Abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020 baremeye imiryango 86 yo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahaye iyi miryango inkunga y’ibiribwa bizera ko izayifasha muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo kubera icyorezo (…)
Umuhanzi Social Mula yababajwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wamutabarije we n’umuryango we, asaba abakunzi be kugira icyo bakora hakiri kare ngo kuko we n’umugore we bagiye kugwa mu nzu bishwe n’inzara kubera kudasohoka ngo bashake amaronko muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.
Abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije igiciro ku musaruro bakura mu kiyaga cya Kivu kuko isoko bagurishaho ryagabanutse.
Hashize iminsi humvikana ibibazo byo kudahemba mu makipe menshi. Urugero ruri hafi ni ikipe ya Mukura victory Sports aho imaze amezi atanu idahemba abakinnyi n’abatoza bayo.
Mu gihe shampiyona y’u Bwongereza itarasubukurwa, abakinnyi 57 bashobora kuzarangiza amasezerano yabo mbere y’uko shampiyona isozwa
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiravuga ko kuva tariki 17 kugeza tariki 20 Mata 2020 hateganyijwe imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi mu bice byinshi by’Igihugu.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abashoferi bafite uburenganzira bwo kugenda muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bitewe na serivisi batanga, ko batemerewe kurenga ku mabwiriza agamije gukumira icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko n’ubwo umubare w’abakira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera nta kwirara kuko Isi icyugarijwe n’icyo cyorezo.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyinshi muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zakozwe abaturage batavuye mu ngo zabo. Aha, abaturage bakanguriwe kujya bakurikira ibiganiro binyuranye ku mateka ya Jenoside, byagiye bitangwa kuri Radio, Televiziyo, (…)
Mary Agyeiwaa Agyapong w’imyaka 28 y’amavuko, yari amaze imyaka itanu akora mu bitaro bya kaminuza ya Luton and Dunstable trust, aho yitabye Imana ku cyumweru.
Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa ryarangije kwerekeza ku ikubitiro mu bihugu bya Etiyopiya na Burkina Faso kugira ngo bashyigikire ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu bipimo 664 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 138 (muri aba 60 barakize, hakaba harimo 6 bakize mu masaha 24 ashize).
Imiryango y’abasore n’abakobwa bari bateguye ubukwe muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa COVID-19, iravuga ko itazi amaherezo, ndetse hari n’abavuga ko babonye ababana badasezeranye.
Komisiyo y’amatora mu Burundi, CENI, yatangaje ko idashobora gutegura amatora ku Barundi baba mu mahanga kubera icyorezo cya coronavirus.
StarTimes iratangaza ko ifatanyije na BTN TV barimo kwigisha abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, binyuze kuri Televiziyo na StarTimes ON App.
Mu gihe benshi bagowe na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, umuhanzi Edouce Softman we avuga ko yahisemo kubyaza aka kanya umusaruro w’ubuhanzi akandika indirimbo, akajya no muri Studio ku buryo yanashyize hanze indirimbo yise “Mpisemo”.
Urubyiruko rwo mu Kagari ka Bunge ho mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru rwibumbiye mu itsinda ‘Ibifaru’, rworoje abatishoboye inkoko 30 none rugiye guhabwa 1000.
Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2020, Dany Uwihoreye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatemewe ibitoki harimo n’ibyari bicyana bitarera.
U Rwanda rwatangiye kwitegura kuba rwahangana n’inzige bivugwa ko zishobora kwibasira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga uyu mwaka, kandi bivugwa ko zishobora kuzaba ari nyinshi kurusha izari zagaragaye mu bihugu bimwe mu Karere muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020.
Muri iyi minsi hariho gahunda ya #GumaMuRugo, hirindwa Coronavirus, igihe abantu bamara bareba muri telephone, mudasobwa ndeste na television cyariyongere, ndetse ubushakashatsi bwerekana ko umuntu ashobora kumara amasaha 11 ku munsi abireba.
Umusaza Mpakanyi Yonatasi uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yambukije mu ijoro rimwe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994 bagera i Burundi ari na ho barokokeye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko abaguzi b’ibiribwa babaye bake muri iki gihe, bitewe n’uko gahunda ya #GumaMuRugo yatumye abantu bamwe bahunika mbere y’igihe abandi babura ubushobozi bwo kubigura.
Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuva kera ako gace kimwe amashuri kugira ngo Abatutsi bari barahatujwe batabona uko abana babo biga, ku buryo ishuri rya mbere ryisumbuye ryahubatswe kubera hari haje impunzi z’Abarundi.
Mu rwego rwo gushyigikira Leta mu gikorwa cyo gufasha abatakibasha gukora kubera Coronavirus, abikorera bo mu Karere ka Huye bamaze gutanga ibiribwa by’agaciro ka miliyoni zirindwi n’imisago.
Ibikorwa bya muntu, biza ku isonga mu gutuma ikirere gihumana. Ikigo gishinzwe iby’ubumenyi nw’ikirere gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASA), cyerekanye ukuntu ikirere cya Wuhan, mu gihugu cy’u Bushinwa, ari naho hatangiriye icyorezo cya COVID-19, ndetse no mu Butaliyani, igihugu cyibasiwe cyane na COVID-19, (…)
Umuhanzi Ben Adolphe wo mu Rwanda na Shizzo utuye muri Amerika bahuriye mu ndirimbo yo gusabira amahoro umugabane wa Afurika banaririmba ku cyorezo cya COVID-19 gitumye abantu benshi bahera mu mazu yabo kubera gahunda ya Guma mu rugo.
Abarokokeye ku musozi wa Rutonde bita mu Bitare bya Rutonde (ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba) bavuga ko Abahutu ba Segiteri Rutonde babanje gufatanya n’Abatutsi kurwanya ibitero by’Interahamwe byabaga biturutse ahandi.
Ikipe ya ESPOIR yo mu karere ka Rusizi, imaze gutangaza ko yahagaritse amasezerano yari ifitanye n’abakozi bayo, barimo abakinnyi ndetse n’abatoza kubera icyorezo cya Coronavirus
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020, ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali, Karegeya Jean Bosco w’imyaka 34 na Ndahimana Emmanuel ufite imyaka 30 beretswe itangazamakuru. Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babafatiye mu mujyi wa Kigali batwaye inzoga z’amoko atandukanye, bari bazivanye mu mujyi wa Kigali mu (…)
RwandAir kimwe n’ibindi bigo by’ingenzi, bizakenera inkunga ya Leta ndetse no koroherezwa kugira ngo bishobore kongera gukora neza mu gihe icyorezo cya Coronavirus kizaba kirangiye.
Mu gihe isi yose yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19 n’amarushanwa hafi ya yose agahagarikwa, hari ibihugu bikomeje guconga ruhago n’abafana bakaba bakijya mu masitade gushyigikira amakipe yabo.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu bipimo 923 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 136 (muri aba 54 barakize, hakaba harimo 5 bakize mu masaha 24 ashize).
Muri gahunda yo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya Coronavirus, ntibivuga ko akazi gahagaze, ku bahanzi ni umwanya wo gukora bakanashyira ibindi bihangano hanze. Kigali Today yasuye abagize inzu y’umuziki ya ‘Kina Music’ irimo Ishimwe Clement ari na we uyiyobora, Knowless, Platini, Igor Mabano ndetse na Nel Ngabo.
Uwahoze akinira Ikipe ya Benediction n’Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, Hadi Janvier, ababazwa n’uburyo atakinnye imikino Olempike ya 2016 yabereye Lio des Janeiro muri Brazil, kandi yarakoreye tike yo kwitabira iyi mikino.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, Kabarisa Solomon, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage.
Uwitwa Frank (izina akoresha kuri twitter, Frank @22fr22), uri mu ba mbere bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda, akaba yaranayikize, yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho kimwe n’abandi bari barwaranye rukabavura ku buntu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Muhazi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, bari bahungiye ku biro bya Komini babanje kwirwanaho birukana Interahamwe baganzwa n’igitero cy’abajandarume n’abapolisi.
Inama idasanzwe ya 18 yagombaga guhuza abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yongeye gusubikwa.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizwi nka Tour de France, ryamaze guhindurirwa amatariki nyuma y’ibyemezo biheruka gutangazwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buratangaza ko n’ubwo hariho ikibazo cy’ubukungu ariko bazakora ibishoboka byose amasezerano bafitanye n’abakinnyi n’abandi bakozi akubahirizwa
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana no guteza imbere abakobwa, Plan International, wijeje ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo Covid-19, ukaba watanze ibiribwa, ibikoresho ku bakobwa ndetse n’ibizifashishwa mu bukangurambaga.
Abibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biga muri INES-Ruhengeri (AERG-Indame), bakomeje igikorwa cy’ubutabazi aho bagiye kuzuza inzu bubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utagira aho aba.
Umuryango w’Abibumbye watangiye kugeza mu bihugu byose bya Afurika ibikoresho byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, kuwa kabiri tariki 14 Mata 2020 yatangaje ko yahagaritse uruhare rwa USA mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kubera icyo yise ‘imicungire mibi’ y’icyorezo cya Coronavirus.
Abagize urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, biyemeje kurinda urundi rubyiruko n’abandi baturage muri rusange, kwandura icyorezo cya Coronavirus.
Amabwiriza ya Guverinoma agamije kwirinda icyorezo COVID-19, asaba abantu bapfushije umuntu kwitabira ibikorwa byo kumusezerano, kumuherekeza no kumushyingura batarenga 10 kandi nta wegerana n’undi.
Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda, aratabaza ko agiye kwicwa n’inzara kubera gahunda yo kuguma mu rugo, akanatakira abafana be ngo bamufashe nibura bamwoherereze amafaranga batware imodoka yari asanzwe agendamo.