitavuze ko Coronavirus u Rwanda rwayitsinze, bityo Polisi ikaba itari buhagarike ubukangurambaga yakoraga bwo kwirinda iki cyorezo cyugarije isi.
Nyuma y’aho Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igabanyirije urugero rw’inyungu yaka amabanki y’ubucuruzi kugira ngo abakiriya bayo bazahabwe inguzanyo yo kubyutsa ibikorwa, Banki ya Kigali (BK) iri mu bagiye kwigira hamwe n’abikorera uburyo bakubahiriza ubusabe bwa BNR.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo kitoroheye benshi, umukinnyi wa filimi Niyitegeka Gratien yakoresheje igihe cye asoma inyandiko zirenga zirindwi anandika imikino 27 azakuramo filimi nshyashya hamwe n’imivugo mishya azashyira hanze ubwo gahunda ya #GumaMuRugo izaba irangiye.
U Rwanda rwafashe umwanzuro w’uko ibicuruzwa biba byamaze gukorerwa imenyakanisha kuri Gasutamo i Kiyanzi ariko bikaba biri bukomeze mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda (Transit Goods), ko bizajya biherekezwa kugera aho bigana.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri rya EAV Kabutare riherereye mu Karere ka Huye, baravuga ko uwari umuyobozi w’ikigo Mbarushimana Theophile akaba umuhungu wa Joseph Gitera, ari we wigishije abanyeshuri b’Abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bari barahahungishirijwe.
Mu gihe igihugu cya Tanzania gikomeje kujya kugitutu cy’abagishinja kwanga gushyiraho ingamba zo kurinda abaturage kwandura icyorezo cya COVID-19, ndetse Leta igashinjwa guhisha amakuru y’abagenda bapfa bazize covid-19, Pezida John ombe Magufuli yasabye abaturage gukomeza gukora nta bwoba bafite nubwo icyorezo cyiyongera.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yavuze ko icyo gihugu kivuye mu bihe bigoye bityo ko batanakwirara ngo bakureho amabwiriza yose agamije kwirinda icyorezo byihuse.
Ubuyobozi bwa Polisi y u Rwanda buragira inama abashaka gukoresha umuhanda Rubavu-Karongi gukoresha umuhanda wa Karongi-Muhanga-Ngororero-Rubavu kuko uwa Rubavu-Karongi utari nyabagendwa.
Ababyeyi babyara muri ibi bihe hafashwe ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, baragaragaza ibibazo byo kubura aho bagurira imyambaro y’impinja, bagahitamo kubambika imyambaro ishaje.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, arasaba abakoresha kubahiriza itegeko ry’umurimo ntibasese amasezerano y’akazi ndetse n’abayasubitse bakayasubukura kuko abatazabyubahiriza abazaba bishe itegeko (…)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryahamagariye ibihugu by’Afurika kutirara ngo bikureho ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kabone nubwo bimwe na bimwe biri mu ntangiriro zo gukuraho gahunda ya #GumaMuRugo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irahumuriza abarimu ba Leta batarimo gukora nk’uko bisanzwe kubera ihagarikwa ry’amashuri ryatewe na Covid-19, ko bazakomeza kubona umushahara wabo kugira ngo ukomeze kubafasha.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, abantu bakunda kureba Filimi z’Abanyarwanda ngo barazibuze kuko aho zisanzwe zishyirwa zari nkeya cyane kandi nabwo izihari ari izishaje, mu gihe abasanzwe batunganya izi Filimi bo bavuga ko batunguwe na gahunda yo kuguma mu rugo bigatuma badasohora zimwe mu zari zaratunganyijwe.
Umuhanzi Bushayija Pascal w’imyaka 63 arimo aritegura gushyingirwa nyuma y’imyaka 19 apfakaye, akanitegura gushyira hanze indirimbo 14 zose yanditse mu myaka y’1980, akavuga ko harimo n’indirimbo yaririmbiye abakobwa be babiri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020 rwafunze bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.