Banki ya Kigali (BK) ikomeje kwigisha abayigana uburyo bwo gukoresha neza inguzanyo n’ubushobozi buke bikabageza ku bukungu. Ni mu biganiro bikomeje gutangwa buri cyumweru saa tatu z’umugoroba kuri Isibo TV na shene ya YouTube ya Banki ya Kigali, Nshuti Thierry ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali, yemeza ko (…)
Miliyari hafi 20frw ni zo zizakoreshwa n’Akarere ka Muhanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 nk’uko yemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Muhanga.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) Prof. Jean Bosco Harerimana aratangaza ko buri mudugudu ugiye kugira ikigo cyinjiza inyungu binyuze muri za koperative mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya Leta y’imyaka irindwi mu kuzahura ubukungu.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, abarimu bashaka kujya muri uwo mwuga bazakora ibizamini by’akazi. Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020, akaba (…)
Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Muhororo I, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango aravuga ko uwitwa Nzayisenga John yitabye Imana azize inkoni yakubiswe n’uwitwa Majyambere Simon afatanyije n’umukozi we wo mu rugo witwa Nyandwi Innocent, bamuziza ko ngo bamufatiye mu ishyamba rya Majyambere arimo kwasa (…)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batandatu(16) ba COVID-19.
Uwitwa Ndagijimana Dominique ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura yafashwe ku manywa yo kuri uyu wa kane nyuma y’uko yari yatorokanye n’abandi batatu aho bari bacumbikiwe bavurwa COVID-19.
Nyuma y’imyaka ibiri Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe yarabuze miliyoni umunani n’ibihumbi 200 byo kwivuza, Akarere ka Nyamagabe kamwemereye kuzamurihira fagitire y’ibitaro.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imfungwa ebyiri muri enye zari zatorotse aho zivurirwa COVID-19 zafashwe.
Kuva kera imisambi yari ifite igisobanuro mu muco nyarwanda, ikubahwa ndetse ikaba yarafatwaga nk’ikirango cy’imwe mu miryango ikomeye, aho yasobanuraga amahoro no kuramba, ariko ikaba ari n’inyoni ibereye ijisho.
Urukiko rwa siporo mu Bubiligi rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro umwanzuro wari wafashwe mbere wo gusubiza Waasland Beveren mu cyiciro cya kabiri.
Hakomeje kwibazwa ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa “CAF Confederation Cup”, mu gihe irushanwa risanzwe ritanga ikipe isohoka ritasojwe.
Minisiteri ya Siporo yatangaje icyiciro cya kabiri cy’indi mikino yakomorewe guhera tariki 13/07/2020, ariko igakinirwa ahantu hafunguye mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19
Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 mu buryo butunguranye.
Ishami ry’Abagore mu rugaga rw’Abikorera (PSF) ryashyizeho itsinda ry’impuguke (zigereranywa n’ivuriro ’clinic’) rishinzwe kwigisha no guhumuriza abanyamuryango baryo bahombejwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Bruce Melody yongeye kuvuga ko atari we Se w’umwana wigeze kuzanwa n’umukobwa witwa Diane akamushyira ku modoka ya Bruce Melody muri 2015 amusanze mu kabari i Nyamirambo, ariko nyina w’umwana we na n’ubu akavuga ko abizi neza ko umwana ari uwa Melody.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na babiri (22) ba COVID-19.
Umukecuru witwa Hélène Nyirangoragoze w’imyaka 74 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, arishimira ko yasubijwe ubutaka yari yarambuwe ubuyobozi bw’ibanze burebera, ikibazo cye gikemurwa na Perezida Paul Kagame ubwo uwo mukecuru yamusangaga mu biro bye, nk’uko abisobanura.
Umunyarwandakazi Natasha Baranyuzwe wize ibijyanye n’imiti, yakoze umuti mu nyabarasanyi nyuma y’uko inyabarasanyi igaragajwe n’abahanga ko ivura indwara zitandukanye. Muri Kongere ya FPR 2017, Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo bwa mbere yamenye uburyo inyabarasanyi yomora umuntu wakomeretse abyumvise (…)
Abahinzi ba kawa bibumbiye muri Koperative Duterane Inkunga Sholi mu Karere ka Muhanga barashishikariza Abanyarwanda gukunda umurimo kugira ngo bubake u Rwanda bifuza.
Umuyobozi w’ishami ryo kurengera abatishoboye mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justine, yasobanuye uko ibyiciro bishya by’ubudehe bizaba biteye hakurikijwe amafaranga yinjizwa n’urugo.
Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda byakiriye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Professor Peng Liyuan.
Umuhanzi DJ Pius usanzwe unakora akazi ko kuvanga imiziki no gutegura ibitaramo, yihereyeho avuga ko abahanzi bagenzi be hamwe n’aba DJs bafite ikibazo cy’ubukene, avuga ko ibitaramo n’ibikorwa by’utubari bidasubukuwe vuba no kwicwa n’inzara byashoboka kuri bamwe.
Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC Dr Nabyl Bakroui yamaze gutandukana n’iyi kipe yari agiye kumaramo hafi umwaka.
Mu mirenge ya Mbuye, Bweramana na Kinazi y’akarere ka Ruhango, hubatswe inzu zigezweho zagenewe abatishoboye, ahanini abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari bafite aho kuba, zikazatuma bagira imibereho myiza.
Nyuma y’akanya gato kari gashize bitangajwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi ntiyatinze kubivugaho, ashimira Perezida Kagame.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itanu n’icyenda (59) ba COVID-19.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier yayisnyiye amasezerano y’umwaka umwe, mu gihe umuyobozi wa Gasogi United yavugaga ko bigoranye uyu munyezamu azaba umukinnyi wa Rayon Sports.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Umwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda avuga ko yari amaze hafi imyaka ibiri afungiwe muri icyo gihugu, amezi atandatu akaba ngo yarayamaze aba mu musarane ku mapingu yambaye uko yavutse.
Niringiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi uzwiho kuba yarahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine aratangaza ko amafaranga amaze kumushirana ku buryo kurangiza kwagura uwo muhanda ku buryo imodoka ziwucamo bitamworoheye.
Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke, ni hamwe mu hakomeje gukorerwa ubukerarugendo bwo kwiga umuco n’amateka y’ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 nibwo Abanyarwanda 12 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Minisiteri y’Ingabo iratangaza ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezereye abasirikari 1449, uwo muhango ukaba ubaye ku nshuro ya munani.
Myugariro w’ikipe ya APR FC Ombolenga Fitina, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu mwaka utaha w’imikino, akaba ashobora kutazakinira APR FC muri uyu mwaka w’imikino uri imbere
Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’abasifuzi mu Rwanda, Gasingwa Michel yandikiye Ferwafa ayimenyesha ko asezeye muri komisiyo y’imisifurire yayoboraga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Gasutamo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020 ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu.
Algeria yashyinguye abarwanyi bayo baharaniye ubwigenge uko ari 24, nyuma y’uko imibiri yabo ishyikirijwe Algeria yoherejwe n’u Bufaransa bwari buyibitse imyaka 170. Kugeza ubu Algeria ikaba itegereje ko u Bufaransa buyisaba imbabazi ku bihe by’agahinda n’umubabaro yanyuzemo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abafaransa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya umunani ba COVID-19.
Impuguke mu by’ubuzima bw’imyanya y’ubuhumekero zemeza ko gukora siporo yo kwiruka wambaye agapfukamunwa atari byiza kuko muri icyo gihe umubiri ukenera umwuka mwinshi wo guhumeka, ntuboneke uhagije bikaba byagira ingaruka ku muntu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority - RHA) kivuga ko impamvu igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali n’indi itandatu iwunganira bitarajya ahagaragara, hagitegerejwe igishushanyo mbonera cy’Igihugu cyose.
RwandAir yatangaje ko igiye kongera gukora izindi ngendo zo gucyura Abanyarwanda bari mu Bwongereza bifuza kugaruka mu gihugu cyabo.
Ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi biri mu byatashywe ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyaruguru mu cyumweru cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye. Ibyo bikorwa byakwirakwijwe mu turere tunyuranye, aho Akarere ka Gicumbi muri iyo Ntara kaza ku isonga mu kugeza amazi meza ku mubare munini w’abaturage.
Umuhanzi Kanye Omari West wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu aho azaba ahanganye na Donald Trump uyobora Amerika muri iki gihe.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020 yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro 4,500. Ni inzoga zafatiwe mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zinyuzwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera igizwe n’imirenge ya Rugera na Shyira.
Leta y’u Bwongereza yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bitarebwa no gushyirwa mu kato igihe abaturage babyo bageze mu Bwongereza.
Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Muhanga barishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, birimo inzu z’abatishoboye, ibiraro byo mu kirere n’ibindi, bakavuga ko bigaragaza Kwibohora nyako kw’Abanyarwanda.
Umukinnyi Ciiza Hussein umaze umwaka akinira Rayon Sports aratangaza ko yasabye ikipe ya Rayon Sports kuba yamurekura akishakira indi kipe, nyuma y’aho amaze iminsi adahembwa.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana avuga ko mu minsi 100 ishize yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habayeho guhangana n’icyorezo Covid-19 ndetse n’ikindi cyorezo cyo gupfobya no guhakana iyo Jenoside.
Umugabo w’Umuhinde aravugwaho kuba yarishyuye ibihumbi 289 by’Amafaranga akoreshwa mu Buhinde (289,000 rupees) ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 650 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamukorere agapfukamunwa gakoze muri zahabu ko kwikingira icyorezo cya COVID-19.