Mu myaka icumi ishize, umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) wariyongereye ku rugero rwa 215%, kuko umubare wakomeje kuzamuka cyane guhera mu 2006.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, Ubushinjacyaha busabiye Herman Nsengimana igifungo cy’imyaka 20.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, urubanza ruregwamo Rusesabagina n’abo bareganwa rwakomeje, Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Paul Rusesabagina igifungo cya burundu.
Mu gitondo cyo ku itariki 14 Kamena 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y’umusore n’inkumi basanze biyahuye bazirikanye agashumi bari ku nkombe z’urugomero rw’amashanyarazi mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangaje urutonde rwa hoteli na resitora byo mu Mujyi wa Kigali, aho abakozi n’abakiriya bazigana bazajya basabwa kwisuzumisha Covid-19 ndetse ibisubizo bikagaragaza ko ari bazima mbere yo kwemererwa kuzinjiramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kamaze gushyirwa muri Guma mu Karere, buratangaza ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka gahunda yabo ntacyo iri buhindukeho uretse gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe mu kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 263 banduye Covid-19, ntawakize, abitabye Imana ni 4 mu gihe abarembye ari 11 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Uruganda rwa Ferrari rwo mu Butaliyani rusanzwe rukora imodoka zihenze, rwerekanye imyenda yarwo ya mbere rwakoze.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bamwe mu bakingiwe COVID-19 mu Rwanda hari abo basuzumye nyuma bakabasangamo ubwandu bw’icyo cyorezo, iyi ikaba ari yo mpamvu abantu bose basabwa gukomeza kwitwararika na nyuma yo gukingirwa.
Akarere ka Nyarugenge kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, gasaba buri Sibo ikagize kugira urugo mbonezamikurire rwiriranwa abana, mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo itandukanye.
Umutoza Guy Bukasa watozaga Rayon Sports amaze gusezera nyuma yo gutsindwa na APR FC.
Umudepite wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani yasabye imbabazi nyuma yo gusanisha agapfukamunwa ka Konoravirusi n’ihohoterwa Abayahudi bakorerwaga n’aba Nazi mu Budage.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye n’inzego z’ibanze zikorera mu Murenge wa Kibirizi, bafatiye mu kabari abantu 19 barimo kunywa inzoga abandi bakina imikino y’amahirwe izwi nk’ikiryabarezi.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko guhera ku ya 15 Kamena 2021, Abajyanama b’akarere batangiye icyumweru cy’abajyanama basanga abaturage mu mirenge ahanini hagamijwe kumva ibibazo byabo, ariko by’umwihariko kubashishikariza gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19.
David Dushman wari umusirikare w’Umuyahudi wavuye ku rugerero mu ngabo z’Abasoviyete bitaga Red Army, akaza kuba umukinnyi w’inkota mu mikino ngororamubiri (Olympic), yatabarutse aguye mu Budage.
Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikipe ya APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana nyuma yo kubona amanota atatu buri yombi
Nyirayumve Eliane waburiye umugabo we mu bitero bya FLN, arasaba urukiko kumuha ubutabera akabasha kurera abana batanu yasigiwe n’umugabo ndetse no kuzuza inzu yubakwaga.
Mu Karere ka Gakenke hafunguwe ibagiro ry’ingurube ryuzuye ritwaye agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, aho rije kongera ubuziranenge n’isuku y’inyama z’ingurube cyangwa se ‘akabenzi’.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 mu masaha ya saa tanu za mu gitondo indege yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umuntu wigaragambyaga wo mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita ku bidukikije wa ‘Greenpeace’ washakaga kugaragaza politiki mbi ya ‘Volkswagen’ ku bijyanye n’ibidukikije, yahanukiye mu kibaga abakinnyi batangiye gukina. Ibyo byabaye ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, mu mukino wa Euro 2021 wahuzaga u Bufaransa (…)
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemera ikirego cyabwo kuri Nsabimana Callixte no kwemeza ko gifite ishingiro, kandi rukemeza ko ahamwa n’ibyaha byose bwamureze, hanyuma buvuga ko yari akwiriye igihano cy’igifungo cya burundu.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwongereye amafaranga ahembwa umukozi ku munsi, akurwa ku mafaranga y’u Rwanda 1,100 ashyirwa ku 1,550.
Umwunganizi mu mategeko Mukashema Marie Louise, yiyemeje gufasha bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, barimo Ngirababyeyi Desire w’umushoferi wa kompanyi ya Alpha na Habimana Zerot babuze ubushobozi bwo gushaka ababunganira mu mategeko.
Rutahizamu w’ikipe ya Musanze FC, Imurora Japhet bakunda kwita Drogba, arasezera gukina umupira w’amaguru kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya ku turere turimo kubonekamo abarwayi benshi ba Covid-19, harimo na Guma mu Karere.
Imwe mu miryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yavuze ko abahungu cyangwa abakobwa babana mu nzu imwe badakwiye kwitwa urugo nk’uko biteganywa mu byiciro bishya by’Ubudehe, bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Umuhanzi Bushayija Pascal wamamaye mu ndirimbo yamenyekanye hambere yitwa ‘Elina mwana nakunze’, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ndishakira uwanjye”.
Kuri uyu wa Gatatu harakinwa imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, aho umukino utegerejwe na benshi ari umukino ikipe ya Rayon Sports iza kwakiramo APR FC.
Utumatirizi (Mealybugs), ni udusimba duto tw’umweru dufite amaguru menshi ku mpande zose zikikije igihimba cyenda gusa n’ibara ry’ivu.
Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, aho banashyinguye mu cyubahiro imiri 8,660 y’Abatutsi baguye ku Mubuga, yavuze ko kwibuka bifasha gusubiza icyubahiro abavukijwe ubuzima (…)
Abantu benshi bagira imitekerereze inyuranye ku mibereho y’inzuki, ndetse bamwe bakibwira ko ari udusimba tugira ubugome. Nyamara ubuzima bw’inzuki buratangaje kandi burangwa n’imwe mu mico yo kubaha inzuki z’ingore kuko ingore ari zo zivamo umwamikazi (urwiru).
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko hari imihanda igiye kuvugururwa mu duce tune two mu mujyi wa Kigali twubatse mu kajagari, bikazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022. Utwo duce tugiye kuvugururirwa imihanda n’ibindi bikorwaremezo bishamikiyeho, ni hamwe mu hantu hasigaye mu mujyi wa Kigali hatuwe mu (…)
MINISANTE yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 298 banduye Covid-19, ntawakize, umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 28,912. Abakirwaye bose hamwe ni 2,157 mu gihe abarembye ari 14.
Karerangabo Antoine ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru. Avuga ko ku itariki ya 19 Kamena 2018, hafi saa sita z’ijoro bakanguwe n’ibintu biturika, Karerangabo abajije murumuna we baturanye iby’urwo rusaku, amusubiza ko ari imodoka y’Umunyamabanga (…)
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko inzara yahoze mu cyari Gikongoro yabaye amateka kuko ubu akarere gakungahaye mu buhinzi, cyane cyane ubw’ibirayi n’icyayi.
Umuforomo wa nijoro wa Diego Maradona ni we wa mbere wageze imbere ya Parike ya Argentine, ahakana icyaha ashinjwa byo kuba yaratereranye umurwayi we (Maradona), akamara igihe kirekire asamba, ahubwo avuga ko we yubahirije amabwiriza yari yahawe yo kutamukangura.
Umuhanzikazi Butera Knowless aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.
Umunyarwanda, Irene Basil uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yiyemeje gushinga uruganda rukora ibikoresho by’isuku mu Rwanda, nyuma y’uko byabaye ingume muri Amerika igihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije abatuye icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), bwatangiye igikorwa cyo gusura abaturage n’abayobozi bubibutsa inshingano bafite mu gukumira icyaha no kukigaragaza, cyane cyane icyo gusambanya abana.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba nibwo imodoka eshatu zari mu muhanda mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro, barazitwika, bamwe mu bari bazirimo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.
Bwimba Vianney ni umwe mu bantu bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wagabye ibitero muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mpera za 2018, araswa ukuguru bimuviramo ubumuga ku buryo ubu uwo musore agendera mu mbago, gusa ngo yizeye ubutabera.
Umuhanzi Bob Marley wamamaye cyane mu njyana ya Reggae kugeza ubwo banamwitiriye umwami wa Reggae abandi bakamufata nk’umuhanuzi, bimwe mu byaranze ubuzima bwe iruhande rw’umuziki ni ugukundwa cyane n’abakobwa n’abagore. Hari n’amakuru yemeza ko yigeze gucudika n’umukobwa wa Omar Bongo wari Perezida wa Gabon (1967-2009)
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (BTD) yo mu mwaka wa 2020 igaragaza ko abagore bakiri bake mu kwitabira gutanga amaraso ugereranyije n’umubare w’abagabo.
Ikipe ya Police FC yamaze guhagarika abatoza bayo batatu ibashinja umusaruro mubi, isigaranwa n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan
Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yagaruye Amafaranga y’u Rwanda 2,477,000 yari yibwe umukozi w’uruganda rwa SKOL, ayo mafaranga bicyekwa ko yibwe n’umusore witwa Tuyisingize Pacifique w’imyaka 20, akaba yarafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije ikigo cyagenewe abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga (Huye Innovation Hub), igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2021.