Michael Joseph/Joe Jackson wamenyekenye nka Michael Jackson yavutse tariki 29 Kanama 1958 avukira ahitwa Gary muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyiciro by’ubudehe bisanzwe bigenderwaho mu Rwanda byahinduriwe amazina, ubu bikazajya byitwa amazina hakurikijwe inyuguti zikoreshwa mu kwandika, bikaba kandi ari bitanu (5) mu gihe mbere byari bine.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko umuntu umwe wabonetse mu bagaragaweho Covid-19 mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, yagaragaye mu Karere ka Nyagatare akaba afitanye isano n’abashoferi b’amakamyo.
Gentille Noella ukina muri Filime z’uruhererekane zizwi nka Papa Sava, ni umukobwa w’ikimero gitangaje gikurura abagabo. Aganira na KT Radio yatangaje ko akenshi aho anyuze hose abantu bamutangarira, ugasanga baramwitegereza cyane batangariye uko Imana yamuremye.
Mukamana (izina twamuhimbye) w’imyaka 16, ubu afite uruhinja rumaze ukwezi kumwe n’igice ruvutse. Avuga ko inda yayitewe na shebuja, nyuma y’uko umugore we yamukuye mu ishuri ngo amukorere.
Gutegura ibirori no kwakirana yombi ababyitabiriye birimo biratanga akazi ku bakobwa benshi mu Rwanda aho usanga abakobwa bahurizwa mu matsinda yo gukora imirimo yo kwakira ababa baje mu birori binyuranye.
Mu ijoro ryo kuri uyu Kane tariki 25/06/2020 ikipe ya Liverpool ishobora kurara yegukanye igikombe cya shampiyona ibifashijwemo n’ikipe ya Chelsea.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe guhagarika ingendo z’amatungo hagamijwe gukumira indwara y’uburenge.
Inzu ikomeye y’imyidagaduro ya Barcelona (Barcelona’s Gran Teatre del Liceu opera) yari yafunze imiryango kubera icyorezo cya Coronavirus, yongeye gusubukura ibikorwa byayo icurangira ibimera.
Abasirikare b’u Rwanda(RDF) baregwa hamwe n’abagize imitwe y’Iterabwoba y’amashyaka yiyise P5 arangajwe imbere na RNC, bose uko ari 33 bemerewe kuzaburana mu kwezi gutaha nk’uko bari basabye igihe gihagije cyo gusoma bitonze dosiye z’ibyaha baregwa.
Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu na babiri ba COVID-19.
Umuhanzikazi Sunny Dorcas Ingabire aricuza igikorwa yakoze cyo gushimisha abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bikagera aho akuramo imyenda akagaragaza imyanya ye y’ibanga ikarebwa n’ibihumbi by’abantu hirya no hino ku isi.
Nyabirasi ni Umurenge umwe w’Akarere ka Rutsiro utagiraga umuriro w’amashanyarazi, ibyo bigatuma ibikorwa byabo byinshi bikenera umuriro bifashisha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, ariko ubu guhera ku itariki 22 Kamena 2020, batangiye gucana umuriro w’amashanyarazi.
Mu Karere ka Nyaruguru hari ababyeyi bishimiye ibyumba by’amashuri 600 byatangiye kuhubakwa, kuko ngo bizatuma abana babo biga nta bucucike, bityo babashe kumenya.
Guhera ubu ikigo gicuruza amashusho cya Canal Plus cyamaze korohereza abafatabuguzi aho bagabanyije ibiciro by’ifatabuguzi ryayo. Bashingiye ku byifuzo by’abakiliya ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko, ubu Canal Plus yamaze gushyiraho ibiciro bishya ku mafatabuguzi basanzwe bafite, aho ubu amafatabuguzi atandatu basanganwe (…)
Umuhanzi Justin Bieber yahakanye ibimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba yarafashe umukobwa ku ngufu muri 2014 ubwo yari mu mujyi wa Austin muri Texas. Uyu muhanzi avuga ko ibi birego atari byo kandi ko afite ibimenyetso simusiga.
Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki wo mu Rwanda agiye kugaragara ari umukinnyi muri Filimi y’uruhererekane yitwa “Ishyano ry’ikibero” izajya inyuzwa kuri Murandasi n’imbuga nkoranyambaga, aho azajya akina mu isura y’umusore wagiriye ubuzima bubi mu mujyi.
Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko mu gihugu cya Mexique havutse abana batatu b’impanga bavukanye Coronavirus mu buryo butari bwarigeze bubaho.
Mu mirenge ya Bumbogo na Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku itariki ya 22 Kamena 2020 hafatiwe litiro 1, 080 z’inzoga zitemewe.
Nyuma y’imyaka icyenda (9) ari umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, tariki ya 3 Ukuboza 2018 nibwo Padiri Nambajimana Donatien yeruye ko asezeye ku mugaragaro umurimo wo kuba umusaserodoti akiyemeza kujya gushaka umugore.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Augustin Kampayana, avuga ko hatagize imbogamizi zindi zivuka, umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 wazarangira nta mabati ya asbestos akiri ku nyubako zo mu Rwanda.
Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19.
Ikipe ya Gasogi United yasinyije Bola Lobota Emmanuel byari bimaze iminsi bivugwa ko yumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutesheje agaciro ingingo zose uwari gitifu w’umurenge wa Cyuve na bagenzi be bagaragaje mu rubanza baregamo inzego za Leta zikorera i Musanze zirimo Pariki, RIB na Polisi ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko.
Abanyeshuri bagiye kumarana n’ababyeyi babo amezi abarirwa muri atandatu bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye uburezi mu Rwanda. Mu gihe Leta ihanganye n’icyo cyorezo, ikomeje no gushaka igisubizo ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri aho muri Nzeri hagomba kuba huzuye ibyumba by’amashuri 22,505.
Igerageza rya mbere ry’urukingo rwa Coronavirus rigiye gutangira muri Afurika y’Epfo. Ibi byatangajwe na Kaminuza ya Wits y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, rikaba ari na ryo gerageza rya mbere muri Afurika rigiye gutangira.
Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda(Mufti), Sheikh Salim Hitimana aravuga ko umutambagiro mutagatifu Abayisilamu bakorera i Macca atari ubwa mbere usubitswe, kuko umaze gusubikwa inshuro zisaga 40 mu bihe bitandukanye.
Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena, aritabira inama y’abayobozi yiga ku bucuruzi buhuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya nyuma ya Covid-19.
Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kumenyesha abasirikare batanu bo mu ngabo z’u Rwanda ibyaha byo gutoroka bakajya kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Kayumba Nyamwasa, ndetse na FLN ya Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara.
Imwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi imaze iminsi yarashyizwe mu kato kubera ko hakomeje kugaragara abandura Covid-19, ariko mu bantu 11 bakize ku wa 22 Kamena 2020, batatu (3) ni abo muri ako karere ngo bikaba bitanga icyizere.
Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko muri uyu mwaka wa 2020 nta banyamahanga bagomba kujya i Macca mutambagiro mutagatifu wa kisilamu, uzwi nka Hajj.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko biyemeje gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020 ibyumba by’amashuri bizabe byuzuye.
Urugaga rw’Abagore n’Urugaga rw’Urubyiruko zombi zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, ziri mu gikorwa cyo gufata mu mugongo abakecuru n’abasaza basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuhinzi n’ubworozi byagenewe ingengo y’imari ya miliyari 122.4 z’Amafaranga y’u Rwanda azafasha mu guteza imbere urwo rwego mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021.
Amakuru atangwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itanu n’icyenda (59) ba COVID-19.
Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 22/06/2020 cyafashe uwitwa M. Nkubana yiba amazi yakoreshaga mu bikorwa by’uruganda rwa Kawunga ruzwi ku izina rya Akanyange LTD.
Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Rtd Maj Habib Mudathiru wari mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC) na bagenzi be 24, ariko hajemo n’abari bakiri mu gisirikare cy’u Rwanda baregwa gukorana na bo.
Urubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru wayoboraga umutwe w’Ihuriro ry’amashyaka arwanya u Rwanda (P5) hamwe na bagenzi be 24, ndetse n’abasirikare bari basanzwe mu ngabo z’u Rwanda(RDF), rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere.
Nyuma y’igihe kitari gito ibitaro bya Kabutare n’abahivuriza bifuza ko byakongererwa abaganga, Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yabemereye umuganga umwe mu gihe ibyo bitaro bikeneye batandatu kugira ngo abagenwe mu mikorere y’ibyo bitaro (structure) babe buzuye.
Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu kigo cy’amashuri abanza cya Kavumu Adventiste, hagaragaye imibiri itatu ikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe uhita umenyekana kubera ikimenyetso cyihariye wari ufite.
Ahagana saa kumi n’ebyiri na 50 z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, mu Kagari ka Mbuye ho Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, hatahuwe abantu 23 basengeraga mu rugo rumwe.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abamotari babiri icyorezo cya COVID-19 cyagaragayeho mu mujyi wa Kigali bakoreraga mu bice (zone) bitandukanye.
Sebigeri Paul wamamaye ku izina rya Mimi la Rose muri Orchestre Impala de Kigali yavuze bimwe mu byamubayeho ubwo bacurangaga ndetse bikamusigira igikomere mu mutima birimo kuba umugabo wamurushaga amafaranga n’icyubahiro w’umuyobozi yaramuciye inyuma bikarangira anamutwariye umugore.
Kuva muri Mata 1994, FPR yiyemeje kurwanya Jenoside, irwana inkundura na Guverinoma y’abicanyi, bituma irokora ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bagiye kwicwa. Mu gihe cya Jenoside, abasirikare ba Guverinoma y’abicanyi barimo batsindwa ku rugamba, bitabazaga buri gihe igihugu cy’u Bufaransa kugira ngo kibafashe. (…)
Rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques ubu ukina muri Primeiro do Agusto yo muri Angola, yavuze ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko ashobora kwerekeza muri APR FC.
Amakuru yaraye atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na batandatu (26) ba COVID-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije isabukuru nziza y’amavuko Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.