Abarerera ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya kabiri (Gashangiro II) riri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko batishimiye uko ubuyobozi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe cyo kuhongera ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike bw’abana.
Abaturage bo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze barasaba Leta gukemura ikibazo cy’amazi akomeje kubatera mu ngo zabo mu gihe imvura yaguye, akabasenyera ndetse akangiza n’imyaka yabo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020 yafashe Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21,Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21, Uwiringiyimana Samuel w’imyaka 20 na Nayituriki Claude w’imyaka 22.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 45 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.
Mu gihe ibibabi by’inturusu byajyaga byifashishwa mu gucana cyangwa mu gufumbira imirima i Nyamagabe, havumbuwe uburyo bwo kubibyaza amafaranga hakurwamo amavuta (huile essentiel/essential oil) yifashishwa cyane cyane n’inganda.
Komisiyo y’amatora mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje urutonde rw’abakandida biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Mugwiza Désiré ariyamamaza ku mwanya wa Perezida ari umukandida rukumbi.
Ibitaro bya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bigaragaza ko abarwayi basaga ibihumbi 46 bavuwe indwara ziterwa n’umwanda mu mezi icumi abanza y’uyu mwaka, ni ukuvuga 53% by’abarwayi basaga ibihumbi 86 bakiriwe kuri ibyo bitaro kuva muri Mutarama 2020.
Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, AS Kigali ibonye itike ya 1/16 itsinze Orapa United.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ku myaka mike Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda bivuze ko icyiza cyangwa ikibi kitagendera ku myaka kuko icyiza kiba cyiza aho kigeze hose mu gihe ikibi kiba kibi bitewe n’aho gihereye.
Nibaza impamvu abakobwa benshi b’Abanyarwandakazi kugira amabere manini babifata nk’ipfunwe, nyamara kugira ikibuno kinini bakabifata nk’ishema kandi zose ari ingingo zigize umubiri w’umuntu.
Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ibiciro by’ubukode bw’amaduka n’ubw’ibibanza bacururizamo bihenze cyane, bakifuza kugabanyirizwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, yitabiriye igitambo cya Misa cyo gushimira Imana iherutse guha u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka, ari we Karidinali Antoine Kambanda.
Ntwali Arnold wamenyekanye nka DJ Toxxyk yakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 na Tala Ndekezi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye imiryango 48 yari ituye ahitwa muri Bannyahe (Kangondo na Kibiraro ya mbere) ubu yimuriwe i Busanza mu Karere ka Kicukiro, abamenyesha ko n’abari abaturanyi babo bose bazabasangayo mu bihe bitandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 41 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 24.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko 10% by’abana bagombaga kuba bari ishuri batari barisubiramo. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, ahagaragajwe imihigo mishya Akarere gaheruka gusinyana na Perezida wa Repubulika.
Ikipe ya APR FC itsindiwe I Nairobi ibitego 3-1 na Gor Mahia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ihita inasezererwa kubera igiteranyo cy’ibitego
Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze barishimira umwambaro mushya w’akazi bahawe, aho bemeza ko isuku igiye kurushaho kwiyongera nyuma y’uko umwambaro w’akazi wari umaze kubasaziraho bikaba intandaro y’umwanda kuri bamwe.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukubiza 2021.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu bakekwaho kwiyita abayobozi ba Polisi mu turere (District Police Commanders), bagahutaza abaturage babambura amafaranga.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko birimo ibisubizo by’ibibazo byari bibabangamiye byaterwaga n’imiterere y’ibyiciro by’ubudehe by’ubushize.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 yafashe abagabo batatu ari bo Twahirwa Bernard w’imyaka 49, Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 na Ntayomba Paul w’imyaka 42 bakekwaho gutema ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020, mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali.
Hari abafite ubumuga bavuga ko hari igihe bagaragariza inzego zibishinzwe ibibazo bahura na byo, bikanafatirwa imyanzuro, ariko bagategereza ko bikemurwa amaso agahera mu kirere.
Ibiganiro mpaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Uganda byari biteganyijwe gukorwa inshuro ebyiri, mu minsi ibiri byahagaritswe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasohoye amabwiriza avuguruye agenga imikoreshereze y’insengero muri iki gihe cya COVID-19.
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, watangiye Rayon Sports itakaza, naho Kiyovu, Gasogi na Marines zicyura amanota atatu yuzuye.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yatangaje ko ikeneye ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira ngo serivisi zo kuboneza urubyaro no kumenya ubuzima bw’imyororokere zigere ku baturage bose harimo n’abangavu.
Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharaanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu basaba ko mu ngengo y’imari ya 2021/2022 bakorerwa imihanda ibafasha mu buhahirane butuma bageza imyaka ku isoko.
Leta ya Namibia yatangaje ko kubera amapfa no kwiyongera kw’inzovu, no kubangamirana hagati y’abantu n’inzovu biri mu byatumye Leta ishaka igisubizo cyo kugabanya umubare w’inzovu mu gihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) hamwe n’inzego bafatanyije guteza imbere politiki nshya yorohereza ba rwiyemezamirimo, ivuga ko abikorera bazayungukiraho ari abandikishije ubucuruzi bwabo kabone n’iyo bwaba buto cyane.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe na Sosiyete y’Abafaransa icuruza ikoranabuhanga ry’amashusho CANALOLYMPIA, bujuje umudugudu uberamo imyidagaduro, ushobora kwakira abantu bageze ku bihumbi 40 n’imodoka 500.
Nyuma y’imyaka irenga 20 aririmba ibisope, umuhanzi Alexandre Mwitende, ukoresha amazina ya Alexandre Lenco mu buhanzi, yahuye na Tonzi amufasha gutangira gukora ibihangano bye bwite.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, arasaba abayobozi mu Karere ka Nyagatare kurushaho kwegera aborozi, kugira ngo bahindure imyumvire bateze inka intanga aho kubangurira ku bimasa gusa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko Dr Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ari umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba ubutabazi nyuma yo gushyirwa mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo, kubera itaka riharurwa mu muhanda rishyirwa mu marembo y’ingo zabo n’amazi y’imigezi ayoberezwa mu ngo zabo.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko umwana ashobora kuba hari ibibazo afite ariko ntibigaragare bikazamugiraho ingaruka, ari yo mpamvu Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nkuru ya Polisi. Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, akaba ari na we ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Minisitiri Busingye yari kumwe (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 17 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 21.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ari kumwe na Mushenyi Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata ndetse n’abandi bayobozi batandukanye, batangije gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu Mudugudu wa Nyarugati I, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata.
Abarinzi b’imipaka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bazwi nk’abarinzi b’amahoro, bashimirwa uruhare bagira mu kurinda umutekano w’igihugu bakumira abashaka kwinjira mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Kongo binyuranyije n’amategeko.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwateguye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 rizabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’ishuri G.S HVP Gatagara buvuga ko hari abana bafite ubumuga ryigisha basubiye inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima mu gihe cy’amezi asaga arindwi bamaze iwabo kubera Coronavirus.
Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Gakenke basanga muri iki gihe, imbuga z’amazu zitakabaye ari zo zihinduka gare bategeramo imodoka kuko uretse akajagari bitera, binashobora kuba nyirabayazana w’impanuka.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barifuza ko umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 hongerwa ibikorwa remezo mu bice by’icyaro kugira ngo barusheho kuva mu bwigunge.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare barifuza ko ibihano ku bahamijwe n’inkiko icyaha cy’ubujura bwakwiyongera kuko batekereza ko aribwo bwacika.