Shampiyona yo mu gihugu cy’u Bubligi byemejwe bidasubirwaho ko ihagaritswe, Club Bruges yegukana igikombe, naho Beveren ya Djihad Bizimana iramanuka
Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bakomeje kunoza inshingano zabo muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
2004 – 2020, imyaka 16 irashize bamwe muri twe tugaburiye amaso yacu ibyishimo n’ubu bigifatwa nk’ibyishimo by’iteka ryose muri ruhago y’u Rwanda. Icyo gihe nibwo twarebaga imikino y’igikombe cya Afurika muri Stade ya Rades. Ni imikino Amavubi yari yitabiriye bwa mbere ubwo yari ahanganye na Kagoma z’i Carthage za Tuniziya.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura.
Ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwatandukanye n’umutoza Adel Abdelrahman Ibrahim Adel wari umaze amezi hafi atandatu atoza iyi kipe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu Rwanda, bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 287.
Ikiganiro urukumbuzi gikunzwe na benshi gihita kuri KT Radio buri wa gatandatu kuva mu masaha ya mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa, cyibanda ku buzima bunyuranye bw’ibihe byahise.
Abantu 37 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho bari mu ngendo zitari ngombwa barengeje isaha ya saa mbiri z’umugoroba, abandi bacuruza, mu gihe hari n’abari bagiye gusura bagenzi babo.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 yasohoye inyandiko igaragaramo urutonde rwa bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, nyamara bakaba ari bo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima (…)
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2020, Perezida Macky Sall wa Senegal, yatagaje ko ingamba zari zafashwe zo kwirinda Covid-19 zigiye koroshywa guhera tariki ya 12 Gicurasi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushaya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora.
Myugariro wa Kiyovu Sports Serumogo Ally bimaze bivugwa ko ashakwa na Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze katangaje ko kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.
Umuhanzikazi Liza Kamikazi ubu usigaye yariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko impamvu yo gukora izi ndirimbo no gukorera ku muvuduko muto, biterwa no kuba atakigenga nk’uko byari bimeze akiririmba indirimbo zisanzwe, ubu ngo asigaye agenzurwa n’Imana ari na yo imuha umurongo ngenderwaho wo gukora umuziki.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, yamurikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2019.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda 176, bamaze igihe bafungiye mu magereza yo muri Uganda, avuga ko ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.
Nyuma yo kwirukanwa kwa Adel Abdelrahman muri Musanze FC, yujuje umubare w’abatoza 11 birukwanwe muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020 n’amakipe akina icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke (Youth Volunteers in Community Policing), biyemeje gutunganya imihanda yo muri ako Karere yangijwe n’ibiza, bigatuma imigenderanire y’ako Karere n’utundi ndetse no hagati y’imirenge.
Abana bane bo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020, bagwiriwe n’umugina babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irateganya gutangiza gahunda y’ubwishingizi bw’ingurube nk’itungo ryorowe n’abatari bake, aborozi bazo bakavuga ko babyakiriye neza kuko bizabarinda guhomba mu gihe haje ibyorezo.
Icyorezo cya Covid-19 cyaduteye urujijo no guhangayika. Ntabwo tuzi iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi. Icyakora hari ikintu kimwe kidahinduka: akamaro k’umuryango n’inshingano za buri wese zo kurinda no kwita ku bawugize.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu Rwanda, bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 287.
Umuhanzi Nziza Désiré wamamaye mu gihugu cy’u Burundi akanavukana na Dr Claude, yongeye kugaruka mu muziki asohora indirimbo yise ‘Iwanyu’ nyuma y’igihe kirekire ahugiye mu bibazo by’umuryango we ari na byo byari byaramubujije gusubukura umuziki.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abaturage kubungabunga ubuzima bwabo birinda ibiza ariko badasize n’icyorezo cya Covid-19. Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 mu Karere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa imiryango iherutse kugirwaho (…)
Abakinnyi ba filimi, Will Smith na Martin Lawrence bari gutegura gukora ice cya kane cya filimi yabo yitwa ‘Bad Boy’. Igice cya mbere cy’iyi filimi cyakinwe muri 1995 kirakundwa cyane, haza gusohoka ibindi bice bitatu, none kuri ubu hagiye gukorwa icya kane.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda bose ko kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza imihanda ihurira mu isangano ryo mu Kanogo, imihanda Kanogo-Rugunga-Kiyovu na Rugunga-Rwampala (KK 2Ave na KK 31Ave) ifunze kuva ku wa Kane tariki ya 14 kugeza tariki ya 21 Gicurasi 2020.
Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro abantu icyenda bakora ubushoferi, bazira kubyiganira mu modoka muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19, aho bisaba ko abantu birinda kwegerana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) riravuga ko ubu ririmo gutwara abakozi baryo birukanywe mu Burundi nyuma y’uko Leta yavuze ko badashakwa muri icyo gihugu.
Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports Kimenyi Yves yahakanye amakuru avuga ko ari mu biganiro na Police FC, anavuga ku mibanire n’ikipe ya Rayon Sports muri iyi kipe.
Kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro.
Hashize iminsi abakunzi b’umuziki bibaza irengero ry’umuhanzi Nsengiyumva François uzwi ku izina rya ‘Igisupusupu’, bamwe banavuze ko yaba yaragiriwe nabi n’abaturanyi be. Uretse kwibaza uko umuziki we uhagaze, hari n’abari basigaye bakeka ko ubuzima bwe butameze neza.
Umubyeyi (Se) wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuwa 14 Gicurasi 2020 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye.
Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karere, yiyemeje gutera inkunga urwego rw’ibidukikije mu Rwanda yibanda ku koroshya no kunoza serivisi ku buryo bwihuse.
‘Trikini’ imyenda yo kogana iri kumwe n’agapfukamumywa, ni imyambaro iri gukundwa kurusha uko uwayikoze yari abyiteze kuko yayikoze asa nukina mu bihe byo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya covid-19.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwambara udupfukamunwa bakajya mu muhanda, baba bagenda n’amaguru cyangwa se bari ku binyabiziga bagiye gutangira gufatwa bagafungwa, ndetse bagacibwa n’amande.
Mu Kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u rwanda, CP JB Kabera yatangarije abatwara ibinyabiziga ko kizira kikaziririzwa guhagarikwa na Polisi ukanga guhagarara.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku rubuga rwa twitter, avuga ko abakozi bashinzwe ubuzima bagera ku 1,000 bo m uriAfurika banduye coronavirus.
Abakirisitu basengera mu rusengero rw’Ababatisita (IEBER) rwubatse mu Kagari ka Rugoma mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo, babuza Pasiteri gusenya urusengero bahoze basengeramo.
Buri munsi mu masaha y’umugoroba, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza raporo y’abarwayi bashya banduye COVD-19 n’abayikize, aho kugeza ku itariki 11 Gicurasi 2020 abarwayi bari kwitabwaho ari 144 mu gihe abamaze gukira ari 140.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB), basobanuye uburyo kurangiza imanza no guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga bizakumira amakosa y’abahesha b’Inkiko n’abakomisiyoneri bateshaga agaciro imitungo y’abantu.
Isabel dos Santos, umugore wa mbere ukize muri Afurika nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes mu kwezi kwa mbere 2020, yari afite miliyari zisaga ebyiri z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 1,870 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abafungwa bafashe icyemezo cyo kwiyanduza Coronavirus, bafite umugambi wo gusaba ko umucamanza azabarekura.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (National Council of Nurses and Midwives/NCNM), yabashimye ubwitange bagira mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bw’abaturage giturutse ku mikorere mibi yabo, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 287.