Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Evode Nkurunziza, aburira abasambanya abana ko no gutekereza umwana mutoya ari ukwikururira urupfu.
Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki gihugu.
Abatwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi bo muri Koperative CVM (Cooperative des Vélos de Musanze) ibarizwa mu Karere ka Musanze, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo ku mafaranga basabwa kwishyura y’ibyangombwa bisimbura ibyo basanganywe, bavuga ko arenze ubushobozi bwabo.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko atakibarizwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuko atabasha kwihanganira amagambo mabi abwirwa n’abantu benshi.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, yatangaje ko bwa mbere mu mateka, indege ya Kompanyi ya Israel itwara abagenzi mu ndege (Israir), iza kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Bugesera kuri Stade ya Bugesera, ba rutahizamu b’amakipe yombi bakomoka muri Nigeria bashidikanyijweho.
Ifoto ya Hon. Tito Rutaremara asoma ku itama umuhanzikazi Clarisse Karasira ni imwe mu mafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yakuwe mu mashusho y’indirimbo uyu muhanzikazi yise “Rutaremara” igamije gutaka ibigwi uyu musaza wakunze kuvuga ko yikundira imiririmbire y’uyu muhanzikazi n’injyana gakondo (…)
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, avuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange kugira ngo i Nyagatare hubakwe uruganda rukora amata y’ifu, bityo akaba asaba aborozi kongera umukamo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 29 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 76.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yashyikirije umwami w’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona wari uherutse kuva mu bitaro aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko, yapfuye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize hanze ingengabihe ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2020/2021, aho APR Fc na Rayon Sports zihura mu mpera z’umwaka
Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire no guha imbaraga abagore nka kimwe mu by’ingenzi bizabageza ku iterambere rirambye. Aha ni ho ahera abwira urubyiruko ko rufite ibisabwa byose kugira ngo rwihutishe guteza imbere uburinganire.
Umubyeyi w’Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria, Emmanuella Samuel, aherutse gutungurwa no kubona umwana we w’imyaka 10 amuha imfunguzo z’inzu yamwubakiye.
Umuryango w’Abibumbye (LONI), uraburira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ko bishobora kongera kwibasirwa n’igitero gikomeye cy’inzige.
Inkiko eshanu zo mu Mujyi wa Kigali, zigiye gutangira kugerageza uburyo bushya Leta y’u Rwanda yashyizeho bwo gusimbuza igifungo ibindi bihano ku bafungwa bahamwe n’ibyaha nk’uko bitangazwa n’urwego rw’Ubutabera.
Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, ibirarane by’imishahara hariho n’inyongera ya 10% batahawe kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasuye Imidugudu ya Kangondo (Bannyahe) na Kibiraro muri Nyarutarama, asaba abahatuye kwimuka kuko ari mu gishanga, abandi bakaba bari mu nzu zitwa akajagari.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Indwara yitwa ‘Lyme’ mu rurimi rw’Igifaransa, nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.cchst.ca/, ni indwara iterwa na ‘bactérie’ yitwa ‘Borrelia burgdorferi’. Iyo ‘bactérie’ igirwa n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibirondwe, bugira amaguru y’umukara, umuntu akaba yandura iyo ndwara nyuma yo kurumwa n’ikirondwe gifite iyo bacterie.
Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa hatangijwe ikipe y’Intwari FC izafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya iri hohoterwa.
Aborozi b’inka zitanga umukamo bavuga ko imiti bifashisha mu kuzivura ibahenda, bigatuma bakorera mu gihombo.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwahuye n’abayobozi mu turere n’abafatanyabikorwa batwo mu guteza imbere abaturage, baganira ku bibangamiye ubuzima bw’abaturage.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu byerekeye inganda (NIRDA), cyateguye amahugurwa y’iminsi itatu hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gufasha abikorera kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda, hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 24 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 44.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barasaba ko na bo bahabwa agaciro nk’agahabwa abakinira amakipe y’igihugu mu mikino yindi itandukanye.
Umuryango AVEGA Agahozo wita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyikirije Perezida Kagame umurage w’ubutaka bwari ubwa Nyirangoragoza Marianne witabye Imana muri Gicurasi muri uyu mwaka wa 2020.
Abahinzi begereye igishanga cya Karangazi mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko batangiye guhura n’ibihombo kubera konerwa n’imvubu zituruka mu kidendezi cy’amazi (ikidamu) cya Karangazi.
Kujya kwivuza ku Kigo nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera muri iki gihe, bisaba ko umuntu aba agifite intege zo kwicara no gutegereza amasaha menshi kuko ngo umuntu ashobora kuhagera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, rimwe na rimwe atanavuwe cyangwa se atabonye ibisubizo (…)
Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.
Hope Nigihozo umugore wa nyakwigendera Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller, hamwe n’inshuti z’uyu muryango, bagiye kumurika album ye nyuma y’amezi hafi umunani yitabye Imana.
Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi HIS Rwanda Limited, agamije gufasha kwishyurira amashuri abana b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye.
Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Post ya Gatsata, akekwaho gusambanya umubyeyi we w’imyaka 65.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu kwezi kumwe kizaba cyatangiye gukoresha imbwa mu gupima icyorezo cya Covid-19.
Umuhanzi Muchoma Mucomani yatangaje ko yamaze kwandikira abashinzwe umuhanzi w’Umunyatanzaniya Harmonize, abasaba ibisobanuro ndetse akaba yiteguye kurega mu gihe yaba atabihawe.
Ubushakashatsi bwiswe ‘FinScope’ bwakozwe muri 2019/2020 n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa, bugaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abafite nibura imyaka 16 y’ubukure barenga miliyoni zirindwi n’ibihumbi 100 (7.1millions).
Mu minsi ine gusa, ikipe ya Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti kuva kuri uyu wa Gatatu, aho umukino wa mbere bakinnye utarangiye kubera nta burenganzira bari basabye
Abafite imitungo yegereye inkengero z’ikibuga cy’indege cya Ruhengeri kiri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, baratangaza ko bamaze igihe kiri hejuru y’imyaka ine batemerewe kugira igikorwa kijyanye n’ubwubatsi bakorera mu butaka bahafite, ku mpamvu z’uko hari gahunda yo kwagura iki kibuga, kikubakwa mu buryo bugezweho.
Mu ijoro ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2020, abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bafatanyije n’abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bafashe bamwe mu basore bagize itsinda rikekwaho icyaha cyo kwiba, gukubita no gukomeretsa abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu (…)
Mu rukererera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza muri Botswana, aho ifite umukino ku Cyumweru na Orapa United yo muri iki gihugu
Mu Rwanda inkuru y’incamugongo yakomeje kuvugwa guhera ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ni urupfu rwa Prof. Pierre Claver Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 61 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 33.
Pretty Mike, umunya-Nigeria wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yitabiriye ubukwe bwa Williams Uchemba ari kumwe n’abakobwa 6 bose batwite inda ze nkuru.
Ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yari imaranye icyumweru amafaranga yatowe n’umupolisi wari mu kazi mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abunzi bose bo mu Rwanda bamaze guhabwa inyoroshyangendo (amagare) bemerewe na Perezida wa Repubulika.
Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Dr. Nitanga Jean de Dieu, avuga ko umwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw’ibiti, kugira ngo byorohereze abaturage kubibona hafi kandi ku giciro gito ndetse binafashe bamwe kubona akazi.