Abanyamakuru Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier baherukaga gutabwa muri yombi n’Ubugenzacyaha ku itariki 25 Kamena 2020, barekuwe by’agateganyo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri n’umwe ba COVID-19.
Umurundi Ndabaneze André uzwi nka Andy Mwag wamamaye mu gucuranga gitari solo mu bitaramo bya Kigali, yashyize hanze indirimbo Nisaidie anavuga ubuzima bushaririye abahanzi bari gucamo muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo badacurangira amafaranga.
Nyuma yo kuzenguruka mu Karere ka Rusizi i Burengerazuba, abashinzwe gusuzuma icyorezo Covid-19 bagarutse i Kigali, aho basaba bamwe mu bagenda n’abatuye muri uyu mujyi iminota itarenga itanu yo kubanza kumenya uko bahagaze.
Umutoza Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports
Abakuru b’imidugudu 93 igize imirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bahawe amagare kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020.
Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ko byinshi mu byo kari karahize mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 byagezweho, ari byo byari birimo n’uwo muhanda wa kaburimbo uzatahwa muri iki cyumweru cyo kwibohora ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye.
Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi wavuzweho kuba yarahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine, yishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abantu 160 bakomoka mu miryango 30 muri ako karere.
Imyiteguro yo kuba Amadini n’Amatorero yakomorerwa irakomeje. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti mu gihe cya COVID-19.
Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki ya 29 Kamena 2020 mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa hagaragaye ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya (…)
Akarere ka Bugesera karizihiza isabukuru yo kwibohora kishimira ibikorwa remezo byubakiwe abaturage mu Murenge wa Ruhuha.
Abacuruzi b’amatafari ahiye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inyubako nyinshi cyane cyane izijyanye n’ibikorwa rusange zirimo kubakwa zatumye igiciro cy’itafari kizamuka.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko umuntu wa gatatu yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19. Uwitabye Imana yari Umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) w’imyaka 51 y’amavuko wari mu butumwa mu mahanga, akaba ngo yari asanzwe afite ubundi burwayi.
Mbere y’umwaka wa 1994, Ntawunezarubanda Schadrack wacuruzaga inyama zokeje (brochettes) mu Karere k’iwabo ka Rutsiro, avuga ko nta handi hantu yari yakamenya muri iki gihugu cyangwa hanze yacyo.
Hashize amezi agera kuri atatu u Rwanda ruhagaritse zimwe mu ngendo z’indege zitwara abantu zinjira mu gihugu cyangwa izijya mu mahanga, ndetse na zimwe mu ngendo zambukiranya imipaka zirahagarara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Kaminuza imwe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo zishobora kwamburwa ibyangombwa, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today aturuka muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanzwe n’umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.
Ku wa 30 Kamena 2020, ku isabukuru ya 60 y’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Umwami Philippe w’u Bubiligi yandikiye Perezida Félix Tshisekedi.
Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), Charles Habonimana, yashyikirijwe ububasha bwo kuyobora icyo kigo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2020.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19, iyo gahunda ikaba itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze amezi make asinyiye ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports.
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gikora imiti cyitwa Gilead Sciences cyatangaje ko umuti witwa Remdesivir ufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ugiye kuzajya ugurishwa amadolari ya Amerika 390 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 370) kuri buri gacupa; cyangwa se amadolari 2340 (…)
Igihangange mu gutunganya umuziki akaba n’umushoramari Andre Romelle Young wamenyekanye ku izina rya Dr Dre ashobora gutakaza amamiliyoni y’amadolari mu gihe umugore we Nicole Young asaba ko batandukana nyuma y’imyaka 24 bari bamaze babana.
Abantu bane bo mu Karere ka Rutsiro bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, abandi batatu barakomereka ubwo bari mu bikorwa byo gucukura binyuranyije n’amategeko kuko ikirombe bacukuragamo cyari gifunzwe, nk’uko ubuyobozi bubivuga.
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru baherutse kugabwaho igitero n’abaturutse i Burundi, bavuga n’ubwo hari abo babwiye ko bazagaruka, bitabateye ubwoba.
Banki ya Kigali(BK) yahamagariye urubyiruko rw’abahanzi kwitabira igitaramo cyiswe ’BK Times’ kizajya kibera ku ikoranabuhanga no kuri televiziyo, aho abidagadura banamenya uburyo babona amafaranga n’icyo bayakoresha.
Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko urugamba rushya rutangiye, asobanura ko u Burundi bwafashe ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19.
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Umwami w’u Bubiligi Philippe Léopold Louis Marie yasabye imbabazi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, kuri iyi tariki ya 30 Kamena 2020, umunsi RDC yizihizaho ubwigenge ku nshuro ya 60.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na bane (24) ba COVID-19.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu Kaminuza yigenga ya UNIK yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba (yahoze yitwa INATEK), nk’uko bigaragara mu rwandiko iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 30 Kamena 2020.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abapolisi 261 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abofisiye 147.
Nyuma y’uko ku wa mbere tariki 29/6/2020 havuzwe ko hari umusaza w’i Shori mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye wishwe, n’inka esheshatu yari aragiye zikaburirwa irengero, mu rukerera rwo kuri uyu wa 30/6/2020 hari abafashwe bakekwaho ibyo byaha.
Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) wamaze kwemerera u Rwanda kujya ku rutonde rw’ibihugu 15 bihagaze neza ku bijyanye na Covid-19, bityo abaturage barwo bakaba bashobora kujya muri ibyo bihugu kuva ku ya 1 Nyakanga 2020.
Kaminuza zirindwi zirimo esheshatu zo ku mugabane wa Afurika, ku itariki 29 Kamena 2020 zahuriye mu nama itangiza ku mugaragaro umushinga wiswe ACCESS Project (African Centre for Career Enhancement and Skills Support), mu rwego rwo kurushaho gukarishya ubumenyi mu guhanga imirimo.
Ibikombe bya Afurika by’ibihugu byose byari biteganyijwe muri uyu mwaka byamaze guhabwa amatariki mashya mu mwaka utaha wa 2021
Aba ni urubyiruko rw’abakorerabushake bibumbuye mu itsinda rizwi nka Youth Volunteers.
Ubuyobozi bwa As Muhanga bwemeje ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabemereye ikirombe cy’umucanga, bukaba butegereje igisubizo cy’Uturere twa Kamonyi na Ruhango.
Abakunzi b’imikino mu karere ka Nyagatare baravuga ko ibibuga bubakiwe bizatuma bazamura impano zabo ariko bakifuza n’abatoza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, aravuga ko nubwo i Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba COVID-19 ndetse hakaba hari n’abandi benshi baraye babonetse mu bafunzwe, bidakwiye gutera impungenge, kuko babonetse ahantu hamwe batarakwirakwira mu bantu benshi.
U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira Amajyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru.
Abasoromyi b’icyayi mu ruganda rw’icyayi rw’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko n’ubwo basanzwe bakora bubyizi, bo ngo nta nzara bahuye na yo mu gihe cya Guma mu Rugo.
Mu gihe u Rwanda rugikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimwe n’ibindi bihugu bigize isi muri rusange, mu ngamba zorohejwe harimo no gushyingiranwa imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana ariko umubare w’abitabira iyo mihango ntugomba kurenga abantu 15 mu murenge n’abantu 30 mu rusengero, hubahirizwa (…)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ijana n’umwe ba COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko urugendo rwo kwibohora na gahunda zose zijyanye n’icyo gikorwa zishingiye ku muturage kuko yazigizemo uruhare kandi n’ubu agikomeje.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Nihoreho Arsène amasezerano y’imyaka ibiri, akaba ari uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.
Umunya-Nigeria Burna Boy yatsindiye igihembo cya BET Awards mu cyiciro cya Best International Act.
Umuhanzi Alpha Rwirangira utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, agiye kurongora Liliane Umuziranenge nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther bakundanye igihe kirekire bakanabyarana ariko bakaza gutandukana muri 2014.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango ibarirwa muri 200 y’abatishoboye ari yo itarashyikirizwa inzu yubakiwe muri uyu mwaka w’imihigo.